Ibyakozwe 21 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuPawulo ajya i Yeruzalemu 1 Tumaze kubiyaka, tujya mu bwato tuboneza tugana i Kosi; bukeye tugera i Rode, tuhava tujya i Patara. 2 Tuhasanga ubwato bwajyaga muri Fenisiya, turabwurira buratujyana. 3 Ngo tugere ahateganye n’ikirwa cya Shipure, ikirwa tugisiga ibumoso tugenda twerekeje muri Siriya maze twururukira i Tiri, kuko ari ho ubwato bwagombaga gusiga imitwaro. 4 Tuhamara iminsi irindwi kuko twari tuhasanze abigishwa, maze bayobowe na Roho Mutagatifu, babwira Pawulo ngo yoye kujya i Yeruzalemu. 5 Nyamara ya minsi ngo irangire, turahaguruka dukomeza urugendo, bose baraduherekeza hamwe n’abagore n’abana baturenza umugi. Nuko dupfukama aho ku nkombe y’inyanja turasenga; 6 hanyuma dusezeranaho, twe twurira ubwato naho bo basubira iwabo. 7 Ubwo twebwe turangiza urugendo rwacu rwo kuva i Tiri, twururukira i Putolemayida, turamutsa abavandimwe b’aho, dusibira iwabo umunsi umwe. 8 Bukeye, turagenda tugera i Kayizareya twinjira kwa Filipo, umwogezi w’Inkuru Nziza, wari umwe muri ba Barindwi, nuko ducumbika iwe. 9 Yari afite abakobwa bane b’abari, bahanuraga. 10 Mu minsi twahamaze, haza kuza umuhanuzi wo muri Yudeya, akitwa Agabo. 11 Ngo agere aho turi, afata umukandara wa Pawulo, awibohesha amaguru n’amaboko avuga ati «Roho Mutagatifu aravuze ngo ’Nyir’uy’umukandara, uku ni ko Abayahudi bazamubohera i Yeruzalemu, maze bamugabize abanyamahanga.’» 12 Tubyumvise, twe n’abavandimwe bo muri uwo mugi, twinginga Pawulo ngo yoye kujya i Yeruzalemu. 13 Nuko aradusubiza ati «Ikibateye kurira no kunshengura umutima ni iki? Jye siniteguye kubohwa byonyine, ahubwo niteguye no gupfira i Yeruzalemu, mporwa izina rya Nyagasani Yezu.» 14 Kuko tutari dushoboye kubimwemeza, ntitwahatiriza turavuga tuti «Icyo Nyagasani ashaka nigikorwe!» 15 Nyuma y’iyo minsi rero, tumaze kwegeranya ibintu byacu, turazamuka n’i Yeruzalemu. 16 Abigishwa b’i Kayizareya bari baduherekeje, batujyana gucumbika ku muntu witwa Munasoni ukomoka i Shipure, wari umwigishwa kuva kera. Pawulo ajya gusura Yakobo 17 Tugeze i Yeruzalemu, abavandimwe batwakirana ibyishimo. 18 Bukeye, Pawulo ajyana natwe kwa Yakobo, n’abakuru bose barahateranira. 19 Pawulo amaze kubaramutsa, abatekerereza ku buryo burambuye ibyo Imana yamukoresheje byose mu banyamahanga. 20 Abamwumvaga basingiza Imana, maze baramubwira bati «Muvandimwe, urabona ibihumbi by’Abayahudi bemeye uko bingana, nyamara dore bose barakiziritse ku Mategeko ya Musa. 21 Nuko rero, bumvise ko wigisha Abayahudi bose batuye mu mahanga kuzinukwa inyigisho ze, uvuga ngo ntibazongere ukundi kugenya abana babo no gukurikiza imigenzo yacu. 22 Byagenda bite rero? Byanze bikunze kandi, bazamenya ko wageze ino. 23 None rero, ukore ibyo tugiye kukubwira. Dufite abantu bane bahize umuhigo; 24 bajyane ukore umuhango wo kwisukura hamwe na bo, kandi ubishyurire ibyo bari gutanga kugira ngo bogoshwe. Bityo abantu bose bazamenya ko ibyo bakumviseho bidafite ishingiro, ahubwo ko nawe ubwawe witondera Amategeko. 25 Naho ku byerekeye abanyamahanga bemeye, twabandikiye tubabwira ibyemezo byacu: kwirinda inyama zatambiwe ibigirwamana, n’amaraso, n’inyama z’ibyanizwe, no kwirinda ubukozi bw’ibibi.» 26 Bukeye bw’uwo munsi, Pawulo ajyana na ba bantu, atangira umuhango wo kwisukura hamwe na bo. Hanyuma ajya mu Ngoro y'Imana kugira ngo bemeranywe umunsi ituro rya buri wese rizaherezwaho, barangije kwisukura. Pawulo afatirwa mu Ngoro y’Imana 27 Iminsi irindwi ijya kurangira, Abayahudi bo muri Aziya ngo babone Pawulo mu Ngoro, babyutsa imvururu muri rubanda rwose, maze baramufata. 28 Barasakuzaga bavuga bati «Bayisraheli, nimudutabare! Dore uyu muntu agenda hose yigisha abantu bose, arwanya umuryango wacu kimwe n’Amategeko n’aha Hantu. Byongeye kandi, yinjije Abagereki mu Ngoro, ahumanya aha Hantu hatagatifu!» 29 Koko rero, bavuze batyo kuko bari barabonye Tirofimo w’i Efezi ari kumwe na we mu mugi, bakeka ko Pawulo yamwinjije mu Ngoro. 30 Umugi wose ni ko kuvurungana, maze rubanda rwose rurahurura, bafata Pawulo bamuvana mu Ngoro bamujyana hanze, bahita bakinga imiryango. 31 Igihe bagishaka kumwica, iyo nkuru iba yageze ku mugaba w’ingabo, bamubwira bati «Yeruzalemu yose yavurunganye!» 32 Aherako akoranya abasirikare n’abategeka babo, yihuta asanga icyo kivunge cy’abantu. Ngo babone uwo mugaba w’ingabo n’abasirikare, bareka gukubita Pawulo. 33 Nuko umugaba w’ingabo aramwegera, aramufata, maze ategeka ko bamuboha n’iminyururu ibiri; hanyuma abaza uwo ari we n’icyo yakoze. 34 Ariko rubanda bagasakuza, umwe avuga ibye undi ibye. Umugaba w’ingabo abonye ko nta cyo ashoboye kumenya kubera uwo muvurungano, ategeka abasirikare kumujyana mu kigo cyabo. 35 Igihe bageze ku mabaraza, abasirikare bagombye guterura Pawulo babitewe n’ukuntu rubanda bari barakaye, 36 kuko imbaga y’abantu uko yakabaye yari imukurikiye, basakuza bati «Nimumukureho!» Pawulo yiregura imbere ya rubanda 37 Igihe bajyaga kumwinjiza mu kigo cy’abasirikare, Pawulo abaza umugaba w’ingabo ati «Mbese nshobora kugira icyo nkubwira?» Undi aramusubiza ati «Uzi ikigereki? 38 Aho none ntiwaba wa Munyamisiri uherutse gutera impagarara, agacikisha abantu ibihumbi bine b’abishi, akabajyana mu butayu?» 39 Pawulo ni ko kumusubiza ati «Jyewe ndi Umuyahudi, ukomoka i Tarisi ho muri Silisiya, nkaba umuturage w’uwo mugi w’ikirangirire. None ndakwinginze ngo ureke ngire icyo mbwira iyi mbaga.» 40 Umugaba w’ingabo amaze kumwemerera, Pawulo ahagarara ku mabaraza, arambura ukuboko kugira ngo acecekeshe imbaga. Bamaze gutuza, ababwira mu rurimi rw’igihebureyi ati |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda