Ibyakozwe 19 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuPawulo i Efezi 1 Igihe Apolo yari i Korinti, Pawulo na we agera i Efezi, aturutse mu bihugu by’amajyaruguru. Ahasanga abigishwa bamwe, 2 ni ko kubabaza ati «Mbese igihe mwemeye, mwaba mwarahawe Roho Mutagatifu?» Baramusubiza bati «Haba ngo twigeze no kumva ko Roho Mutagatifu abaho!» 3 Pawulo ni ko kubabaza ati «None se mwahawe iyihe batisimu?» Baramusubiza bati «Batisimu ya Yohani.» 4 Nuko Pawulo aravuga ati «Yohani yatangaga batisimu yo kwisubiraho, agasaba rubanda kwemera Uwari ugiye kuza nyuma ye, ari we Yezu.» 5 Bamaze kubyumva, babatizwa mu izina rya Nyagasani Yezu. 6 Nuko Pawulo abaramburiraho ibiganza, maze Roho Mutagatifu abamanukiraho; bavuga mu ndimi kandi barahanura. 7 Bose hamwe bari bageze nko ku bantu cumi na babiri. Pawulo yigisha Abanyefezi 8 Mu mezi atatu yose, Pawulo yajyaga mu isengero akavuga ashize amanga, akagerageza kwemeza abamwumvaga ibyerekeye Ingoma y’Imana. 9 Ariko bamwe bakomeje kunangira umutima banga kwemera, bagatuka inzira ya Nyagasani mu ruhame. Pawulo ni ko gutandukana na bo, ajyana n’abigishwa akabigishiriza buri munsi mu ishuri ry’umuntu witwa Tirano. 10 Amara imyaka ibiri abigenza atyo, kugeza ubwo abaturage bose ba Aziya, Abayahudi kimwe n’Abagereki, bumva ijambo rya Nyagasani. Ingorane ziturutse ku bahungu barindwi ba Seba 11 Imana yakoreshaga Pawulo ibitangaza bidasanzwe, 12 kugeza ubwo bafataga ibitambaro cyangwa imyenda yakoze ku mubiri we, bakabikoza ku barwayi bagakira indwara zabo, na za roho mbi zikabavamo. 13 Hari Abayahudi bamwe bazereraga ibihugu birukana roho mbi mu bantu, na bo bagerageza kuzirukana bitwaje izina rya Nyagasani Yezu, bavuga bati «Ndabirukanye mu izina rya Yezu uwo Pawulo yamamaza.» 14 Abakoraga ibyo, ni abahungu barindwi b’Umuyahudi witwaga Seba, akaba n’umuherezabitambo mukuru. 15 Nyamara roho mbi irabasubiza iti «Yezu ndamuzi, na Pawulo nkamumenya, ariko se mwe muri bande?» 16 Nuko uwo muntu wari wahanzweho na roho mbi arabasimbukira, abarusha amaboko bose maze abagirira nabi, kugeza ubwo baturumbuka mu nzu bagahunga bambaye ubusa kandi ari inkomere. 17 Abaturage bose b’i Efezi, Abayahudi kimwe n’Abagereki, ngo babimenye bashya ubwoba, basingiza izina rya Nyagasani Yezu. 18 Abenshi mu bari baremeye baraza, bakiregera mu ruhame ibikorwa bibi bakoze. 19 Abakoraga iby’ubupfumu, na bo batari bake, bakoranya ibitabo byabo babitwikira mu ruhame. Ngo babarure agaciro k’ikiguzi cyabyo, basanga bihwanye n’ibiceri bya feza ibihumbi mirongo itanu. 20 Bityo ku bw’imbaraga za Nyagasani, ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara no gushinga imizi ihamye. Impagarara i Efezi, ukugenda kwa Pawulo 21 Nyuma y’ibyo, Pawulo abwirijwe na Roho Mutagatifu, yiyemeza kujya i Yeruzalemu anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Yaravugaga ati «Nimara kugerayo, bizaba ngombwa no kujya i Roma.» 22 Nuko atuma babiri mu bafasha be i Masedoniya, Timote na Erasito, naho we asigara igihe gito muri Aziya. 23 Icyo gihe ni bwo habyutse impagarara zikomeye mu mugi, zerekeye inzira ya Nyagasani. 24 Hakaba rero umucuzi witwaga Demetiriyo, wacuraga mu muringa udushushanyo tw’ingoro z’ikigirwamana cyitwa Aritemisi, bikaba byaramuzaniraga we n’abo bakoranaga inyungu zitangaje. 25 Nuko akoranya abo bakoranaga n’abandi banyamyuga bari begeranye, arababwira ati «Ncuti zanjye, muzi ko umunezero wacu tuwukesha uyu murimo. 26 None rero, nk’uko mubyirebera kandi mukabyiyumvira, Pawulo uwo aroshya rubanda rwose, atari Efezi honyine, ahubwo no muri Aziya yose, ababwira ko imana dukora atari zo. 27 Si ugutinya gusa ko umwuga wahinyuka, ahubwo n’ingoro y’imanakazi nkuru Aritemisi ishobora guta agaciro, igasuzugurika kandi ari yo isengwa n’Abanyaziya, ndetse n’abantu b’isi yose.» 28 Abantu ngo babyumve bararakara cyane, ni ko gutera hejuru bati «Aritemisi y’Abanyefezi ni igihangange!» 29 Nuko umugi wose uravurungana, icyo kivunge cy’abantu kiroha mu kibuga cy’amakoraniro, basumira abantu babiri bo muri Masedoniya, Gayo na Arisitariko, bagendanaga na Pawulo. 30 Pawulo yari yiyemeje gusanganira icyo kivunge cy’abantu, ariko abigishwa ntibamukundira. 31 Ndetse na bamwe mu bategetsi ba Aziya bari incuti ze bamutumaho, bamwinginga bamusaba kutigaragaza mu kibuga. 32 Ikoraniro ryose riravurungana, bagasakuza bose, umwe avuga ibye undi ibye, ndetse abenshi muri bo ntibari bazi n’impamvu yabakoranyije. 33 Abantu batekerereza byose uwitwa Alegisanderi, ari we Abayahudi bari bashyize imbere. Nuko ashyira ukuboko ejuru ngo baceceke, ashaka kugira icyo abwira rubanda. 34 Ariko ngo bamenye ko ari Umuyahudi, basakuriza icyarimwe bimara amasaha abiri, bavuga bati «Aritemisi y’Abanyefezi ni igihangange!» 35 Umunyamabanga w’umugi amaze kubacecekesha, abwira rubanda ati «Banyefezi, ni nde utazi ko umurwa wacu wa Efezi ari umugi weguriwe Aritemisi w’igihangange, ukarinda n’ishusho rye ryamanutse mu ijuru? 36 Ubwo rero nta we ubihakana, mugomba gutuza mukareka guhubuka. 37 Byongeye, mwazanye hano abantu batigeze basuzugura cyangwa ngo batuke imanakazi yacu! 38 Niba rero Demetiriyo na bagenzi be bafite uwo bagira icyo barega, inkiko ziriho n’abacamanza barahari; aho ni ho bagomba kuburanira. 39 Niba kandi hari ikindi mushaka kubaza, kizakiranurwa n’ikoraniro ryemewe n’amategeko. 40 Ndetse n’iri teraniro rishobora kutuviramo kuregwa ubugome, kuko ari nta ngingo twakwifashisha kugira ngo dusobanure impamvu zaryo.» Amaze kuvuga ayo magambo, asezerera rubanda. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda