Ibyakozwe 7 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUkwiregura kwa Sitefano 1 Umuherezabitambo mukuru abaza Sitefano ati «Ibyo se koko ni ko biri?» 2 Sitefano arasubiza ati «Bavandimwe kandi babyeyi, nimunyumve: Imana Nyir’ikuzo yabonekeye umukurambere wacu Abrahamu igihe yari muri Mezopotamiya, mbere y’uko atura i Harani. 3 Iramubwira iti ’Wimuke mu gihugu cyawe no mu muryango wawe, maze ujye mu gihugu nzakwereka.’ 4 Nuko Abrahamu yimuka mu gihugu cy’Abakalideya, ajya gutura i Harani. Nyuma y’urupfu rwa se, Imana imuzana muri iki gihugu mutuyemo ubu ngubu. 5 Nyamara ntiyigera imukebera isambu muri iki gihugu, habe ndetse n’ahangana urwara, ahubwo imusezeranya kuzakimuhaho umurage, we n’urubyaro rwe, n’ubwo Abrahamu atagiraga umwana. 6 Imana ni ko kumubwira iti ’Urubyaro rwawe ruzatura mu gihugu cy’amahanga, babakoreshe imirimo y’agahato kandi babagirire nabi imyaka magana ane. 7 Nyamara igihugu kizabagira abacakara, ni jye ubwanjye uzagicira urubanza — iyo ari Imana ibivuga —, hanyuma bazavayo maze bajye bansengera aha hantu.’ 8 Nuko igirana na we Isezerano rirangwa no kugenywa; bityo abyaye Izaki amugenya ku munsi wa munani, hanyuma Izaki na we abigenza atyo kuri Yakobo, na Yakobo abigenza atyo ku basekuruza bacu uko ari cumi na babiri. 9 Abo basekuruza bacu bagirira Yozefu ishyari, baramugurisha, ajyanwa mu Misiri. Ariko Imana yari kumwe na we, 10 imugobotora mu magorwa ye yose, maze imuha ubutoni n’ubuhanga imbere ya Farawo, umwami wa Misiri, amugira umutware wa Misiri n’uw’urugo rwe rwose. 11 Nuko inzara iza gutera mu Misiri no muri Kanahani; amagorwa aba yose maze abasekuruza bacu babura ibibatunga. 12 Yakobo ngo yumve ko mu Misiri hari ibiribwa, yoherezayo ku ncuro ya mbere abasekuruza bacu. 13 Ku ncuro ya kabiri Yozefu yimenyesha abavandimwe be, bityo na Farawo amenyana n’umuryango wa Yozefu. 14 Nuko Yozefu abatuma kuzana se Yakobo n’umuryango we wose, bose hamwe bari abantu mirongo irindwi na batanu. 15 Yakobo aramanuka ajya mu Misiri, aba ari ho apfira kimwe n’abasekuruza bacu. 16 Nuko babajyana i Sikemu, babahamba mu mva Abrahamu yari yaraguze ku giciro cya feza na bene Hemori, i Sikemu. 17 Igihe cyegereje kugira ngo Isezerano Imana yagiriye Abrahamu rirangire, umuryango uriyongera maze ugwira mu Misiri, 18 kugeza ubwo mu Misiri hima undi mwami utari uzi Yozefu. 19 Uwo mwami apyinagaza umuryango wacu, agirira nabi abasekuruza bacu, kugeza aho abategeka kujugunya abana babo ngo batabaho. 20 Muri icyo gihe Musa aravuka, yari umwana mwiza kandi w’igikundiro mu maso y’Imana. Arererwa mu rugo rwa se amezi atatu; 21 amaze gutabwa, umukobwa wa Farawo aramuraruza, maze amurera nk’umwana we bwite. 22 Nuko Musa yigishwa ubuhanga bwose bw’Abanyamisiri, aba igihangange mu magambo ye no mu bikorwa bye. 23 Igihe Musa yujuje imyaka mirongo ine, igitekerezo kimuzamo cyo kugenderera abavandimwe be, Abayisraheli. 24 Ngo abone umwe muri bo agirirwa nabi, aramutabara, maze kugira ngo ahorere umuvandimwe we wagirirwaga nabi, yica wa Munyamisiri. 25 Yatekerezaga ko abavandimwe be bazumviraho ko Imana izabarokoresha ikiganza cye, ariko ntibabyumva. 26 Bukeye asanga barwana ubwabo, agerageza kubunga agira ati ’Yemwe bagabo, ko muri abavandimwe; igituma mugirirana nabi ni iki?’ 27 Ariko uwarenganyaga mugenzi we asunika Musa, avuga ati ’Ni nde wakugize umutware n’umucamanza wacu? 28 Mbese urashaka kunyica nk’uko ejo wishe wa Munyamisiri?’ 29 Musa ngo yumve ayo magambo arahunga, asuhukira mu gihugu cya Madiyani, ahabyarira abahungu babiri. 30 Imyaka mirongo ine ishize, umumalayika amubonekera mu gihuru cyaka umuriro, aho yari ari mu butayu bw’umusozi wa Sinayi. 31 Musa ngo abibone biramutangaza, aregera ashaka kwitegereza, maze yumva ijwi rya Nyagasani rigira riti 32 ’Ndi Imana y’abasekuruza bawe, Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo.’ Musa ahinda umushyitsi, ntiyatinyuka kwitegereza. 33 Nuko Nyagasani aramubwira ati ’Kuramo inkweto zawe, kuko aha hantu uhagaze ari ubutaka butagatifu. 34 Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi n’imiborogo yawo narayumvise; none namanuwe no kubagobotora. Ubu ngubu rero genda, ngutumye mu Misiri.’ 35 Musa uwo nyine bari barihakanye bavuga bati ’Ni nde wakugize umutware n’umucamanza?’, ni we Imana yohereje kubabera umutware n’umutabazi, imutumyeho umumalayika wari wamubonekeye mu gihuru. 36 Ni we wabavanye mu Misiri, akora ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri icyo gihugu, ku Nyanja itukura no mu butayu mu gihe cy’imyaka mirongo ine. 37 Musa uwo, ni we wabwiye Abayisraheli ati ’Imana izababonera mu bavandimwe banyu umuhanuzi.’ umeze nkanjye 38 Igihe cy’ikoraniro ryo mu butayu, ni we kandi wari uhagaze imbere y’abasekuruza bacu, akavugana n’Umumalayika ku musozi wa Sinayi; ni we wakiriye amagambo y’ubugingo kugira ngo ayadushyikirize. 39 Ariko abasekuruza bacu banga kumwumvira, baramuhigika maze bifuza kwisubirira mu Misiri! 40 Ni ko kubwira Aroni bati ’Ngaho dukorere imana zo kutugenda imbere; kuko Musa uriya watuvanye mu gihugu cya Misiri, tutazi uko byamugendekeye.’ 41 Muri iyo minsi ni bwo bacuze ikimasa, batura igitambo icyo kigirwamana kandi bishimira igikorwa cy’ibiganza byabo. 42 Nuko Imana irabazibukira, irabareka ngo basenge inyenyeri zo mu kirere, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Abahanuzi ngo ’Hari ubwo se mwigeze kuntura ibitambo n’amaturo, muryango wa Israheli, mu myaka mirongo ine yose mwamaze mu butayu? 43 Ahubwo mwahetse ihema rya Moloki n’inyenyeri y’imana yanyu Refani, ibyo bishushanyo mwikoreye kugira ngo mubisenge! Ni cyo gituma nzabajyana bunyago hirya ya Babiloni.’ 44 Mu butayu, abasekuruza bacu bari bafite ihema rihamya Isezerano; Uwavuganaga na Musa yari yaramutegetse kuryubaka akurikije urugero yari yabonye. 45 Hanyuma abasekuruza bacu bamaze kurihabwa, bayobowe na Yozuwe, baryinjirana mu gihugu bari bamaze kwigarurira, Imana imaze kwirukanamo amahanga yari agituye; rirahaguma kugeza mu gihe cya Dawudi. 46 Dawudi uwo nyine yatonnye ku Mana, maze ayisaba guteganya Ingoro igenewe Imana ya Yakobo. 47 Ariko Salomoni ni we wayubakiye Ingoro. 48 Nyamara Umusumbabyose ntaba mu mazu yubatswe n’abantu, nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi ati 49 ’Ijuru ni intebe yanjye y’ubwami, isi ikaba akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye. None rero, muzanyubakira ingoro nyabaki? — uwo ni Nyagasani ubivuga — Cyangwa se aho nzaruhukira, hazaba hameze hate? 50 Mbese ye, ibiganza byanjye si byo byaremye ibi byose.’ 51 Bantu b’ijosi rishingaraye, bantu banangiye umutima n’amatwi, mugahora murwanya Roho Mutagatifu, muri kimwe n’abasekuruza banyu! 52 Ni nde mu bahanuzi, abasekuruza banyu batatoteje? Ndetse bishe n’abahanuye mbere ukuza kwa ya Ntungane, imwe ubu ngubu mwagambaniye maze mukamwica. 53 Mwahawe Amategeko muyashyikirijwe n’abamalayika, nyamara ntimwayakurikiza!» Urupfu rwa Sitefano 54 Ayo magambo ya Sitefano arabarakaza, bamuhekenyera amenyo. 55 Naho we yuzura Roho Mutagatifu, ahanga amaso ijuru, abona ikuzo ry’Imana na Yezu ahagaze iburyo bw’Imana. 56 Nuko aravuga ati «Dore ndabona ijuru rikinguye, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.» 57 Bahera ko bavuza induru, bipfuka mu matwi maze bamwiroheraho icyarimwe. 58 Baramukurubana no hanze y’umugi, bamutera amabuye. Abamushinjaga bari barambitse imyambaro yabo imbere y’umusore witwa Sawuli. 59 Igihe bamuteraga amabuye, Sitefano asenga agira ati «Nyagasani Yezu, akira ubuzima bwanjye.» 60 Nuko arapfukama maze atera hejuru ati «Nyagasani, ntubahore iki cyaha.» Ngo amare kuvuga ibyo, araca. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda