Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Pawulo ahanga amaso Inama nkuru, ni ko guterura ati «Bavandimwe, kugeza uyu munsi ndumva nta kibi mfite ku mutima.»

2 Ariko Ananiya, umuherezabitambo mukuru, ategeka abari bakikije Pawulo kumukubita ku munwa. Nuko Pawulo aramubwira ati

3 «Ni wowe Imana izakubita, wa nkike we irabye ingwa! Wicajwe no kuncira urubanza ukurikije Amategeko, none uhinyuye Amategeko, utegeka ko bankubita!»

4 Abari bahagaze aho baravuga bati «Uratuka umuherezabitambo mukuru w’Imana!»

5 Pawulo arabasubiza ati «Bavandimwe, nta bwo nari nzi ko ari umuherezabitambo mukuru, kuko byanditswe ngo ’Ntugatuke umutware w’umuryango wawe.’»

6 Pawulo ngo amenye ko iryo koraniro rigizwe n’igice kimwe cy’Abasaduseyi, n’ikindi cy’Abafarizayi, avuga aranguruye imbere y’Inama nkuru ati «Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkaba umwana w’Abafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndazira ko niringira izuka ry’abapfuye.»

7 Ngo amare kuvuga ibyo, havuka amakimbirane mu Bafarizayi n’Abasaduseyi, ikoraniro risubiranamo.

8 Koko rero, Abasaduseyi bavugaga ko nta zuka, nta mumalayika, nta na roho bibaho, naho Abafarizayi bakemera ko bibaho.

9 Haba urusaku rwinshi, bituma bamwe mu bigishamategeko bo mu gice cy’Abafarizayi bahaguruka, barwana ishyaka bikomeye bagira bati «Nta kibi tubona kuri uyu muntu. Mbese none roho yaba yaravuganye na we, cyangwa se umumalayika?»

10 Kubera ko amakimbirane yarushagaho gukomera, umugaba w’ingabo atinya ko bari butanyaguze Pawulo, ni ko gutegeka abasirikare ngo bamanuke bamuvane hagati yabo, bamusubize mu kigo cyabo.

11 Mu ijoro rikurikiyeho, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Komera! Uko wambereye umugabo i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzambera umugabo n’i Roma.»


Abayahudi bahigira kwica Pawulo

12 Bukeye mu gitondo, bamwe mu Bayahudi bajya inama, ndetse barahira ko batazagira icyo barya cyangwa ngo banywe, batabanje kwica Pawulo.

13 Abari bahuje uwo mugambi bari abantu basaga mirongo ine.

14 Basanga abatware b’Abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango, barababwira bati «Twarahiye dukomeje ko nta cyo turi bukoze ku munwa, tutabanje kwica Pawulo.

15 None rero mwebwe, mwumvikane n’Inama nkuru, musabe umugaba w’ingabo amubazanire, nk’aho hari ikindi mushaka kumenya ku bimwerekeyeho. Ubwo natwe turaba twiteguye kumwica, atari yabageraho.»

16 Ariko mwishywa wa Pawulo ngo amenye iby’icyo gico, araza yinjira mu kigo cy’abasirikare, abibwira Pawulo.

17 Pawulo ni ko guhamagara umwe mu bategeka b’abasirikare, aramubwira ati «Jyana uyu musore ku mugaba w’ingabo, kuko hari icyo ashaka kumumenyesha.»

18 Nuko aramujyana amugeza ku mugaba w’ingabo, maze aravuga ati «Imfungwa yitwa Pawulo yampamagaye, insaba kukugezaho uyu musore, ngo afite icyo akubwira.»

19 Umugaba w’ingabo ni ko kumufata ukuboko, amujyana ahiherereye, aramubaza ati «Icyo ushaka kumenyesha ni iki?»

20 Uwo musore aramusubiza ati «Abayahudi bumvikanye ko ejo bazagusaba kuzana Pawulo mu Nama nkuru, bitwaje ko hari ibindi bashaka kumenya ku bimwerekeyeho.

21 Ntuzabemerere, kuko abantu basaga mirongo ine bamwubikiye, bakaba barahiye ko batazagira icyo barya cyangwa banywa batabanje kumwica. Bategereje gusa igisubizo cyawe.»

22 Nuko umugaba w’ingabo asezerera uwo musore, ariko abanje kumwihanangiriza ati «Uramenye ntugire umuntu n’umwe ubwira ibyo wamenyesheje!»


Pawulo yoherezwa i Kayizareya

23 Hanyuma ahamagara babiri mu bategeka b’abasirikare, arababwira ati «Nimutegure abasirikare magana abiri, abanyamafarasi mirongo irindwi, n’izindi ngabo magana abiri zitwaje amacumu, mwitegure guhaguruka saa tatu z’ijoro mujya i Kayizareya.

24 Mutegure kandi n’amafarasi yo guheka Pawulo, mumushyikirize umutware Feligisi, akiri mutaraga.»

25 Nuko umugaba w’ingabo yandikira umutware Feligisi muri aya magambo

26 «Jyewe Kalawudiyo Liziya, kuri Nyakubahwa umutware Feligisi: ndakuramutsa.

27 Uyu muntu nkoherereje yafashwe n’Abayahudi bashaka kumwica, ni bwo mpagobotse n’umutwe w’abasirikare ndamubaka, kuko nari maze kumenya ko afite ubwenegihugu bw’Abanyaroma.

28 Nashatse kumenya icyo bamurega, mujyana mu Nama nkuru,

29 nsanga rero bamurega impaka z’ibyerekeye amategeko yabo, ariko nta kindi kintu na kimwe yakoze cyatuma apfa cyangwa ngo abohwe.

30 Aho menyeye ko bari biteguye kumwica, niyemeje kumukoherereza. Menyesheje kandi n’abamurega ko bazakugezaho ibirego byabo. Gira amahoro!»

31 Nuko abasirikare bakora uko bategetswe, bajyana Pawulo muri iryo joro, bamugeza Antipatiri.

32 Bukeye, abanyamafarasi baba ari bo bakomeza kujyana na we, abandi bagaruka mu kigo cyabo.

33 Bageze i Kayizareya, bahereza umutware Feligisi urwandiko, bamushyikiriza na Pawulo.

34 Feligisi amaze gusoma urwandiko, abaza akarere Pawulo akomokamo. Aho amenyeye ko akomoka muri Silisiya,

35 aravuga ati «Nzaba numva ibyawe, abakurega bamaze kugera hano.» Nuko ategeka ko arindirwa mu ngoro ya Herodi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan