Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 25 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Pawulo ajuririra Kayizari

1 Nyuma y’iminsi itatu Fesito ageze muri ako karere, ava i Kayizareya ajya i Yeruzalemu.

2 Abatware b’abaherezabitambo n’abanyacyubahiro bo mu Bayahudi bamusanganiza ibirego barega Pawulo; bamwinginga

3 bamusaba kubagirira ubuntu ngo amutumize aze i Yeruzalemu, kuko bari baciye ibico byo kumwubikira ngo bamutsinde mu nzira.

4 Nuko Fesito abasubiza ko Pawulo afungiye i Kayizareya, kandi ko na we ubwe agomba gusubirayo bidatinze.

5 Arongera ati «Kandi ababa babishoboye muri mwe, baze tujyane i Kayizareya, barege uwo muntu niba hari ikibi yakoze!»

6 Fesito amara iwabo iminsi itarenze umunani cyangwa icumi, asubira i Kayizareya. Bukeye ajya mu rukiko, maze ategeka ko bazana Pawulo.

7 Bamugejeje aho, Abayahudi bamanutse i Yeruzalemu baramukikiza, batangira kumurega byinshi kandi bikomeye, badashobora no kubonera gihamya.

8 Nuko Pawulo ariregura ati «Nta kosa nigeze nkora, haba ku Mategeko y’Abayahudi, haba ku Ngoro cyangwa se kuri Kayizari.»

9 Ariko Fesito ashatse kwikundisha ku Bayahudi, abaza Pawulo ati «Mbese uremera kujya i Yeruzalemu kugira ngo abe ariho ucirirwa urubanza mu maso yanjye?»

10 Pawulo arasubiza ati «Dore ndi mu rukiko rwa Kayizari, ni ho ngomba gucirirwa urubanza. Nta kibi nakoreye Abayahudi nk’uko nawe ubizi neza.

11 Niba koko ibyo bimpama, cyangwa se niba narakoze icyaha gikwiriye urupfu, sinanga gupfa. Ariko niba ibirego aba bantu bandega nta kuri kurimo, nta muntu ufite uburenganzira bwo kubangabiza. Njuririye Kayizari!»

12 Nuko Fesito amaze kuvugana n’abajyanama be, arasubiza ati «Ubwo ujuririye Kayizari, uzajye kwa Kayizari.»


Pawulo imbere y’umwami Agripa

13 Hashize iminsi mike, umwami Agripa na Berenisa bagera i Kayizareya, baje gusura Fesito.

14 Bahamaze igihe, Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo, agira ati «Hano hari umuntu Feligisi yasize mu buroko.

15 Igihe nari i Yeruzalemu, abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’Abayahudi baramundegera, bansaba ko yakwicwa.

16 Mbasubiza ko atari akamenyero ku Banyaroma gucira umuntu urubanza, nta we uhingutse ngo amushinje na we abone umwanya wo kwiregura, ngo yiyezeho icyaha.

17 Ubwo rero baje hano, nanjye sinazarira, bukeye nicara mu rukiko mpamagaza uwo muntu.

18 Abamuregaga baramukikiza, ariko ntibagira ikirego gikomeye na kimwe bahingutsa mu byo nakekaga.

19 Ahubwo bafite ibyo bapfa byerekeye idini yabo, ariko ku buryo bw’umwihariko bagapfa umuntu witwa Yezu wapfuye, nyamara Pawulo akaba yemeza ko ari muzima.

20 Mbonye ko ntashobora gukemura ibyo bibazo byabo, mbaza Pawulo niba yemera kujya i Yeruzalemu, ngo abe ari ho acirirwa urubanza ku byo bamuregaga.

21 Ariko Pawulo arajurira, ashaka ko urubanza rwe rwarangizwa na Nyir’icyubahiro; ubwo nanjye ntegeka ko bamurinda kugeza igihe nzamwohereza kwa Kayizari.»

22 Agripa ni ko kubwira Fesito ati «Nanjye ndashaka kumva uwo muntu!» Undi aramusubiza ati «Ejo uzamwumva.»

23 Nuko bukeye, Agripa na Berenisa binjirana ishema mu rukiko, bashagawe n’abagaba b’ingabo hamwe n’abanyacyubahiro bo muri uwo mugi, maze Fesito ategeka ko bazana Pawulo.

24 Fesito afata ijambo, agira ati «Mwami Agripa, namwe mwese abateraniye hano, murabona uyu muntu. Imbaga yose y’Abayahudi yaje kumundegera i Yeruzalemu, ndetse na n’ubu baracyasakuza, bavuga ko adakwiye kubaho.

25 Jye nasanze nta cyo yakoze cyatuma akwiye gupfa. Nyamara kuko we yajuririye Nyir’icyubahiro, niyemeza kumumwoherereza.

26 Icyakora, nta kintu na kimwe cy’ukuri nabonye naheraho nandikira Kayizari ku bimwerekeyeho. Ni cyo gitumye muzana imbere yanyu, cyane cyane wowe, mwami Agripa, kugira ngo nimumara kumubaza mbonereho kugira icyo nandika.

27 Kuko nasanze bidafututse kohereza imfungwa, ntagaragaje neza icyo iregwa.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan