Imigani 13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Umwana uzi ubwenge akunda guhugurwa na se, ariko umusekanyi ntiyemera guhanwa. 2 Ibyiza bitunga umuntu abikomora ku munwa we, ariko umutima w’abagambanyi uhazwa n’urugomo. 3 Uhana umunwa we aba arinze ubuzima bwe, naho usukagura amagambo azarohama. 4 Umunebwe agira irari rikamupfana ubusa, ariko icyo abanyamwete bifuje bakigeraho. 5 Intungane yangana n’ikinyoma, ariko umugiranabi aragayisha, agakoza isoni. 6 Ubutungane burinda umunyamurava, ariko icyaha kigatera abagiranabi korama. 7 Hari abigira abakire kandi ari abatindi, abandi bakigira abakene, kandi batunze ibya mirenge. 8 Incungu y’ubuzima bw’umuntu ni umutungo we, ariko umukene nta cyo akangishwa. 9 Urumuri rw’intungane rutera ibyishimo, ariko itara ry’abagiranabi rizazima. 10 Ubwirasi bukurura amahane, ariko ubuhanga buhorana abemera kugirwa inama. 11 Ubukire buje bugubugu burayoyoka, ariko ubwo umuntu yitondeye bukiyongera. 12 Iyo umutima utabonye icyo wifuza urarwara, wakibona, kikawubera nk’igiti cy’ubuzima. 13 Uhinyura inama azayoba, naho ukurikiza amabwiriza azahembwa. 14 Inyigisho y’umunyabuhanga ni isoko y’ubuzima, itoza kwirinda imitego y’urupfu. 15 Gushyira mu gaciro bitera igikundiro, ariko inzira y’abagambanyi irabaroha. 16 Umunyabwenge akora abanje gutekereza, naho umupfayongo akasasa ubusazi bwe. 17 Intumwa mbi igusha mu makuba, naho iy’indahemuka irakiza. 18 Uwanga guhugurwa bimutera ubukene akamwara, ariko uwemera guhanwa azakuzwa. 19 Umutima unezezwa no kuronka icyo wifuza, abapfayongo baterwa ishozi no kureka ikibi! 20 Nugendana n’umunyabuhanga nawe uzaba we, ariko ubana n’abapfayongo, ahinduka mubi. 21 Ibyago bikurikirana abanyabyaha, ariko ihirwe rikaba igihembo cy’intungane. 22 Umuntu w’umunyamutima asigira abuzukuru be umurage, ariko umutungo w’umunyabyaha uzahabwa intungane. 23 Imirima y’abakene irumbuka imyaka myinshi, ariko hariho abapfa bazize ubuhendanyi. 24 Urinda umwana we inkoni, aba amwanga, naho umukunda, ntatinda kumuhana. 25 Intungane irarya igahaga, ariko inda y’abagiranabi ihorana icyena. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda