Ibyakozwe 3 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuPetero akiza ikirema 1 Umunsi umwe, saa cyenda ari cyo gihe cy’isengesho rusange, Petero na Yohani bazamuka bajya mu Ngoro y’Imana. 2 Hakaba umuntu wavutse ari ikirema, buri munsi bakamuzana imbere y’umuryango w’Ingoro witwa «Uw’Uburanga», kugira ngo asabe imfashanyo abinjiraga mu Ngoro bose. 3 Ngo abone Petero na Yohani bagiye kwinjira mu Ngoro, abasaba imfashanyo. 4 Nuko Petero, ari hamwe na Yohani, aramwitegereza maze aramubwira ati «Ngaho turebe! » 5 Uwo muntu agumya kubahanga amaso, kuko yari ategereje ko hari icyo bari bumuhe. 6 Petero aramubwira ati «Ari zahabu, ari na feza, nta byo mfite; ariko icyo mfite ndakiguhaye: mu izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, haguruka ugende!» 7 Nuko amufata ikiganza cy’iburyo aramuhagurutsa. Ako kanya ibirenge bye n’utugombambari birakomera; 8 arabaduka, arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu Ngoro y'Imana, agenda asimbuka kandi asingiza Imana. 9 Nuko rubanda rwose ngo bamubone agenda kandi asingiza Imana, 10 baramumenya : koko yari wa wundi wajyaga asabiriza, yicaye imbere y’Umuryango w’Ingoro y'Imana witwa "Uw'Uburanga". Nuko abantu barumirwa, batangazwa n’ibimubayeho. Inyigisho ya Petero 11 Kubera ko uwo muntu yanze kuvirira Petero na Yohani, bitangaza cyane rubanda rwose, biruka babasanga ahitwa ku «Ibaraza rya Salomoni». 12 Petero abibonye ni ko kubwira rubanda ati «Bantu ba Israheli, ni iki gitumye mutangazwa n’ibimaze kuba? Cyangwa se ni iki gitumye muduhanga amaso, nk’aho duhaye uyu muntu kugenda ku bw’ububasha bwacu cyangwa ku bw’ubutungane bwacu bwite? 13 Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura. 14 Mwihakanye Umutagatifu n’Intungane, maze musaba ko babarekurira umwicanyi. 15 Mwicishije Umugenga w’ubugingo, ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, turi abagabo bo kubihamya. 16 Kubera ko twiringiye izina rya Yezu, iryo zina ni ryo ryakomeje uyu muntu mubona kandi muzi; maze ukwemera gukomoka kuri Yezu kumusubiza ubuzima bwe bwose mu maso yanyu mwese. 17 None rero, bavandimwe, nzi yuko ibyo mwabikoze mubitewe n’ubujiji kimwe n’abatware banyu. 18 Nyamara Imana yujuje ityo ibyo yari yaravugishije Abahanuzi bose mbere y’uko biba, ko Kristu yagombaga kubabara. 19 Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe; 20 bityo hazabeho ibihe by’ihumure muhawe na Nyagasani, ubwo azaboherereza Kristu wabagenewe, ari we Yezu, 21 Uwo ijuru rigomba kwakira kuzageza ku bihe by’ivugururwa ry’ibintu byose: ngibyo ibyo Imana yavugishije Abahanuzi bayo batagatifu bo mu bihe bya kera. 22 Koko Musa yaravuze ati ’Nyagasani Imana azababonera mu bavandimwe banyu Umuhanuzi umeze nkanjye; muzamwumvire mu byo azababwira byose. 23 Umuntu wese utazumvira uwo Muhanuzi, azacibwa mu muryango wayo.’ 24 Kandi n’Abahanuzi bose, uhereye kuri Samweli no ku bamusimbuye, bavuze iby’iy’iminsi turimo. 25 Ni mwebwe abaragwa b’Abahanuzi, n’ab’Isezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu igihe ibwiye Abrahamu iti ’Imiryango yose y’isi izaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.’ 26 Ni mwebwe mbere na mbere Imana yahingukirije Umugaragu wayo, iramuboherereza kugira ngo abazanire umugisha; bityo buri muntu muri mwe abone kuzinukwa ibibi yakoraga.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda