Ibyakozwe 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuSawuli yemera Nyagasani Yezu 1 Sawuli nta kindi yatekerezaga kitari ukujujubya no kwica abigishwa ba Nyagasani. Nuko asanga umuherezabitambo mukuru, 2 amusaba inzandiko zo kujya mu masengero y’i Damasi, kugira ngo nagira abo ahasanga bayobotse iyo Nzira, abagabo n’abagore, ababohe abazane i Yeruzalemu. 3 Nuko igihe yari mu nzira agiye kugera i Damasi, ako kanya urumuri ruturutse mu ijuru ruramugota. 4 Yitura hasi, maze yumva ijwi rimubwira riti «Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki?» 5 Sawuli arabaza ati «Uri nde, Nyagasani?» Iryo jwi rirasubiza riti «Ndi Yezu, uwo uriho utoteza! 6 Ariko haguruka winjire mu mugi, bari bukubwire icyo ugomba gukora.» 7 Bagenzi be bari kumwe mu rugendo, bari bahagaze bumiwe, kuko bumvaga ijwi ariko ntibabone umuntu. 8 Sawuli arabaduka, nyamara n’ubwo yabumburaga amaso, nta cyo yabonaga. Bagenzi be ni ko kumurandata bamugeza i Damasi. 9 Nuko ahamara iminsi itatu atabona, nta cyo arya nta n’icyo anywa. 10 Aho i Damasi rero hakaba umwigishwa witwaga Ananiya. Nyagasani aramubonekera, amuhamagara agira ati «Ananiya!» Undi arasubiza ati «Ndi hano, Nyagasani!» 11 Nyagasani aramubwira ati «Haguruka ujye mu muhanda witwa ’Ugororotse’, ubarize kwa Yuda umuntu witwa Sawuli, ukomoka i Tarisi. Ubu ariho arasenga, 12 kandi mu ibonekerwa, yabonye umuntu witwa Ananiya yinjira iwe, amuramburiraho ibiganza kugira ngo abone.» 13 Ananiya arasubiza ati «Nyagasani, numvise benshi bavuga iby’uwo muntu, n’inabi yose yagiriye abatagatifujwe bawe b’i Yeruzalemu, 14 kandi n’ino ahafite ububasha yahawe n’abatware b’abaherezabitambo, kugira ngo abohe abiyambaza izina ryawe bose.» 15 Ariko Nyagasani aramubwira ati «Genda! Kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanishe izina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli. 16 Ni jye ubwanjye uzamwereka uburyo bwose azagomba kubabazwa, ahorwa izina ryanjye.» 17 Nuko Ananiya aragenda, yinjira mu nzu, amuramburiraho ibiganza, maze aramubwira ati «Sawuli muvandimwe! Nyagasani Yezu wakubonekeye mu nzira uza ino yakuntumyeho, kugira ngo wongere kubona kandi wuzuremo Roho Mutagatifu.» 18 Ako kanya, utuntu dusa n’udushishwa duhubuka mu maso ye, yongera kubona maze ahera ko arabatizwa. 19 Amaze kurya, yongera kugira intege. Sawuli amarana iminsi mike n’abigishwa b’i Damasi, Sawuli yamamaza Kristu i Damasi 20 maze atangira adatinze kwamamaza mu masengero ko Yezu ari Umwana w’Imana. 21 Abamwumvaga bose baratangaraga, maze bakabaza bati «Mbese uyu si we wajujubyaga i Yeruzalemu abiyambaza iryo zina? Hanyuma se ntiyazanywe ino no kubaboha, kugira ngo abashyikirize abatware b’abaherezabitambo?» 22 Ariko Sawuli arushaho gukomera, agatsinda impaka Abayahudi batuye i Damasi, abemeza ko Yezu ari we Kristu. 23 Hashize igihe kinini Abayahudi bajya inama yo kumwica. 24 Nyamara Sawuli aza kumenya ubwo bugambanyi bwabo, bugeza aho kurinda amarembo y’umugi ijoro n’amanywa, ngo babone uko bamwica. 25 Ariko nijoro abigishwa be baramucikisha, bamwururukiriza ku nkike y’umugi, bamumanuriye mu gitebo. Sawuli i Yeruzalemu 26 Sawuli ageze i Yeruzalemu, agerageza kwegera abigishwa; ariko bose bakamutinya, kuko batemeraga ko na we ari umwigishwa koko. 27 Nuko Barinaba aramujyana, amushyikiriza Intumwa, azitekerereza uko yabonanye na Nyagasani mu nzira n’uko yamubwiye, n’ukuntu i Damasi yigishije mu izina rya Yezu ashize amanga. 28 Nuko Sawuli agumana na bo, akagenda hose muri Yeruzalemu nta cyo yishisha, ari na ko yigisha mu izina rya Yezu ashize amanga. 29 Yakundaga kuganira n’Abayahudi bavugaga ikigereki kandi akajya impaka na bo; ariko bo bagashaka kumwica. 30 Abavandimwe ngo babimenye, baramuherekeza bamugeza i Kayizareya, maze bamwohereza i Tarisi. 31 Ubwo Kiliziya yariho mu mahoro muri Yudeya yose, muri Galileya no muri Samariya, ishinga imizi kandi ikomeza kubaha Nyagasani, bityo irushaho kujya mbere ikomejwe na Roho Mutagatifu. Petero akiza Eneya w’i Lida 32 Ubwo rero Petero wazengurukaga igihugu cyose, aza kugera no ku batagatifujwe bari batuye i Lida. 33 Ahasanga umuntu witwa Eneya, wari umaze imyaka umunani atabyuka, kubera ubumuga. 34 Petero aramubwira ati «Eneya, Yezu Kristu aragukijije. Haguruka wisasire uburiri bwawe!» Uwo mwanya arahaguruka. 35 Nuko abaturage bose b’i Lida n’abo mu kibaya cya Saroni babibonye, bayoboka Nyagasani. Petero i Yope; azura Tabita 36 Ubwo i Yope hakaba umwigishwakazi witwa Tabita, mu kigereki rikaba Doruka. Yakoraga ibikorwa byiza byinshi, kandi agatanga n’imfashanyo y’abakene. 37 Muri iyo minsi aza gufatwa n’indwara, maze arapfa. Bamaze kuhagira umurambo we, bawurambika mu cyumba cyo mu nzu yo hejuru. 38 Kuko rero Lida yari bugufi bw’i Yope, abigishwa bakaba barumvise ko Petero ariho ari, bamutumaho abantu babiri kumubwira bati «Ntutindiganye kuza iwacu.» 39 Petero ahaguruka uwo mwanya, ajyana na bo. Akihagera, bamujyana muri cya cyumba cyo mu nzu yo hejuru, abapfakazi bose bari bamukikije barira, bereka Petero amakanzu n’ibishura Doruka yadodaga akiri kumwe na bo. 40 Nuko Petero aheza abantu bose, arapfukama arasenga; hanyuma ahindukirira umurambo aravuga ati «Tabita, haguruka!» Nuko ngo abumbure amaso abona Petero, areguka maze aricara. 41 Petero amuhereza ikiganza aramuhagurutsa; ni ko guhamagara abatagatifujwe n’abapfakazi, aramubereka ari mutaraga. 42 Iyo nkuru imenyekana i Yope hose, bituma abantu benshi bemera Nyagasani. 43 Nuko Petero amara iminsi myinshi i Yope, acumbitse kwa Simoni w’umukannyi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda