Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 28 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Pawulo ku kirwa cya Malita

1 Tumaze rero guhonoka icyo cyago, tumenya ko icyo kirwa tugezeho cyitwa Malita.

2 Abaturage b’aho batwakira neza cyane, kubera ko imvura yagwaga hariho n’imbeho, baducanira umuriro turawukikiza.

3 Pawulo atoragura umuganda w’inkwi azishyira mu muriro, inzoka y’impiri isohorokamo yikanze ubushyuhe, maze imusumira ikiganza.

4 Abaturage babonye icyo gikoko kimunagana ku kiganza, baravugana bati «Rwose uyu muntu agomba kuba ari umwicanyi! Kubona yarokotse inyanja, ariko ubutabera bw’Imana bukaba bukimukurikiranye!»

5 Ariko Pawulo akungutira ya mpiri mu muriro, kandi ntiyagira icyo aba.

6 Abo bantu bategereza ko ari bubyimbirwe, cyangwa se ko yikubita hasi agapfa, ariko ngo bamare umwanya bategereje, babona nta cyo abaye. Ni ko kwigarura bavuga bati «Ni imana!»

7 Hafi aho, hakaba amasambu y’umutware w’icyo kirwa witwa Pubuliyo, atwakira gicuti, iwe tuhamara iminsi itatu.

8 Se w’uwo Pubuliyo yari mu buriri ari indembe, ahinda umuriro kandi na macinya imuri nabi. Pawulo ajya kumusura, amaze gusenga amuramburiraho ibiganza, aramukiza.

9 Ibyo bimaze kuba, abandi barwayi bo muri icyo kirwa na bo baraza, abakiza uburwayi bwabo.

10 Abantu b’aho baduha icyubahiro cyinshi, nuko igihe twuriye ubwato, baduha impamba twari dukeneye mu rugendo.


Kuva mu kirwa cya Malita kugera i Roma

11 Hashize amezi atatu, twurira ubwato bwavaga Alegisandiriya, bwitiriwe ibigirwamana by’impanga, Kasitori na Polugisi, bwari bumaze amezi yose y’imbeho muri icyo kirwa.

12 Tugeze i Sirakuza tuhamara iminsi itatu,

13 tuhavuye tugenda dukikiye inkombe, tugera ahitwa Regiyo. Bukeye bw’uwo munsi, umuyaga utangira guhuhera uturuka mu majyepfo, maze tugera i Puzoli ku munsi wa kabiri.

14 Tuhasanga abavandimwe, badusaba kumara icyumweru iwabo. Nuko tugera i Roma dutyo.

15 Abavandimwe b’i Roma bumvise ko tuje, baza kudusanganirira ku Iguriro rya Apiyo, n’ahitwa ku Macumbi atatu. Pawulo ngo ababone ashimira Imana, yongera kugira icyizere.


Pawulo i Roma

16 Tugeze i Roma, bemerera Pawulo kwicumbikira ukwe, hamwe n’umusirikare wo kumurinda.

17 Hashize iminsi itatu, Pawulo atumiza abanyacyubahiro b’Abayahudi bahatuye; ngo bamare guterana arababwira ati «Bavandimwe, n’ubwo nta kibi nagiriye umuryango wacu, cyangwa se ngo ncishe ukubiri n’imigenzo y’abasekuruza, nyamara nafungiwe i Yeruzalemu, nshyikirizwa Abanyaroma!

18 Bamaze gusuzuma ibyo ndegwa bashaka kundekura, kuko basanze nta kibi nakoze gikwiye urupfu.

19 Ariko mbonye Abayahudi babyanze, biba ngombwa ko njuririra Kayizari, nyamara nta cyo ngamije kurega bene wacu.

20 Ngicyo rero icyatumye mbatumiza ngo tuganire. Mu by’ukuri, naboheshejwe iminyururu ku mpamvu y’amizero ya Israheli.»

21 Nuko baramusubiza bati «Nta rwandiko twigeze tubona ruturutse mu Yudeya rukuvuga, ndetse nta n’umwe mu bavandimwe waje ngo abitumenyeshe cyangwa se ngo akuvuge nabi.

22 Ariko rero, turashaka kumva icyo wowe ubwawe ubitekerezaho, kuko tuzi ko hose barwanya izo nyigisho z’ako gatsiko urimo.»

23 Ubwo bemeranya umunsi bazongera guterana, uwo munsi ugeze bamusanga ari benshi ku icumbi rye. Ahera mu gitondo ageza nimugoroba abasobanurira iby’Ingoma y’Imana, anagerageza kubemeza ku byerekeye Yezu, ahereye ku Mategeko ya Musa no ku Bahanuzi.

24 Bamwe muri bo bemezwa n’ibyo yavugaga, abandi ariko banga kubyemera.

25 Bagera igihe bataha batarumvikana ubwabo, Pawulo ni ko kongeraho iri jambo ati «Mbega ngo riraba irinyakuri, rya jambo Roho Mutagatifu yabwiye abasekuruza banyu, arivugishije umuhanuzi Izayi ati

26 ’Sanga umuryango wawe, maze ubabwire uti: Kumva muzumva, ariko mwe gusobanukirwa; muzitegereze, ariko mwe kubona.

27 Kuko uwo muryango winangiye umutima, biziba amatwi, bihuma n’amaso, kugira ngo batagira icyo babona, amatwi yabo akagira icyo yumva, n’umutima wabo ukagira icyo umenya, ngo batavaho bangarukira maze nkabakiza.’

28 Nuko rero, mumenye ko uwo mukiro Imana yawoherereje abanyamahanga, kandi bo bakazawakira!»

29 Pawulo ngo amare kubabwira ibyo, Abayahudi bataha bajya impaka z’urudaca.

30 Pawulo amara imyaka ibiri yose mu icumbi yirihirira, akakira abamugendereraga bose,

31 yamamaza Ingoma y’Imana kandi yigisha ibyerekeye Yezu Kristu nta nkomyi kandi ashize amanga.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan