Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Umuntu yigira imigambi ku mutima, ariko igisubizo gitangwa n’Uhoraho.

2 Inzira za muntu zose, ahora abona zimunogeye, ariko Uhoraho ni we ugenzura ikiri ku mutima.

3 Ibikorwa byawe biragize Uhoraho, maze imigambi yawe izatungane.

4 Uhoraho yahanze byose bifite icyo bigenewe, yewe n’umugiranabi yaremewe umunsi w’ibyago.

5 Umutima wikuza utera Uhoraho ishozi, nta kabuza uzahanwa!

6 Ubudahemuka n’umurava bihanagura icyaha, gutinya Uhoraho birinda umuntu ikibi.

7 Iyo Uhoraho yashimye imyifatire y’umuntu, ageza n’aho atuma abanzi be bigorora na we.

8 Uduke turimo ubutungane, turuta inyungu nyinshi z’amahugu.

9 Umutima w’umuntu uzirikana inzira anyuramo, ariko Uhoraho ni we uyimukomezamo.

10 Umwami aba afite imvugo y’Imana mu munwa we, iyo aca imanza, ururimi rwe ntirurenganya.

11 Uhoraho ashimishwa n’iminzani iboneye, ni we wategetse uko bagomba gupima.

12 Umwami ugira nabi aba akoze ishyano, kuko ubutabera ari bwo bushimangira ingoma.

13 Iminwa itaryarya itona ku mwami, abavuga ukuri arabakunda.

14 Uburakari bw’umwami bushobora kurimbura benshi, ariko umunyabuhanga arabuhosha.

15 Iyo mu maso y’umwami hakeye, benshi bibaviramo ubuzima, ubugwaneza bwe bunezeza nk’imvura yo ku muhindo.

16 Kunguka ubuhanga biruta zahabu iyunguruye, kandi kuronka ubwenge bisumba feza.

17 Inzira y’intabera ni ukwirinda ikibi, uwitondera aho anyura akiza amagara ye.

18 Ujya kurimbuka abanza kwirata! n’ugiye guhanuka abanza kwikuza!

19 Kwicisha bugufi hamwe n’abanyabyago, biruta gusangira iminyago n’abirasi.

20 Uwita ku ijambo azatengamara, kandi hahirwa uwisunga Uhoraho.

21 Umunyabuhanga ku mutima, bamwita umunyabwenge, kandi umunwa utuje wongera ubumenyi.

22 Abashyira mu gaciro bibabera isoko y’ubuzima, naho ubusazi ni cyo gihano cy’ubucucu.

23 Umutima w’umunyabuhanga ubwiriza ururimi rwe, kandi umwungura ubwenge mu byo avuga.

24 Amagambo yuje ubwuzu ni nk’umushongi w’ubuki, aryohera mu kanwa, kandi agakomeza amagufa.

25 Hari inzira isa n’itunganiye umuntu, amaherezo ariko, ikaba iganisha ku rupfu.

26 Ipfa ry’umukozi ni ryo rimutera ubwira, kuko akanwa ke kaba kamwaka ubutitsa.

27 Umuntu w’ikigwari ateza ibyago, ururimi rwe rwotsa nk’umuriro.

28 Umuntu w’umugome akurura amahane, kamenabanga agatanya incuti.

29 Umunyarugomo ashuka mugenzi we, akamunyuza mu nzira idakwiye.

30 Uwubika ingohe aba azirikana ubugome, naho urya iminwa aba yarangije guhemuka.

31 Uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’ikuzo, umuntu arigabanira mu nzira y’ubutungane.

32 Utihutira kurakara aruta intwari, kandi umuntu witsinda aruta uganza umugi.

33 Umuntu asasa igishura akakijugunyaho amabuye y’ubufindo, nyamara Uhoraho ni we umuha igisubizo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan