Ibyakozwe 22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 «Bavandimwe kandi babyeyi, nimwumve ukwiregura kwanjye ngiye kubagezaho.» 2 Nuko ngo bumve avuze mu rurimi rw’igihebureyi, ituze rirushaho kuba ryose. 3 Arakomeza ati «Ndi Umuyahudi, navukiye i Tarisi ho muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu mugi; nigishwa na Gamaliyeli, antoza kwita byuzuye ku Mategeko y’abasekuruza. Imana nyirwanira ishyaka nk’uko namwe murirwana uyu munsi. 4 Natoteje abantu bakurikiraga iyi Nzira kugeza ubwo mbica, mboha abagabo n’abagore mbashyira mu buroko. 5 Umuherezabitambo mukuru hamwe n’abakuru b’umuryango ni bo ntanzeho abagabo, bo bampaye inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b’i Damasi, ubwo najyagayo, ntumwe kuboha abariyo no kubazana i Yeruzalemu kugira ngo bahanwe. 6 Nuko igihe nkiri mu nzira negereje kugera i Damasi, ako kanya amanywa ava, urumuri ruturutse mu ijuru rurangota. 7 Nikubita hasi, maze numva ijwi rimbwira riti ’Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki?’ 8 Ndasubiza nti ’Uri nde, Nyagasani?’ Iryo jwi rirongera riti ’Ndi Yezu w’i Nazareti, uwo uriho utoteza.’ 9 Bagenzi banjye twari kumwe babonye urumuri, ariko ntibumve ijwi ry’uwo tuvugana. 10 Ni ko kubaza nti ’Nkore iki se, Nyagasani?’ Nyagasani aransubiza ati ’Haguruka ujye i Damasi, ni ho bazakubwira ibyo wagenewe gukora byose.’ 11 Ariko kubera ko icyezezi cy’urwo rumuri cyari cyampumye amaso, abo twari kumwe bagombye kundandata, ngera i Damasi. 12 Aho i Damasi hakaba umuntu witwa Ananiya, yari umuntu wubaha Imana, agakurikiza Amategeko kandi agashimwa n’Abayahudi bose bari bahatuye. 13 Aza kundeba maze arambwira ati «Sawuli, muvandimwe, humuka.’ Ako kanya ndahumuka, maze ndamureba. 14 Nuko arambwira ati ’Imana y’abasekuruza bacu yakugeneye kumenya icyo ishaka, kubona Intungane no kumva ijwi ryayo bwite. 15 Ugomba rero kuyibera umugabo mu bantu bose, ubamenyesha ibyo wabonye n’ibyo wumvise. 16 None se kandi utegereje iki? Haguruka wambaze Nyagasani, ubatizwe kandi uhanagurweho ibyaha byawe.’ 17 Nuko ngaruka i Yeruzalemu, igihe nari mu Ngoro nsenga nza gutwarwa, 18 maze mbona Nyagasani wambwiraga ati ’Ihute uve i Yeruzalemu bidatinze, kuko batazakira ibyo uzahamya binyerekeyeho.’ 19 Ubwo ndasubiza nti ’Nyagasani, barabizi neza ko ari jye wajyaga mu masengero yose gufunga no gukubita abakwemera. 20 Ndetse n’igihe bamennye amaraso ya Sitefano umuhamya wawe, nanjye nari mpari nshyigikiye abo bishi be, kandi ndinze n’imyambaro yabo.’ 21 Ariko Nyagasani arambwira ati ’Genda, kuko jyewe nshaka kugutuma ku bo mu mahanga ya kure.’» 22 Abayahudi bari bagumye kumutega amatwi kugeza ko avuze ayo magambo, batera hejuru bati «Umuntu nk’uyu agomba kuvanwa ku isi! Ntakwiye kubaho!» 23 Igihe bariho basakabaka, bajugunya ibishura byabo, ari na ko batumura umukungugu mu kirere, 24 umugaba w’ingabo ategeka ko binjiza Pawulo mu kigo cy’abasirikare, no kumubaza babanje kumukubita ibiboko, kugira ngo amenye impamvu ituma rubanda bamuvugiriza induru. 25 Igihe babohaga Pawulo kugira ngo bamukubite, abaza umutegeka w’abasirikare wari umuhagarikiye ati «Mbese mufite uburenganzira bwo gukubita umuntu ufite ubwenegihugu bw’Abanyaroma, atari yanacirwa urubanza?» 26 Uwo mutegeka w’abasirikare ngo abyumve, asanga umugaba w’ingabo, aramubaza ati «Ibyo ugiye gukora ni ibiki? Ko uriya mugabo ari Umunyaroma!» 27 Umugaba w’ingabo araza, abaza Pawulo ati «Ngaho mbwira, koko se uri Umunyaroma?» Pawulo aramusubiza ati «Ni koko.» 28 Umugaba w’ingabo ni ko kuvuga ati «Nyamara jyewe narishye byinshi, kugira ngo mpabwe ubwo bwenegihugu!» Pawulo aravuga ati «Jyewe rero narabuvukanye!» 29 Abari bagiye kumukubita bahita bamureka; umugaba w’ingabo agira ubwoba, aho amariye kumenya ko ari Umunyaroma kandi akaba yamuboshye. Pawulo imbere y’Inama nkuru 30 Bukeye bw’uwo munsi, umugaba w’ingabo ashaka kumenya neza icyo Abayahudi barega Pawulo, aramubohora, hanyuma ategeka ko abatware b’abaherezabitambo n’Inama nkuru yose baterana, azana Pawulo amuhagarika imbere yabo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda