Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Akamanyu k’umugati ukakaye umuntu ariye mu mahoro, karuta inzu yuzuye inyama ariko irimo amahane.

2 Umugaragu ushyira mu gaciro aruta umwana w’ikigoryi, kandi azahabwa umunani hamwe n’abandi bana.

3 Uruganda rutunganya feza, itanura rigatunganya zahabu, ariko Uhoraho ni we ucengera mu mitima.

4 Umugiranabi yita ku munwa w’umuhendanyi, umubeshyi agahugukira akarimi k’indyarya.

5 Usetse umukene aba atutse Iyamuremye, uwishimira ibyago by’abandi azahanwa.

6 Ikamba ry’abasaza ni abuzukuru babo, naho ibyishimo by’abana ni ba se.

7 Imvugo inoze ntikwiranye n’igicucu, nkanswe amagambo y’ibinyoma ku gikomangoma.

8 Umuntu uzi kugabira abandi, na we biramuhira, aho yerekeye hose, agera ku cyo yifuza.

9 Uwihanganira igicumuro aba akomeje umubano, ariko ugitaranga atandukanya incuti.

10 Ijambo rimwe uhanishije umunyabwenge rimugirira akamaro, karuse ak’inkoni ijana ku mupfayongo.

11 Umugiranabi ahora ashaka kwigomeka, ariko bazamwoherereza intumwa y’inkazi.

12 Guhura n’ikirura bambuye ibyana, biruta guhubirana n’igicucu cyasaze.

13 Uwitura ineza inabi, ibyago ntibizava mu nzu ye.

14 Gushoza amahane ni nko kugomorora amazi, ujye wigendera intonganya zitaravuka.

15 Ari ukwirengagiza icyaha cy’umugome, ari no kukigereka ku ntungane, byombi, Uhoraho arabyanga.

16 Mbese imari y’umupfayongo yamumarira ike? Nta n’ubwo yayigura ubuhanga, kuko nta bwenge agira.

17 Incuti ntihwema gukunda, kandi umuvandimwe avukira gutabara aho rukomeye.

18 Umuntu w’igicucu yishingira abandi, akitangaho ingwate kuri mugenzi we.

19 Ukunda amahane aba akunze icyaha, uwiterura aba ashaka kurimbuka.

20 Ufite umutima wuzuye uburyarya, ntagira ihirwe, kandi ufite ururimi rubi, agwa mu makuba.

21 Ubyaye umupfayongo, bimutera agahinda, kandi se w’igicucu ntiyigera yishima bibaho.

22 Umutima ukeye ukomeza ubuzima, naho umutima ushavuye wumisha amagufa.

23 Umugiranabi yakira ruswa, kugira ngo arenganye umunyamurava.

24 Umunyabwenge ahora ahanze amaso ubuhanga, ariko amaso y’igicucu kirayazerereza kugeza iyo gihera.

25 Umwana w’igicucu ababaza se, kandi agatera agahinda nyina wamubyaye.

26 Guca ibihano intungane si byiza, ariko gukubita ibikomangoma, byo birenze urugero.

27 Uwifata mu magambo ye aba afite ubumenyi, kandi udapfa guhubuka aba ari umunyabwenge.

28 N’umusazi, iyo yicecekeye, bamwita umunyabuhanga, yafunga umunwa we, bakamwita umunyabwenge.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan