Imigani 15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Igisubizo cyiza gicubya uburakari, ariko ijambo risesereza rikabyutsa umujinya. 2 Ururimi rw’abanyabuhanga rutuma barata ubumenyi, ariko umunwa w’abapfayongo ukasasa ubusazi bwabo. 3 Amaso y’Uhoraho areba hose, akagenzura ababi n’abeza. 4 Ururimi rugusha neza ni nk’igiti cy’ubuzima, naho ururimi rubi rukomeretsa umutima. 5 Umusazi yanga ko se amuhana, ariko uzi ubwenge yemera gucyahwa. 6 Mu nzu y’intungane habamo ubukungu bwinshi, ariko amahaho y’umunyabyaha atera ibyago. 7 Iminwa y’abanyabuhanga ikwirakwiza ubumenyi, ariko umutima w’abapfayongo ntugenza utyo. 8 Igitambo cy’abagiranabi gitera Uhoraho ishozi, ariko amasengesho y’intabera akamushimisha. 9 Uhoraho yanga imyifatire y’abagome, ariko agakunda abitangiye ubutungane. 10 Uta inzira abishaka, azahanwa bikomeye! kandi uwanga gucyahwa azapfa. 11 Ibiri ikuzimu no mu nyenga ntibyihishe Uhoraho, yayoberwa ate rero ibiri mu mitima y’abantu! 12 Umusekanyi ntakunda guhanwa, yirinda kwegera abanyabuhanga. 13 Ufite umutima wishimye, acya mu maso, naho umutima ushavuye utera kwiheba. 14 Umutima w’umunyabwenge ushakashaka ubumenyi, naho umunwa w’abapfayongo uhazwa n’ubusazi. 15 Umutindi ahora mu minsi mibi, naho uwishimye ku mutima agahora mu birori. 16 Uduke turimo gutinya Uhoraho, turuta ibyinshi birimo impagarara. 17 Igaburo ry’imboga ririmo urukundo, riruta iry’inyama z’ikimasa riherekejwe n’urwango. 18 Ugira umujinya hafi akurura amahane, naho utarakara vuba ahosha intonganya. 19 Inzira y’umunebwe ni nk’uruzitiro rw’amahwa, naho iy’abanyamwete ni umuhanda nyabagendwa. 20 Umwana witonda ashimisha se, naho umupfayongo asuzugura nyina. 21 Ubusazi bwizihira abatagira umutima, naho umunyabwenge aboneza inzira itunganye. 22 Aho inama itari, imigambi ntihama, abajyanama benshi batera gutsinda. 23 Umuntu ashimishwa n’igisubizo cyiza kimuvuye mu kanwa, kandi ijambo rivugiwe igihe ni ryo rinyura. 24 Umunyabwenge akurikira inzira y’ubuzima imuzamura, bityo akirinda umumanura ikuzimu. 25 Uhoraho asenya urugo rw’abirasi, ariko agakomeza urubibi rw’umupfakazi. 26 Ibitekerezo by’ubugome bitera ishozi Uhoraho, naho amagambo y’urukundo aba akeye. 27 Ugabanye ibyibano ahangayikisha urugo rwe, naho uwanga ruswa azabaho. 28 Umutima w’intungane uzirikana icyo uri busubize, naho umunwa w’abagiranabi uvundereza ubugome. 29 Uhoraho yitaza abagiranabi, ariko akumva isengesho ry’intungane. 30 Indoro nziza inezeza umutima, inkuru nziza ikongera imbaraga. 31 Utega amatwi inama z’ubuzima, akwiye kubana n’abanyabuhanga. 32 Uwanga gukosorwa aba yisuzuguye ubwe, naho uwemera gucyahwa yunguka ubwenge. 33 Gutinya Uhoraho ni ko kwitoza ubuhanga, kandi mbere yo gushaka ikuzo, ni ngombwa kwiyoroshya. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda