Ibyakozwe 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuRoho Mutagatifu amanukira ku Ntumwa 1 Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. 2 Ako kanya, umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. 3 Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. 4 Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga. 5 Aho rero i Yeruzalemu habaga Abayahudi bubaha Imana, bari baraturutse mu mahanga yose ari mu nsi y’ijuru. 6 Ngo bumve urwo rusaku, rubanda rwose barakorana maze barumirwa, kuko buri wese yabumvaga bavuga mu rurimi rwe bwite. 7 Barashoberwa, batangara bavuga bati «Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya? 8 Bishoboka bite se ko buri muntu muri twe abumva bavuga mu rurimi rwe kavukire? 9 Baba Abapariti, Abamedi n’Abelamu, baba abatuye muri Mezopotamiya, muri Yudeya no muri Kapadosiya, muri Ponti no muri Aziya, 10 muri Furujiya no muri Pamfiliya, mu Misiri no mu turere twa Libiya duhereranye na Sireni, baba abashyitsi baturutse i Roma, 11 Abayahudi kavukire n’abayoboke b’idini yabo, Abanyakireta n’Abarabu, twese turabumva bamamaza mu ndimi zacu bwite ibitangaza by’Imana.» 12 Bose bari bumiwe, bagatangara babazanya bati «Ibi birashaka kuvuga iki?» 13 Ariko hakaba n’abandi babakwena, bagira bati «Aba bantu basinze divayi nshyashya!» Inyigisho ya Petero 14 Nuko Petero ahagararanye na ba Cumi n’umwe, arangurura ijwi agira ati «Bantu bo muri Yudeya, namwe mwese abatuye i Yeruzalemu, nimumenye neza ibi ngibi kandi mutege amatwi amagambo yanjye. 15 Aba bantu ntibanyoye nk’uko mubitekereza, kuko hakiri ku isaha ya gatatu y’igitondo; 16 ahubwo ibi mureba ni ibyavuzwe n’umuhanuzi Yoweli, ati 17 ’Mu minsi ya nyuma, — uwo ari Nyagasani ubivuga —, nzasendereza Umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose. Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanure, urubyiruko rwanyu ruzabonekerwe n’abasaza banyu bazabonere mu nzozi. 18 Koko muri iyo minsi, abagaragu banjye n’abaja banjye, nzabasenderezamo Umwuka wanjye maze bahanure. 19 Nzakora ibintu bitangaje hejuru mu kirere, n’ibimenyetso bikomeye hasi ku isi: hazaboneka amaraso, umuriro n’inkingi y’umwotsi. 20 Izuba rizijima n’ukwezi guhinduke amaraso, mbere y’uko haza Umunsi wa Nyagasani, Umunsi ukomeye kandi w’ikuzo. 21 Ubwo rero umuntu wese uziyambaza izina rya Nyagasani, azakizwa.’ 22 Yemwe Bayisraheli, nimutege amatwi amagambo yanjye: Yezu w’i Nazareti, uwo muntu Imana yemeje muri mwe, imukoresha ibitangaza, ibikorwa n’ibimenyetso bikomeye rwagati muri mwe, nk’uko mubizi ubwanyu, 23 uwo muntu rero, bikurikije umugambi udakuka w’Imana, amaze gutangwa, mwaramwishe mumubambisha ku musaraba amaboko y’abagome. 24 Ariko Imana yaramuzuye, imubohora ku ngoyi z’urupfu kuko bitashobokaga ko rumuherana. 25 Koko kandi, Dawudi yavuze ibimwerekeyeho ati ’Narebaga Nyagasani imbere yanjye ubudahwema, kuko ari iburyo bwanjye kugira ngo ntadandabirana. 26 Ni cyo gituma umutima wanjye uri mu byishimo, n’ururimi rwanjye rukaba runezerewe, byongeye kandi nzaruhukana icyizere, 27 kuko utazatererana ubugingo bwanjye mu kuzimu, kandi ntuzatume intungane yawe imenyana n’ubushanguke. 28 Wamenyesheje inzira zigana mu bugingo, unyuzuzamo ibyishimo unyereka uruhanga rwawe.’ 29 Bavandimwe, nta cyambuza kubabwira nta shiti ko umukurambere wacu Dawudi yapfuye, ko yahambwe ndetse n’imva ye ikaba ikiri iwacu kugeza uyu munsi. 30 Nyamara, kuba yari umuhanuzi kandi yazirikanaga ko Imana yamusezeranyishije indahiro kuzicaza ku ntebe ye y’ubwami uwo mu bamukomokaho, 31 yabonye atyo mbere y’igihe iby’izuka rya Kristu, maze amuvugaho ati ’Ntiyatereranywe ikuzimu kandi umubiri we ntiwigeze umenyana n’ubushanguke.’ 32 Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abahamya babyo. 33 Aho amariye gukuzwa n’ububasha bw’Imana, no guhabwa na Se Roho Mutagatifu wasezeranywe, amusendereza mu bantu nk’uko mubibona kandi mubyumva. 34 Dawudi we n’ubwo atazamutse mu ijuru, nyamara yaravuze ati ’Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye ati: Icara iburyo bwanjye, 35 kugeza ko abanzi bawe, mbagira akabaho ukandagizaho ibirenge byawe.’ 36 Nuko rero, inzu yose ya Israheli nimenye idashidikanya ko uwo Yezu mwabambye, Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza.» Abantu ibihumbi bitatu ba mbere bahindutse 37 Ngo bumve ayo magambo barakangarana, babaza Petero n’izindi Ntumwa bati «Bavandimwe, dukore iki?» 38 Petero arabasubiza ati «Nimwisubireho, buri muntu muri mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo ababarirwe ibyaha bye, kandi muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu. 39 Kuko Isezerano ari mwe ryagenewe kimwe n’abana banyu, ndetse n’abari kure bose, n’abandi batabarika uko Nyagasani Imana yacu azabihamagarira.» 40 Ababwira n’andi magambo menshi yo kubemeza no kubakomeza, agira ati «Nimwirokore, mwitandukanye n’aba bantu bayobye.» 41 Nuko abemeye izo nyigisho barabatizwa, uwo munsi biyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu. Imibereho y’abakristu ba mbere 42 Bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. 43 Abantu bose bagiraga ubwoba kubera ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye byakorwaga n’Intumwa. 44 Abemera bose bari bashyize hamwe, n’ibyo batunze byose bakabigira rusange. 45 Bagurishaga amasambu yabo n’ibintu byabo, bose bakagabana ikiguzi cyabyo bakurikije ibyo buri muntu akeneye. 46 Iminsi yose bashishikariraga kujya mu Ngoro y’Imana bashyize hamwe, bakamanyurira umugati imuhira, bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima. 47 Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose; nuko Nyagasani akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda