Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Uharanira ubwenge aba akunda kwigishwa, naho uwanga guhanwa ni igicucu.

2 Uhoraho atonesha umuntu ukora neza, akamagana ugambiriye ikibi.

3 Nta muntu ukomezwa no kugira nabi, kandi imizi y’intungane ntizarimburwa.

4 Umugore ushiritse ubute ni ikamba ry’umugabo we, ariko utagira isoni aba ari nk’imungu mu magufa ye.

5 Ibitekerezo by’intungane biba biboneye, naho imigambi y’umugiranabi ikaba iy’ibinyoma.

6 Amagambo y’abagiranabi ni imitego yica, ariko umunwa w’intabera ni wo uzirokora.

7 Iyo abagiranabi babirinduwe, bose bapfira gushira, ariko inzu y’intungane igahora ikomeye.

8 Umuntu ashimirwa ko ashyira mu gaciro, naho uw’umutima w’ibinyoma akabigayirwa.

9 Umuntu usanzwe ariko ufite umugaragu, aruta umwirasi utagira ikimutunga.

10 Intungane imenya icyo amatungo yayo akeneye, ariko umutima w’umugiranabi uyagirira umwaga.

11 Uhinga umurima we abona ibimutunga bihagije, ariko uwiruka inyuma y’ibitagira shinge aba ari igicucu.

12 Umugome ashaka umugabane ku byafatiwe mu mutego w’abagiranabi, nyamara imizi y’intungane ni yo yeza imbuto.

13 Umunwa ucumura ubera nyirawo umutego, ariko intungane yikura mu kaga.

14 Ibyiza bihaza umuntu, abikomora ku munwa we, kandi buri wese abona igihembo cy’ibyo yakoze.

15 Inzira y’umusazi, kuri we iba iboneye, ariko umunyabuhanga agisha inama.

16 Umujinya w’umusazi, awugaragariza aho, naho umunyabwenge arenza ku kababaro ke.

17 Umunyakuri agaragaza ibiboneye, naho umunyabinyoma ashyigikira akarengane.

18 Amahomvu y’umupfayongo ajombana nk’inkota, ariko ururimi rw’abanyabuhanga rurakiza.

19 Umunwa uvuga ukuri uhora uhamye, naho ururimi rubeshya ni urw’umwanya muto gusa.

20 Ikinyoma cyarika mu mutima w’abagambiriye ikibi, naho abajyanama b’amahoro barangwa n’ibyishimo.

21 Nta cyago gitera intungane, ariko abagiranabi birabugariza.

22 Iminwa irangwa n’ibinyoma itera ishozi Uhoraho, igihe abakorana ukuri bamuronkaho ubutoni.

23 Umunyabwenge ntagaragaza ubumenyi bwe, naho umutima w’ibicucu wamamaza ubusazi bwawo.

24 Ukuboko k’umunyamwete kuzategeka, naho uk’umunebwe kuzakoreshwa uburetwa.

25 Impungenge zishengura umutima w’umuntu, naho ijambo ryiza rikamushimisha.

26 Intungane iyobora mugenzi wayo, naho inzira y’abagiranabi irabayobya.

27 Ubunebwe ntibucyura umuhigo ngo buwuteke, ariko umwete ufitiye umuntu akamaro kanini.

28 Inzira y’ubutungane itanga ubuzima, naho iy’abagome iganisha ku rupfu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan