Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ikinyoma cya Ananiya na Safira

1 Ariko umuntu witwa Ananiya, amaze kubyumvikanaho n’umugore we Safira, agurisha isambu ye;

2 hanyuma yisigira igice cy’ikiguzi cyayo ndetse n’umugore we abyemeye, maze ajyana igice gisigaye agishyikiriza Intumwa.

3 Petero aramubwira ati «Ananiya, ni iki cyatumye Sekinyoma agutaha mu mutima? Wabeshye Roho Mutagatifu maze usigarana igice cy’ikiguzi cy’isambu yawe.

4 Ntiwashoboraga se kugumana isambu yawe ntuyigurishe, cyangwa n’aho umariye kuyigurisha, ntiwari kugumana ikiguzi cyayo uko ubishaka? Uwo mugambi waje ute mu mutima wawe? Si abantu wabeshye, ahubwo wabeshye Imana.»

5 Ananiya ngo yumve ayo magambo, yitura hasi, araca; maze ababyumvise bose bashya ubwoba.

6 Nuko abasore baraza baramupfunya, maze bajya kumuhamba.

7 Hashize nk’amasaha atatu, umugore we na we araza, ariko atazi ibyabaye.

8 Petero aramubaza ati «Ni ko ye, koko iki ni cyo kiguzi mwagurishije isambu yanyu?» Umugore arasubiza ati «Ni icyo ngicyo.»

9 Petero ni ko kumubwira ati «Mwaje guhuza mute umugambi, kugira ngo musembure Roho wa Nyagasani? Umva imirindi y’abavuye guhamba umugabo wawe bageze ku muryango; nawe bagiye kukujyana.»

10 Ako kanya agwa imbere ya Petero, araca. Ba basore ngo binjire basanga amaze gupfa, na we baramujyana bamuhamba iruhande rw’umugabo we.

11 Kiliziya yose n’abumvise ibyabaye bose bashya ubwoba.


Intumwa zikora ibitangaza byinshi

12 Intumwa zikomeza gutanga ibimenyetso no gukora ibitangaza byinshi muri rubanda, kandi bose hamwe n’umutima umwe bagakoranira mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni.

13 Ariko n’ubwo rubanda babashimaga, ntihagire n’umwe utinyuka kubegera.

14 Nyamara abantu batabarika, abagabo n’abagore, bagakomeza kwiyongera ku bemera Nyagasani.

15 Byageraga n’aho bazana abarwayi mu mihanda y’umugi, bakabaryamisha ku mariri cyangwa mu ngobyi kugira ngo Petero naza kuhanyura, nibura igicucu cye kigere kuri umwe muri bo.

16 Ndetse n’imbaga nyamwinshi y’abantu bagashika, baturutse mu turere dukikije Yeruzalemu, bazanye abarwayi n’abantu bahanzweho na za roho mbi, maze bose bagakira.


Intumwa zongera gufungwa, hanyuma zikava mu buroko

17 Nuko umuherezabitambo mukuru kimwe n’abari kumwe na we bose — ari byo kuvuga abo mu gatsiko k’Abasaduseyi — bashengurwa n’ishyari;

18 bafatisha Intumwa, bazishyira mu buroko rusange.

19 Nyamara muri iryo joro, Umumalayika wa Nyagasani akingura inzugi z’uburoko, abakuramo maze arababwira ati

20 «Nimugende muhagarare mu Ngoro y’Imana, maze mubwire rubanda ayo magambo yose azabahesha ubugingo!»

21 Ngo bamare kubyumva, mu museso binjira mu Ngoro, batangira kwigisha. Umuherezabitambo mukuru kimwe n’abari kumwe na we baraza, bahamagaza Inama nkuru igizwe n’abakuru bose b’Abayisraheli; ni ko gutuma ngo bajye gushaka Intumwa mu buroko.

22 Abagaragu baragenda; ngo bagere mu buroko ntibabasangamo. Nuko bagaruka bababwira bati

23 «Twasanze uburoko bufunze neza n’abarinzi bahagaze imbere y’imiryango, ariko dukinguye ntitwagira n’umwe dusangamo.»

24 Ngo babyumve, umutegeka w’Ingoro n’abatware b’abaherezabitambo barashoberwa, bibaza uko byabagendekeye.

25 Ariko haza umuntu arababwira ati «Dore ba bantu mwari mwashyize mu buroko bahagaze mu Ngoro kandi bariho barigisha rubanda.»

26 Nuko umutegeka w’Ingoro ajyana n’abagaragu be kuzana Intumwa, ariko batazakuye, kuko batinyaga ko rubanda babatera amabuye.

27 Barabazana rero babahagarika imbere y’Inama nkuru. Umuherezabitambo mukuru arababaza ati

28 «Twari twarabihanangirije dukomeje kutazongera kwigisha mwitwaje iryo zina, none dore Yeruzalemu yose mwayujujemo inyigisho zanyu. Murashaka rero kuduhamya amaraso y’uwo muntu?»

29 Petero n’izindi Ntumwa barabasubiza bati «Tugomba kumvira Imana kuruta abantu.

30 Imana y’abasekuruza bacu yazuye Yezu, uwo mwishe mumumanitse ku giti.

31 Ni we Imana yakurishije ububasha bwayo ngo abe Umutegetsi n’Umukiza, kugira ngo aronkere Israheli ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha.

32 Turi abagabo bo kubihamya, twe na Roho Mutagatifu Imana yahaye abayumvira.»

33 Bo ngo babyumve, umujinya urabasya maze batekereza kubica.

34 Ariko mu Nama nkuru hahaguruka umugabo w’Umufarizayi witwa Gamaliyeli, yari umwigishamategeko wubahwaga n’abantu bose; nuko ategeka ko Intumwa zahezwa akanya gato.

35 Hanyuma arababwira ati «Bayisraheli, muritondere ibyo mugiye kugirira bariya bantu!

36 Dore hambere aha hadutse uwitwa Tewudasi; aza avuga ko ari umuntu ukomeye, maze abantu nka magana ane baramuyoboka. Nyamara yamaze kwicwa, abari baramuyobotse baratatana, ibyo yari yatangiye birayoyoka.

37 Nyuma y’uwo, mu minsi y’ibarura, haduka Yuda w’Umunyagalileya, akurikirwa n’abantu benshi. Ariko na we aza kwicwa, abari baramuyobotse bose baratatana.

38 None rero mbibabwire: ntimugire icyo mutwara bariya bantu, nimubareke bagende. Niba umugambi wabo n’ibikorwa byabo bikomoka ku bantu, bizayoyoka ku bwabyo.

39 Ariko kandi niba bikomoka ku Mana, ntimuzashobora kubisenya. Muramenye, hato mutavaho murwanya Imana.» Nuko iyo nama barayemera,

40 bahamagara Intumwa bazikubita ibiboko, bazibuza rwose kongera kwigisha mu izina rya Yezu, maze barazirekura.

41 Intumwa ngo zive mu Nama nkuru, zigenda zishimye kuko zagize ihirwe ryo kugirirwa nabi, zizira izina rya Yezu.

42 Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu Ngoro y’Imana no mu ngo, zamamaza Inkuru Nziza ya Kristu Yezu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan