Ibyakozwe 6 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuItorwa ry’abafasha barindwi b’Intumwa 1 Muri iyo minsi, umubare w’abigishwa ukomeza kwiyongera; nuko abavugaga ikigereki muri bo batangira kwinubira Abahebureyi, kuko abapfakazi babo batitabwagaho uko bikwiye mu igabura rya buri munsi. 2 Nuko ba Cumi na babiri bahamagaza ikoraniro ry’abigishwa, barababwira bati «Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura. 3 None rero, bavandimwe, nimwishakemo abagabo barindwi b’inyangamugayo buzuye Roho Mutagatifu n’ubuhanga, maze tubashinge uwo murimo. 4 Naho twebwe tuzagumya kwibanda ubudahwema ku isengesho no ku murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana.» 5 Iyo nama ishimisha ikoraniro ryose; batora Sitefano, umuntu wuzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, batora na Filipo na Porokori, Nikanori na Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari umuyoboke w’idini ry’Abayahudi. 6 Maze babashyira Intumwa; zimaze kubasabira, zibaramburiraho ibiganza. 7 Nuko ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose, umubare w’abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n’abaherezabitambo benshi bayoboka ukwemera. Sitefano afatwa, akaregwa ibinyoma 8 Sitefano, uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda. 9 Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano. 10 Nyamara ntibashoboraga guhangara ubuhanga bwe kimwe na Roho wamuvugiragamo, 11 bituma bagurira abantu ngo bavuge bati «Twamwumvise avuga amagambo atuka Musa n’Imana.» 12 Nuko bahuruza rubanda hamwe n’abakuru b’umuryango n’abigishamategeko; baraza bamugwa gitumo baramufata, bamujyana mu Nama nkuru. 13 Ni ko kuzana abashinjabinyoma baravuga bati «Uyu muntu ntahwema kuvuga amagambo asebya Ahantu hatagatifu kimwe n’Amategeko; 14 tunamwumva avuga ko uwo Yezu w’i Nazareti azasenya aha Hantu hatagatifu, akanahindura Amategeko twahawe na Musa.» 15 Abari mu Nama nkuru bose baramwitegerezaga, maze babona mu ruhanga rwe hasa n’ah’umumalayika. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda