Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ubuhanga bwiyubakira urugo rwabwo, naho ubusazi bukisenyera.

2 Ugenda mu nzira igororotse aba yubashye Uhoraho, naho unyura mu y’uburyarya aba amusuzuguye.

3 Umunwa w’igicucu ni indiri y’ubwirasi, naho uw’umunyabuhanga ni wo umurinda.

4 Ahatari ibimasa bihinga ibigega biba birimo ubusa, naho imfizi ifite imbaraga ituma umusaruro wiyongera.

5 Umugabo w’indahemuka ntabeshya, ariko uw’umuhemu ahorana ikinyoma.

6 Umusekanyi ashakashaka ubuhanga, ntabugeraho, ariko kugera ku bumenyi, byorohera umunyabwenge.

7 Uzagendere kure umuntu w’igicucu, kuko nta jambo ry’ubwenge uzamukuraho.

8 Ubuhanga bw’umuntu ujijutse, ni ugushishoza inzira ye, ariko ubusazi bw’ibicucu buba mu binyoma byabo.

9 Amahema y’abapfayongo ni indiri y’icyaha, ariko inzu y’intabera irangwamo ubugiraneza.

10 Umutima ni wo umenya akababaro kawo, mbese nk’uko nta we ushobora gufatanya na wo ibyishimo.

11 Inzu y’abagome izasenywa, naho ihema ry’intabera rizashimangirwa.

12 Hari inzira isa n’itunganiye umuntu, amaherezo ariko, ikaba iganisha ku rupfu.

13 Ndetse no mu byishimo, umutima wakuramo ishavu, kandi amaherezo y’ibitwenge ni ugushavura.

14 Umuntu ufite umutima wahabye anyurwa n’imyifatire ye, naho umugiraneza akanezezwa n’ibikorwa bye.

15 Igihubutsi cyemera ikivuzwe cyose, ariko uzi ubwenge yitondera aho anyura.

16 Umunyabuhanga atinya ikibi kandi akagihunga, naho igicucu kirirakaza kandi kikiyemera.

17 Ugira umujinya hafi akora amarorerwa, n’umunyamayeri ariyangisha.

18 Umugabane w’ibihubutsi ni ubusazi, naho abazi ubwenge batamiriza ikamba ry’ubumenyi.

19 Ababi bunamira abeza, abagome bagapfukama imbere y’imiryango y’intungane.

20 Umukene yangwa na bose, ndetse n’umuturanyi we, ariko incuti z’umukire ntizibarika.

21 Usuzuguye mugenzi we aba acumuye, kandi hahirwa ugirira impuhwe abakene.

22 Ese abagenda bakwiza ikibi, ntibaba bayoba? Abagamije icyiza bo barangwa n’ubudahemuka n’umurava.

23 Umurimo wose ugira icyo wungura, ariko amazimwe akurura ubutindi.

24 Ikamba ry’abanyabuhanga ni ukumenya gushishoza, naho iby’abapfayongo ni ubusazi bwabo.

25 Utanzweho umugabo akavuga ukuri, akiza imbaga, naho ubeshye, aba yaritswemo n’ikinyoma.

26 Utinya Uhoraho aba abonye ubuhungiro bukomeye, kuko adahwema kurinda abana be.

27 Gutinya Uhoraho ni isoko y’ubuzima, bikanarinda imitego y’urupfu.

28 Imbaga nyinshi ihesha umwami ikuzo, iyo yabuze abo atwara, na we aba yarimbutse.

29 Utagira umujinya hafi aba ari umunyabwenge, naho urakara vuba yasasa ubusazi bwe.

30 Umutima utuje unogera umubiri, naho ishyari ni imungu mu magufa.

31 Ukandamiza utishoboye aba atutse Iyamuremye, naho ugirira impuhwe umukene aba ayubashye.

32 Umugiranabi abirindurwa n’uburyarya bwe, naho intungane igakizwa n’umurava wayo.

33 Ubuhanga buba mu mutima w’umunyabwenge, naho mu bapfayongo, ni nde wahabusanga?

34 Ubutungane butuma igihugu gisagamba, naho icyaha gikoza isoni amahanga yose.

35 Umwami atonesha umugaragu w’umutima, ariko akarakarira utagira isoni.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan