Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ushaka kwitaza abandi, abibonera impamvu, bamugira inama akarakara.

2 Umupfayongo ntashaka kujijuka, ahubwo aharanira kwihesha ishema mu mvugo ye.

3 Aho ubugome bwaje umugayo ntuhatangwa, kandi ubuhemu bukurura ikimwaro.

4 Amagambo ava mu kanwa k’umuntu ni nk’amazi maremare, abamo isoko y’ubuhanga, akamera nk’umugezi utemba.

5 Nta bwo ari byiza guca urubanza ubera umugome, ukarenganya intungane.

6 Umunwa w’umupfayongo umukururira intonganya, naho ururimi rwe rumutegeza inkoni.

7 Amagambo y’umupfayongo ni yo amworeka, kandi umunwa we ni wo mutego w’ubuzima bwe.

8 Amagambo y’inzimuzi aba asize umunyu, aragenda agashyika ku nkingi z’umutima.

9 Unebwa ku murimo we, aba ava inda imwe n’usenya.

10 Izina ry’Uhoraho ni nk’umunara ukomeye, intungane iwirukiramo ikaba ikize icyago.

11 Umutungo w’umukire umubera nk’umugi ukomeye, ahora yizeye ko ari urukuta rutarengwa.

12 Ubwirasi bw’umutima bubanziriza kurimbuka, naho uzi kwicisha bugufi, ni we uzakuzwa.

13 Usubiza atarumva icyo bamubwiye, aba ari umusazi n’umupfayongo.

14 Umutima w’umuntu umuramira mu ndwara, none se umutima washavuye ni nde wawuhembura?

15 Umutima w’umunyabwenge uronka ubwitonzi, kandi ugutwi kw’abanyabuhanga gushaka ubumenyi.

16 Icyo umuntu atanze kimuhesha inzira, kikamugeza imbere y’abakomeye.

17 Ushoje urubanza asa n’uri butsinde, ariko umuburanyi we iyo aje, aramuhinyuza.

18 Ubufindo bumara impaka, kandi bugakiranura ibikomerezwa.

19 Umuvandimwe warakajwe ni nk’umugi w’intikorerezwa, kandi intonganya zihoraho nk’amapata yo ku nzugi z’umugi.

20 Umuntu ahazwa n’imbuto y’iminwa ye, ikimuva mu kanwa ni cyo gituma yijuta.

21 Ururimi ni rwo rugenga urupfu n’ubuzima, abarwishinga bazabona ingaruka zabyo.

22 Uwashatse umugore aba yarashyikiriye umukiro, kandi aba yararonse ubutoni kuri Uhoraho.

23 Umukene avuga yinginga, naho umukire agasubizanya umwaga.

24 Hari incuti zishora umuntu mu kaga, hari n’izishobora kumukunda kurusha umuvandimwe we.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan