Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 27 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Pawulo ajya mu Butaliyani

1 Bamaze kwemeza ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani, Pawulo n’izindi mfungwa bashingwa umutegeka w’abasirikare witwa Yuli, akaba uwo mu mutwe w’abasirikare witwa «uwa Ogusito».

2 Twurira ubwato buvuye Aduramiti bwajyaga mu byambu bya Aziya, maze tugera mu mazi magari. Ubwo twari kumwe na Arisitariko, Umumasedoniya ukomoka i Tesaloniki.

3 Bukeye duhagarara i Sidoni; Yuli rero wagiriraga neza Pawulo, amwemerera kujya gusura incuti ze kugira ngo zimwakire.

4 Tuvuye aho, tunyura mu majyepfo y’ikirwa cya Shipure, kuko umuyaga waturwanyaga.

5 Tuhavuye, tunyura mu nyanja iherereye kuri Silisiya na Pamfiliya, maze twambukira i Mira ho muri Lisiya.

6 Tugeze aho ngaho, umutegeka w’abasirikare abona ubwato buturutse Alegisandiriya bugana mu Butaliyani, nuko turabwurira.

7 Tumara iminsi myinshi tugenda buhoro, tuza kugera ahateganye n’umugi wa Kinida, ariko bibanje kutugora. Umuyaga utubujije gukomeza, tunyura mu majyepfo y’ikirwa cya Kireta, ahateganye na Salimoni.

8 Tumaze kuhanyura ariko bitugoye, tugera ahitwa «Myaro myiza», hafi y’umugi wa Lasaya.

9 Twari tumaze igihe kirekire kandi gukomeza urugendo rwo mu bwato bikaba byatera amakuba, kuko umunsi w’igisibo wari wararangiye; Pawulo ni ko kutubwira ati

10 «Ncuti zanjye, ndabona uru rugendo rwo mu bwato rugiye gukurura amakuba ndetse rugahitana byinshi, atari ku mitwaro n’ubwato byonyine, ahubwo ndetse no ku bantu.»

11 Umutegeka w’abasirikare, aho kwita ku byo Pawulo avuga, yiringira inama z’umusare na nyir’ubwato.

12 Nyamara icyo cyambu nticyari kimeze neza muri ayo mezi y’imbeho; abenshi bahuza umugambi wo gukomeza bakavayo, ngo barebe ko bagera i Fenike, babe ari ho bamara ayo mezi y’imbeho. Fenike ni icyambu cyo mu kirwa cya Kireta, aherekera mu burengerazuba.


Inkubi y’umuyaga

13 Ngo bumve umuyaga woroshye uturuka mu majyepfo utangiye guhuhera, bibwira ko umugambi wabo wagezweho; ni ko kuzitura ubwato bagerageza kugenda, bakikiye ikirwa cya Kireta.

14 Ariko bidatinze, inkubi y’umuyaga witwa «Majyaruguru y’uburasirazuba» utangira guhuhera uturutse mu kirwa,

15 ukubita ubwato bunanirwa kuwurwanya; nuko twemera kujyanwa aho umuyaga ushaka.

16 Twabonye aho twikinga umuyaga akanya gato, ubwo twahitaga mu majyepfo y’akarwa kitwa Kawuda. Aho ni ho twashoboye kwiyegereza ubwato buto bwari buziritse ku bunini twarimo.

17 Abasare barabwuriza babushyira mu bunini; maze ubwo bunini babuzengurutsa imigozi ikomeye, barabuhambira ngo budasandara. Ubwo barekurira mu mazi ibifatabwato kugira ngo bugende buhoro, babitewe no gutinya kujugunywa ku nkombe ya Sirita.

18 Uko twagakomeje gucundabatwa bikomeye n’inkubi y’umuyaga, bukeye bw’aho batangira kuroha imitwaro mu nyanja,

19 naho ku munsi wa gatatu abasare ubwabo bafata ibikoresho by’ubwato, na byo barabiroha.

20 Hari hashize iminsi myinshi nta zuba nta n’inyenyeri biboneka, umuyaga ukomeza kuba mwinshi kandi mubi kugeza ubwo tutari tukiringiye kurokoka.

21 Bari bamaze igihe kirekire nta cyo bakoza ku munwa, Pawulo ni ko guhagarara hagati yabo, arababwira ati «Ncuti zanjye, byari kuba byiza iyo mujya kunyumva ntimutirimuke i Kireta, kuko mutari kubona aya makuba cyangwa ngo mugire igihombo kingana gitya.

22 Ariko noneho ndabasabye ngo mushyire umutima hamwe, kuko ari nta muntu n’umwe muri mwe uzagira icyo aba, keretse ubwato bwonyine.

23 Iri joro nyine, umumalayika w’Imana niyeguriye kandi nkorera yambonekeye,

24 arambwira ati ’Pawulo, witinya! Ni ngombwa ko ugera imbere ya Kayizari, kandi Imana ikugiriye ubuntu bwo kugukiriza ubuzima, hamwe n’abo mufatanyije urugendo bose.’

25 Nimukomere rero ncuti zanjye, kuko nizeye Imana, bizaba nk’uko yabimbwiye.

26 Amaherezo ariko, ubwato buzadusuka ku kirwa.»


Ubwato busandara bose bakaba bataraga

27 Ijoro rya cumi na kane tugicundabatwa n’inkubi y’umuyaga mu nyanja ya Adiriyatika, ahagana mu gicuku, abasare bibwira ko bari hafi kugera ku butaka.

28 Bajugunya mu mazi umugozi uziritseho icyuma, basanga uburebure bw’amazi bureshya n’imikono makumyabiri; ngo bigire imbere gato babona uburebure bw’imikono cumi n’itanu.

29 Batinya ko ubwato bwasekura ku mabuye yo mu nyanja, bajugunya mu mazi ibifatabwato bine by’inyuma ngo ahari bwahagarara, maze bagategereza ko bucya.

30 Bigeze aho abasare bashaka guhunga, basubiza bwa bwato buto mu mazi, bitwaje ko bagiye kumanurira mu mazi ibindi bifatabwato by’imbere.

31 Pawulo abwira umutegeka w’abasirikare n’ingabo ze, ati «Aba bantu nibataguma mu bwato, mwebwe ntimushobora kurokoka.»

32 Nuko abasirikare batema imigozi iziritse bwa bwato buto, barabureka buragenda.

33 Bujya gucya, Pawulo asaba ko bagira icyo bafungura agira ati «Dore uyu munsi ni uwa cumi n’ine muhagaritse umutima, mutagira icyo mukoza ku munwa.

34 Ndabasabye rero ngo mugire icyo murya, maze mubashe kubaho. Nongeye kandi kubabwira ko nta n’agasatsi k’umwe muri mwe kazazimira.»

35 Amaze kuvuga atyo, afata umugati, ashimira Imana imbere ya bose, arawumanyura maze atangira kurya.

36 Bose ni ko kugarura umutima, na bo baratangira bararya.

37 Abari mu bwato twese, twari magana abiri na mirongo irindwi na batandatu.

38 Bamaze kwijuta, baroha ingano mu nyanja, kugira ngo borohereze ubwato.

39 Ngo bumare gucya, abasare ntibabasha kumenya ubutaka bari bagezeho, ariko babona akagobe k’inyanja gafite inkuka y’umusenyi, batekereza ko bishobotse ari ho bakwerekeza ubwato.

40 Bazitura bya bifatabwato birokera mu nyanja, bahambura n’ibiyoborabwato by’inyuma; hanyuma bazamura umwenda wo ku ruhembe rw’imbere, bityo bagana ku nkombe bakurikiye icyerekezo cy’umuyaga.

41 Ariko ubwato ngo bugere ku gashoro k’ubutaka karengewe n’amazi, butikura mu musenyi. Uruhembe rw’imbere rurigitamo ku buryo budatirimuka, naho urw’inyuma rusandazwa n’umuhengeri wo mu nyanja.

42 Abasirikare rero bagira igitekerezo cyo kwica imfungwa, ngo hatagira uwoga agacika.

43 Ariko umutegeka w’abasirikare washakaga gukiza Pawulo, ababuza kurangiza uwo mugambi, ahubwo ategeka ko abazi koga bakwiroha aba mbere, bagafata ku nkombe;

44 abasigaye na bo bakabakurikira, bogeye ku mbaho cyangwa ku bimene by’ubwato. Uko ni ko bose babashije gufata imusozi, ari bataraga.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan