Ibyakozwe 20 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuPawulo asubira muri Masedoniya no mu Bugereki 1 Izo mpagarara zimaze guhosha, Pawulo akoranya abigishwa, abarema agatima, abasezeraho yerekeza muri Masedoniya. 2 Amaze kwambukiranya iyo ntara yose, kandi ari na ko agenda abwira abavandimwe amagambo arambuye yo kubakomeza, aza kugera mu Bugereki, 3 ahamara amezi atatu. Nyamara ashaka gufata ubwato ngo ajye muri Siriya, amenya ko Abayahudi bamugambaniye; ni bwo yiyemeje kongera kunyura muri Masedoniya. 4 Muri urwo rugendo yari aherekejwe na Sopateri, mwene Piro w’i Beroya, Arisitariko na Sekundi b’i Tesaloniki, Gayo w’i Deribe na Timote, hamwe na Tushiko na Tirofimo bo muri Aziya. 5 Abo batubanje imbere, badutegerereza i Torowadi. 6 Naho twebwe, iminsi y’imigati idasembuye irangiye, dufatira ubwato i Filipi, tubasanga i Torowadi nyuma y’iminsi itanu, tuhamara icyumweru cyose. Pawulo asezera ku bavandimwe b’i Torowadi 7 Ku wa mbere w’icyumweru, ubwo twari duteraniye hamwe ngo tumanyure umugati, Pawulo wari uraye ari bugende aganira n’abavandimwe kugeza mu gicuku. 8 Mu cyumba cyo mu nzu yo hejuru aho twari duteraniye, hakaga amatara menshi. 9 Nuko umusore witwa Ewutiko akaba yicaye mu idirishya igihe Pawulo yigishaga. Inyigisho irambiranye, aza gutwarwa n’ibitotsi byinshi; ni ko guhanuka mu igorofa ya gatatu, yitura hasi, bahaterura uwapfuye. 10 Nuko Pawulo amanuka bwangu, amwubarara hejuru maze aramuhobera, avuga ati «Mwikuka umutima, ni mutaraga!» 11 Aho azamukiye, Pawulo afata umugati, arawumanyura; hanyuma akomeza ikiganiro kugeza mu gitondo, abona kugenda. 12 Naho wa musore bamuzana ari mutaraga, maze ibyishimo biba byose. Pawulo ava i Torowadi akajya i Mileto 13 Twe rero tujya mu bwato tugenda mbere twerekeje ahitwa Aso, aho twagombaga kwakirira Pawulo, kuko we yari yagennye kujyayo anyuze inzira y’ubutaka. 14 Nuko adusanga Aso tumushyira mu bwato, turambuka tujya i Mitilena. 15 Bukeye, tujya mu bwato tugera ahateganye n’ikirwa cyitwa Kiyo. Ku wundi munsi twambuka tugana i Samosi, ku munsi ukurikiyeho tugera i Mileto. 16 Pawulo yari yagennye kutanyura Efezi kugira ngo adatinda muri Aziya, kuko yihutiraga kuba ari i Yeruzalemu, nibura bishobotse ku munsi mukuru wa Pentekositi. Pawulo n’abakuru ba Kiliziya yo muri Efezi 17 Pawulo ari i Mileto, ahamagaza abakuru ba Kiliziya ya Efezi. 18 Bamugezeho, arababwira ati «Muzi uko nabanye namwe kuva aho ngereye muri Aziya. 19 Nakoreye Nyagasani, niyoroheje ku buryo bwose, mu marira no mu magorwa naterwaga n’ubugambanyi bw’Abayahudi. 20 Nta cyo nabakinze mu byo nashoboraga kubabwira cyabagirira akamaro; byose narabitangaje, mbibigishiriza mu ruhame kimwe no mu ngo. 21 Nashishikarizaga Abayahudi kimwe n’Abagereki kugarukira Imana no kwemera Umwami wacu Yezu. 22 None dore ngiye i Yeruzalemu mbibwirijwe na Roho Mutagatifu; ibizambaho ngezeyo simbizi. 23 Icyakora, muri buri mugi, Roho Mutagatifu anyemeza ko ingoyi n’amakuba bihantegerereje. 24 Nyamara ku bwanjye, ndahamya ko amagara yanjye bwite nta cyo amariye; icya ngombwa ni ukurangiza isiganwa ryanjye n’umurimo Nyagasani Yezu yanshinze wo guhamya Inkuru Nziza y’ineza Imana ibagirira. 25 Nzi neza ko kuva ubu mutazongera kumbona ukundi, mwebwe mwese abo nanyuzemo namamaza Ingoma y’Imana. 26 Ni cyo gitumye rero, uyu munsi nshobora kwemeza mu maso yanyu ko ndi umwere w’amaraso yanyu mwese, 27 kuko nabamenyesheje umugambi wose w’Imana, nta cyo mbakinze. 28 Murimenye rero ubwanyu, mumenye n’ubushyo mwaragijwe na Roho Mutagatifu, mube abashumba ba Kiliziya y’Imana, Yezu yacunguje amaraso ye bwite. 29 Nzi neza ko nimara kugenda, muzinjirwamo n’ibirura by’ibihubuzi bitazababarira n’ubushyo. 30 Ndetse no muri mwe hazaduka abantu bavuga amagambo y’ibinyoma, azatuma bigarurira abigishwa. 31 Murabe maso rero, mwibuka ko mu myaka itatu yose, ijoro n’amanywa ndetse no mu marira, ntatuje kuburira buri muntu muri mwe. 32 Ubu rero mbaragije Nyagasani kugira ngo abababarire, maze abakomereshe ijambo rye, kandi ku bwa ryo abahe umurage hamwe n’abatagatifujwe bose. 33 Nta kintu cy’umuntu uwo ari we wese nararikiye, cyaba feza, cyaba zahabu, cyangwa umwambaro. 34 Namwe ubwanyu murabizi: ibi biganza byanjye mureba ni byo nkesha ibyo nabaga nkeneye byose, kimwe na bagenzi banjye. 35 Naberetse buri munsi ko ari ngombwa kuvunika dutyo, kugira ngo tugoboke abatishoboye, twibuka n’amagambo Nyagasani Yezu yivugiye ubwe ati ’Utanga arahirwa kuruta uhabwa.’» 36 Pawulo amaze kuvuga ibyo, arapfukama hamwe n’abo bari kumwe bose, maze arasenga. 37 Nuko bose baraturika bararira, bamugwa mu ijosi, baramuhobera. 38 Bari bababajwe cyane n’uko yari amaze kuvuga ko batazongera kumubona ukundi. Nuko baramuherekeza bamugeza ku bwato. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda