Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Sawuli na we yari mu bemeye ubwo bwicanyi. Uwo munsi haduka itotezwa rikomeye muri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bose uretse Intumwa, batatanira mu turere twa Yudeya na Samariya.


Itotezwa rya mbere

2 Abantu bubaha Imana bahamba Sitefano, baramuririra cyane.

3 Naho Sawuli we agumya kuyogoza Kiliziya, akinjira mu mazu, agafata abagabo n’abagore, akabashyira mu buroko.

4 Abari batatanye bagendaga hose, bamamaza Inkuru Nziza y’ijambo ry’Imana.


Filipo yamamaza Inkuru Nziza muri Samariya

5 Filipo na we aramanuka ajya mu mugi wa Samariya, yigisha abahatuye ibya Kristu.

6 Rubanda bashishikariraga n’umutima umwe inyigisho za Filipo, kuko bari barumvise ibitangaza yakoraga kandi bakanabibona.

7 Koko rero, roho mbi zasohokaga mu bari bahanzweho zisakuza, ibimuga byinshi n’ibirema bigakira.

8 Nuko muri uwo mugi haba ibyishimo byinshi.

9 Muri uwo mugi hakaba umugabo witwa Simoni, wari umupfumu, maze agatangaza Abanyasamariya, yiyita akataraboneka.

10 Abantu bose kuva ku muto kugera ku mukuru bakamwihambiraho, bavuga bati «Uyu muntu arimo Ububasha bw’Imana, ubwo bita Ubuhangange.»

11 Icyatumaga bamwihambiraho batyo, ni uko yari amaze igihe kirekire yarabararuye n’ubwo bupfumu bwe.

12 Ariko aho bamariye kwemera Filipo wabamenyeshaga Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana n’izina rya Yezu Kristu, abagabo n’abagore barabatizwa.

13 Nuko na Simoni ubwe aremera, arabatizwa, maze yihambira kuri Filipo; yabona ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza byakorwaga, akumirwa.

14 Intumwa zari i Yeruzalemu zimenye ko muri Samariya bakiriye ijambo ry’Imana, ziboherereza Petero na Yohani.

15 Bagezeyo, basabira Abanyasamariya kugira ngo bahabwe Roho Mutagatifu,

16 kuko ari nta n’umwe muri bo yari yaramanukiyeho; bakaba bari barabatijwe gusa mu izina rya Nyagasani Yezu.

17 Nuko Petero na Yohani babaramburiraho ibiganza, maze bahabwa Roho Mutagatifu.

18 Simoni rero ngo abone ko Roho Mutagatifu atangwa no kuramburirwaho ibiganza n’Intumwa, azizanira amafaranga, azibwira ati

19 «Nimumpe nanjye ubwo bubasha, kugira ngo uwo nzaramburiraho ibiganza ajye ahabwa Roho Mutagatifu.»

20 Petero aramusubiza ati «Uragapfana n’amafaranga yawe, kuko watekereje ko ingabire y’Imana igurwa amafaranga!

21 Nta mugabane, nta n’umurage ufite muri ibi, kuko umutima wawe udatunganiye Imana.

22 Ngaho rero ihane ubwo bugome bwawe, kandi utakambire Nyagasani; wenda yakubabarira icyo gitekerezo cyinjiye mu mutima wawe,

23 kuko mbona uri mu ndurwe isharira no mu ngoyi y’icyaha.»

24 Simoni ni ko gusubiza ati «Nimunsabire namwe kuri Nyagasani, kugira ngo hatagira ikingwirira mu byo mwavuze.»

25 Petero na Yohani bamaze guhamya no kwamamaza ijambo rya Nyagasani, basubira i Yeruzalemu. Bamamaza Inkuru Nziza mu nsisiro nyinshi z’Abanyasamariya.


Filipo n’umutware w’Umunyetiyopiya

26 Umumalayika wa Nyagasani abwira Filipo, ati «Haguruka, ugende werekeje mu majyepfo, unyure mu muhanda umanuka i Yeruzalemu ujya i Gaza, ubu ngubu ukaba utarimo abagenzi.»

27 Filipo ahera ko aragenda. Ubwo Umunyetiyopiya wari icyegera cya Kandasi, umwamikazi wa Etiyopiya, akaba n’umunyabintu we, yari yaje gusengera Imana i Yeruzalemu.

28 Yari mu nzira ataha, yicaye mu igare rye, agenda asoma igitabo cya Izayi umuhanuzi.

29 Roho Mutagatifu abwira Filipo ati «Genda, wegere ririya gare.»

30 Filipo ariruka, yumva uwo mutware asoma mu gitabo cya Izayi umuhanuzi, aramubaza ati «Mbese aho ibyo usoma urabyumva?»

31 Undi aramusubiza ati «Nabyumva nte se, ntabonye unsobanurira.» Nuko asaba Filipo kurira ngo yicare iruhande rwe.

32 Muri ibyo Byanditswe yahasomaga ibi ngibi «Bamushoreye nk’intama bajyanye mu ibagiro, cyangwa nk’umwana w’intama wicecekera imbere y’uwupfura ubwoya, na we ntiyaruhije abumbura umunwa.

33 Yacishijwe bugufi, acirwa urubanza rw’akarengane. Ni nde uzavuga iby’abazamukomokaho? Ko ubugingo bwe bwazimanganye ku isi, nta cyo yasize.»

34 Uwo mutware abaza Filipo ati «Ndagusabye ngo umbwire: ni nde umuhanuzi avugaho ibi ngibi? Ni kuri we ubwe, cyangwa se ni undi muntu yavugaga?»

35 Filipo ni ko guterura, ahereye kuri iyo ngingo y’Ibyanditswe, amumenyesha Inkuru Nziza ya Yezu.

36 Uko bagakomeje inzira baza kugera ku mugezi, wa mutware aravuga ati «Dore amazi! Ni iki se kandi cyambuza kubatizwa?» (37 Filipo aramusubiza ati «Niba wemera Yezu n’umutima wawe wose, birashoboka.» Undi aramubwira ati «Ndemera ko Yezu Kristu ari Umwana w’Imana.»)

38 Nuko ategeka ko bahagarika igare, bombi baramanuka bajya mu mazi, Filipo n’umutware, maze Filipo aramubatiza.

39 Bamaze kuva mu mazi Roho Mutagatifu ajyana Filipo, uwo mutware ntiyongera kumubona ukundi, ahubwo yikomereza urugendo rwe yishimye.

40 Naho Filipo ngo arebe, asanga ari mu mugi wa Azoti, maze yamamaza Inkuru Nziza mu migi yose yanyuragamo, kugeza ko agera i Kayizareya.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan