Ibyakozwe 26 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuPawulo yiregura imbere ya Agripa 1 Nuko Agripa abwira Pawulo ati «Ngaho iregure.» Pawulo arambura ukuboko, atangira kwiregura ati 2 «Mwami Agripa, biranshimishije kurushaho, kuko ibyo Abayahudi bandega byose, uyu munsi ngiye kubyiregurira imbere yawe, 3 cyane cyane kuko nawe usanzwe uzi neza imico y’Abayahudi n’ibyo bajyaho impaka. Ni cyo gitumye ngusaba ngo wihangane unyumve. 4 Abayahudi bose bazi imibereho yanjye uhereye mu buto bwanjye, uko nabayeho rwagati mu muryango wanjye, ndetse n’i Yeruzalemu. 5 Baranzi kuva kera, babishatse bashobora guhamya ko nabaye umuyoboke w’ishyaka rikomeye ry’idini yacu, nkurikije umuco w’Abafarizayi. 6 None ubu ndaregwa ko nizera amasezerano Imana yagiriye abasekuruza bacu. 7 Ayo masezerano ni yo nyine imiryango yacu uko ari cumi n’ibiri idahwema kwizera ko azasohozwa, bigatuma ishishikarira gusenga Imana amanywa n’ijoro. None rero, Mwami, iby’ayo mizero ni byo ndegwa n’Abayahudi. 8 Mbese ye, ni mpamvu ki mudashobora kwemera ko Imana ishobora kuzura abapfuye? 9 Nanjye ubwanjye, natekerezaga ko ngomba kurwanya ku buryo bwose izina rya Yezu w’i Nazareti. 10 Ni na byo nakoze i Yeruzalemu; nashyize mu buroko abenshi mu batagatifujwe, mpawe uburenganzira n’abatware b’abaherezabitambo; igihe kandi babaciraga urwo gupfa nkabishyigikira. 11 Nazengurutse amasengero yose mbatoteza bikomeye, ndetse nkanabahatira gutuka Imana. Narabarakariraga bikabije, ku buryo nabakurikiraga kugeza no mu migi yo mu mahanga. 12 Ni cyo cyatumye umunsi umwe njya i Damasi, mfite ububasha n’amabwiriza by’abatware b’abaherezabitambo. 13 Nuko ndi mu nzira rero, Mwami, amanywa ava mbona urumuri rutambukije izuba kwaka ruturutse mu ijuru, rurangota hamwe n’abo twari kumwe. 14 Ubwo twese twikubita hasi, maze numva ijwi rimbwira mu rurimi rw’igihebureyi, riti ’Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki? Biragukomereye kwishita ku rubambo.’ 15 Nuko ndabaza nti ’Uri nde, Nyagasani?’ Nyagasani aransubiza ati ’Ndi Yezu, uwo uriho utoteza. 16 Ariko byuka, maze uhagarare! Igitumye nkubonekera ni uko nakugeneye kuba umugaragu wanjye n’umuhamya w’ibyo ubonye, n’uw’ibyo nzakwereka hanyuma. 17 Nzakugobotora umuryango wawe kimwe n’iy’abanyamahanga nkoherejemo, 18 kugira ngo ubahumure amaso, ubahindure bave mu mwijima bagane urumuri, bave mu ngoma ya Sekibi bagarukire Imana; kugira ngo nibanyemera bagirirwe imbabazi z’ibyaha, kandi bahabwe umurage hamwe n’abatagatifujwe.’ 19 Kubera iyo mpamvu rero, mwami Agripa, nta cyari kumbuza kumvira ibyo neretswe biturutse mu ijuru. 20 Mpera ko mbanziriza ku bantu b’i Damasi, ngera i Yeruzalemu no mu karere kose ka Yudeya no mu mahanga yose, menyesha abo bose ngo bisubireho kandi bagarukire Imana, babeho ku buryo bukwiriye abicujije. 21 Ni cyo cyatumye Abayahudi bamfata igihe nari mu Ngoro, bakagerageza kunyica. 22 Nyamara no kugeza uyu munsi Imana iracyantabara, nkaba ngikomeza guhamya mu maso ya bose, abato kimwe n’abakuru, ibyavuzwe n’abahanuzi na Musa ku bigomba kuzaba kandi nta cyo nongeyeho: 23 bityo mpamya ko Kristu yagombaga kubabara, kandi ko aho amariye kuzuka uwa mbere mu bapfuye, azasakaza urumuri mu muryango wacu no mu mahanga.» 24 Pawulo, ngo ageze aho yiregura, Fesito atera hejuru ati «Pawulo, wasaze! Wize byinshi byo kugutera ibisazi!» 25 Pawulo aramusubiza ati «Nyakubahwa Fesito, sinasaze, ahubwo ndavuga amagambo y’ukuri kandi ashyira mu gaciro. 26 Ni yo mpamvu mvuga nta cyo nishisha kuko umwami mbwira abizi neza byose, nkaba mpamya ko nta na kimwe cyamusobye, kuko bitakorewe mu bwihisho. 27 Mwami Agripa, mbese waba wemera iby’abahanuzi? Na ko ndabizi: urabyemera.» 28 Nuko Agripa abwira Pawulo, ati «Erega ndabona uko utekereza, hari hato ukanyemeza kuba umukristu!» 29 Pawulo aramusubiza ati «Byaba iby’akanya gato cyangwa se igihe kinini, ndasaba Imana ngo, uretse nawe wenyine, n’abanyumva uyu munsi bose bamere nkanjye . . . , usibye iyi minyururu imboshye!» 30 Nuko umwami n’umutware na Berenisa n’abo bari kumwe barahaguruka. 31 Bigiye hirya baravugana bati «Uriya muntu, nta kibi yakoze gikwiriye kumwicisha, cyangwa kumufungisha!» 32 Agripa abwira Fesito ati «Uriya muntu yajyaga kurekurwa, iyo atajuririra Kayizari.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda