Imigani 19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Umukene urangwa n’umurava aruta ufite ururimi rw’uburiganya akaba n’umupfayongo. 2 Ahatari ubumenyi, umwete nta cyo umara, kandi iyihuse yabyaye ibihumye. 3 Ubusazi bw’umuntu ni bwo bumuyobya, n’umutima we ukarakarira Uhoraho. 4 Ubukire bukurura incuti nyinshi, naho umukene atana n’incuti ye. 5 Utangwaho umugabo akabeshya, azahanwa, kandi n’ubunza ibinyoma ntazarokoka. 6 Igikomerezwa gishagarwa n’indyarya nyinshi, kandi abantu bose bakunda ugira ubuntu. 7 Abavandimwe b’umukene bamwanga bose, none se incuti ni zo zitazamuhungaho? 8 Uwunguka ubwenge aba yikunda ubwe, naho ukomeza ubumenyi aba agira amahirwe. 9 Utangwaho umugabo akabeshya, azahanwa, kandi n’ubunza ibinyoma azarimbuka. 10 Kuba mu bukire, ntibibereye umupfayongo, n’umugaragu ntakwiriye gutegeka abatware. 11 Umuntu ushyira mu gaciro, bituma atarakara vuba, agaheshwa ikuzo no kwihanganira inabi yagiriwe. 12 Uburakari bw’umwami ni nk’imitontomo y’intare, ariko ineza ye ikamera nk’ikime cyatonze ku byatsi. 13 Umwana w’ikigoryi ashyira se mu makuba, naho intonganya z’umugore ni nk’umutonyi udahwema kujojoba. 14 Umurage uva ku babyeyi ni inzu n’umutungo, naho umugore uzi ubwenge, Uhoraho ni we umutanga. 15 Ubunebwe butera gusinzira ubuticura, kandi umunyamwete muke ahorana inzara. 16 Uwubahiriza amategeko aba arinze ubuzima bwe, naho uhinyura inzira zayo azapfa. 17 Ugiriye impuhwe umukene, aba agurije Uhoraho, kandi iyo neza ni we uzayimwitura. 18 Jya uhana umuhungu wawe bikiri mu maguru mashya, ariko ntukarakare ngo ugeze aho kumwica. 19 Umunyamujinya wa cyane yikururira ibihano, iyo umwihoreye, arashyekerwa. 20 Jya wumva inama, wemere bakwigishe, bizatuma uhinduka umunyabuhanga. 21 Umuntu yigira imigambi myinshi ku mutima, ariko icyo Uhoraho ashaka ni cyo gikorwa. 22 Icyo umuntu yifuza ku wundi, ni ubudahemuka, kandi umukene aruta umubeshyi. 23 Gutinya Uhoraho bitanga ubuzima, uzijuta, usinzire neza, nta cyago kiguteye. 24 Umunebwe ashora ikiganza ku mbehe, ariko ntashobore kwitamika. 25 Uzakubite umusekanyi, injiji izakurizaho guca akenge, nucyaha umunyabwenge, azasobanukirwa amenye. 26 Ujujubya se kandi akirukana nyina, aba ari umwana gito kandi uteye ishozi. 27 Mwana wanjye, nureka kumva inyigisho, bizakuviramo kohoha kure y’amagambo y’ubumenyi. 28 Uhamya ibinyoma aba asuzuguye ubutabera, kandi umunwa w’abagiranabi unyurwa n’amahugu. 29 Abasekanyi bateganirijwe ibihano, kandi ibicucu bizakubitwa inkoni mu bitugu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda