Imigani 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Imigani ya Salomoni, mwene Dawudi, umwami wa Israheli. 2 Iyi migani igamije kwigisha ubuhanga n’ubumenyi, no gusobanura amagambo aboneye. 3 Igamije gutoza uburere nyakuri burangwa n’ubutabera, ubutungane n’umurava. 4 Ab’ibihubutsi ibaha kwitonda, abasore ikabaha kumenya no guhumuka. 6 Igamije kandi kungura ubwenge bwo gusobanukirwa n’imigani n’amarenga, ibiganiro by’abanyabuhanga hamwe n’inshoberamahanga zabo. 5 Umuhanga nayumva aziyungura ubumenyi, naho umunyabwenge abonereho uko ayobora abandi. 7 Gutinya Uhoraho ni ryo shingiro ry’ubumenyi, naho abasazi bahinyura ubuhanga n’uburere. I. AKAMARO K’UBUHANGA Ni ngombwa kwirinda inama z’abagome 8 Mwana wanjye, ujye wumva inyigisho za so, kandi ntugahinyure icyo nyoko agutoza; 9 bizakubera nk’ikamba ry’ineza ku mutwe, cyangwa urunigi rwiza mu ijosi ryawe. 10 Mwana wanjye, abagome nibashaka kukoshya, uzange! 11 Bazagushuka bati «Ngwino tureme igico, tumene amaraso, umwere tumugwe gitumo nta mpamvu; 12 tuzamurigisa ari mutaraga nk’uzimiriye ikuzimu, agende wese nk’uwo bahambye! 13 Tuzaronka ibyiza by’amoko menshi, amazu yacu tuyuzuze iminyago. 14 Nawe uzagira uruhare rwawe, twese tuzasangire iryo yabo.» 15 Mwana wanjye, ntuzabakurikire, uzirinde guca mu mayira banyuzemo, 16 kuko bashingura intambwe bagamije ikibi, bakihutira kumena amaraso. 17 Ni byo, nta cyo bimaze gutega inyoni, kandi zose ziruzi umutego! 18 Ariko bo, barema ibico, nyamara amaraso bagambiriye kuzamena ni ayabo bwite kandi babe ari bo bafatirwa mu mutego wabo! 19 Nguko uko bigendekera umuntu wese urarikira iminyago: ageza n’aho yinyaga ubuzima bwe bwite. Inama n’impanuro z’ubuhanga 20 Ubuhanga buvugira ahagaragara, bugatera hejuru mu mayira yose; 21 ijwi ryabwo rikarenga hejuru y’andi yose, rigahamagarira hafi y’imiryango y’umugi, rigira riti 22 «Yemwe, mwa bihubutsi mwe, muzaba ibicucu kugeza ryari? Abapfayongo bazishimira guseka ubusa kugeza ryari? Naho se injiji zo zizanga ubwenge kugeza ryari? 23 Nimugarukire amabwiriza yanjye! Dore, ngiye kubasakazaho umwuka wanjye, mbamenyeshe amagambo yanjye. 24 Kubera ko nabahamagaye mukananira, nkabahereza ikiganza ntihagire n’umwe ucyitaho, 25 mukamaganira kure inama zanjye kandi mukanga amabwiriza yanjye, 26 nanjye rero nzabashungera amakuba nabagwirira. Koko, nzabaseka igihe icyago kizaba cyabugarije; 27 cyabateye nk’inkubi y’umuyaga, amakuba yabayogoje nka serwakira, agahinda n’ishavu bibashengura. 28 Ubwo nyine bazampamagara, ariko sinzitaba; bazanshakashaka ariko ntibazambona. 29 Kubera ko banze kujijuka, ntibahitemo gutinya Uhoraho, 30 bakanga inama zanjye, kandi bagasuzugura amabwiriza yanjye, 31 ni cyo gituma bazarya imbuto z’ingeso zabo, bagahazwa n’imigambi yabo mibi. 32 Ab’ibihubutsi bazira kutumva inama, kandi bakicwa no kwishongora. 33 Ariko untega amatwi, agira amahoro, akaba mu ituze kure y’impungenge z’icyago.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda