Imigani 10 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuII. IMIGANI YA SALOMONI YEREKEYE IMIBEREHO Y’ABANTU 1 Iyi migani ni iya Salomoni. Umwana witonda anezeza se, naho uw’igicucu agatera nyina agahinda. 2 Umutungo w’umuhuguzanyo nta cyo umara, ariko ubutungane bukiza ingoyi y’urupfu. 3 Uhoraho ntiyemera ko intungane yicwa n’inzara, ahubwo yamagana umururumba w’abagiranabi. 4 Ukuboko k’umunebwe kuramukenesha, naho uk’umunyamwete kukamukiza. 5 Uwizigamira mu mpeshyi aba ari umunyabwenge, naho usinzira imyaka yeze ni ikigoryi! 6 Umugisha uranga umutwe w’intungane, naho umunwa w’abanyabyaha uba uhishe urugomo. 7 Intungane bahora bayibuka bakayirata, naho izina ry’abagiranabi rirazima. 8 Umutima w’umunyabuhanga wemera amategeko, naho umuntu w’umunyamagambo aba yihiga. 9 Ugendera mu budahemuka, agendana amahoro, naho ukurikiza inzira ziziguye, bazamutahura. 10 Uwica ijisho atera guhangayika, naho ucyaha yeruye agatera amahoro. 11 Umunwa w’intungane ni isoko y’ubuzima, naho uw’abagome uhisha urugomo. 12 Urwango rukurura amahane, naho urukundo rukababarira ibicumuro byose. 13 Iminwa y’umunyabwenge irangwa n’ubuhanga, naho umugongo w’igicucu ukavuzwa amahiri. 14 Abanyabuhanga bahunika ubwenge; naho akanwa k’umusazi, ni rwo rupfu rumwugarije! 15 Umutungo w’umukungu ni umurwa we ukomeye, igihe rubanda bicwa n’ubukene bwabo. 16 Igihembo cy’intungane ni cyo kiyibeshaho, naho inyungu y’umugome ikamubyarira icyaha. 17 Ukurikiza inama nziza aba ari mu nzira y’ubuzima, ariko uwanga kuburirwa arayoba. 18 Ushaka kubundikira urwango rwe avugana uburyarya, kandi utinyuka gusebanya ni umusazi. 19 Aho basukagura amagambo, icyaha ntikihatangwa, naho uzirika ururimi rwe ni umunyabwenge. 20 Ururimi rw’intungane ni nka feza iyunguruye, naho umutima w’umugiranabi nta gaciro ufite. 21 Iminwa y’intungane igaburira imbaga, naho abasazi bakicwa n’ubucucu bwabo. 22 Umugisha w’Uhoraho ni wo ukiza, naho umuhihibikano nta cyo umaze. 23 Umupfayongo anezezwa no gukora ishyano, naho ubuhanga bukizihira umuntu ushyira mu gaciro. 24 Icyo umugiranabi atinya ni cyo kimubaho, ariko icyo intungane yifuje, iragihabwa. 25 Iyo serwakira ije ihitana umugiranabi, intungane yo ikaguma mu byimbo, ntiyegayege. 26 Nk’uko siki yonona amenyo, umwotsi ukangiza amaso, ni ko umunebwe agenzereza abamukoresha. 27 Kubaha Uhoraho bituma umuntu aramba; naho iminsi y’abagiranabi iragabanywa. 28 Intungane zitegereje ibyishimo, naho icyizere cy’abagiranabi kizayoyoka. 29 Inzira y’Uhoraho ni ubuhungiro bw’inyangamugayo, naho inkozi z’ibibi ikazibera impamvu yo kurimbuka. 30 Intungane nta na rimwe zizakangaranywa, ariko abagiranabi bo, ntibazaguma mu gihugu. 31 Umunwa w’intungane usohokamo ubuhanga, naho ururimi rugenza amagambo y’ubugome ruzacibwa. 32 Iminwa y’intungane irangwa n’ubugwaneza, naho ururimi rw’ababi rukagenza ubugome. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda