Ibyakozwe 18 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuInkuru Nziza yamamazwa i Korinti 1 Nyuma y’ibyo, Pawulo ava Atene ajya i Korinti. 2 Ahasanga Umuyahudi witwa Akwila ukomoka i Ponto, wari uherutse kuva mu Butaliyani n’umugore we Purisila, kuko umwami w’i Roma, Kalawudiyo, yari yategetse Abayahudi bose kuhava. Pawulo amenyana na bo, 3 kandi kubera ko yari ahuje umwuga na bo, — bari ababoshyi b’amahema —, aguma iwabo bagakorana uwo mwuga. 4 Buri munsi w’isabato yafataga ijambo mu isengero, akagerageza kwemeza Abayahudi n’Abagereki. 5 Nuko Silasi na Timote bamaze kuhagera baturutse i Masedoniya, Pawulo yiyegurira wese ijambo ry’Imana, yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Mukiza. 6 Nyamara bo bakamurwanya kandi bakamutuka, ni ko gukunguta imyambaro ye, ababwira ati «Amaraso yanyu azabahame! Jye ndi umwere, ndetse no kuva ubu nigiriye mu banyamahanga.» 7 Avuye aho ngaho, ajya ku witwa Tito Yusito, umuntu wubahaga Imana, akaba yari atuye iruhande rw’isengero. 8 Kirisipo, umutware w’isengero, yemera Nyagasani n’urugo rwe rwose, ndetse n’Abanyakorinti benshi bumvise amagambo ya Pawulo baremera, barabatizwa. 9 Nuko ijoro rimwe, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Witinya, ahubwo komeza uvuge, ntuceceke! 10 Ndi kumwe nawe kandi nta n’umwe uzahangara kukugirira nabi, kuko abantu benshi muri uyu mugi ari abanjye.» 11 Pawulo amarana na bo umwaka umwe n’amezi atandatu, abigisha ijambo ry’Imana. Pawulo ashyikirizwa Galiyo 12 Mu gihe Galiyo yatwaraga Akaya, Abayahudi bahuza umugambi wo gufata Pawulo, bamujyana mu rukiko, 13 bamurega bagira bati «Uyu muntu yoshya abantu gusenga Imana ku buryo bunyuranyije n’Amategeko.» 14 Pawulo ngo ajye kugira icyo avuga, Galiyo abwira Abayahudi ati «Bayahudi, iyo bujya kuba ubugome cyangwa ubugizi bwa nabi murega uyu muntu, najyaga kubumva; 15 ariko ubwo ari impaka zerekeye ku nyigisho, ku mazina no ku mategeko yanyu bwite, nimubyirangirize ubwanyu. Jye sinshaka kuba umucamanza w’ibyo!» 16 Nuko abirukana mu rukiko. 17 Ubwo bahera ko basumira Sositeni, umutware w’isengero, bamukubitira imbere y’urukiko; ariko Galiyo ntiyabyitaho na busa. Pawulo agaruka Antiyokiya, agasubira mu butumwa 18 Pawulo yongera kumara igihe kirekire i Korinti, hanyuma asezera ku bavandimwe, afata ubwato ajya muri Siriya ari kumwe na Purisila na Akwila. Ageze i Kenkireya, ariyogoshesha kubera umuhigo yari yarahize. 19 Bageze Efezi, Pawulo asiga bagenzi be aho ngaho, yinjira mu isengero atangira kwigisha Abayahudi. 20 Bamusaba kuhamara igihe kirekire ariko arabyanga; 21 ahubwo abasezeraho ababwira ati «Niba Imana ibishatse, nzagaruka iwanyu.» Afata ubwato ava Efezi, 22 yomokera i Kayizareya ajya gusura Kiliziya y’aho, hanyuma amanuka ajya Antiyokiya, 23 ahamara igihe kirekire. Ahavuye arakomeza azenguruka akarere k’Ubugalati na Furujiya, ashishikaza abigishwa bose. Apolo yigisha i Efezi n’i Korinti 24 Nuko Umuyahudi witwaga Apolo, kavukire ka Alegisandiriya, agera i Efezi. Akaba umuntu w’umuhanga mu Byanditswe. 25 Yari yarigishijwe inzira ya Nyagasani, akagira n’umwete mu kuvuga ibyerekeye Yezu, kandi akabyigisha uko biri, n’ubwo yari azi gusa batisimu ya Yohani. 26 Ubwo atangira kuvugira mu isengero ashize amanga, Purisila na Akwila ngo bamwumve bamujyana iwabo, bamusobanurira kurushaho inzira y’Imana. 27 Hanyuma Apolo ashatse kujya muri Akaya, abavandimwe bamutera inkunga kandi bandikira abigishwa b’aho ngo bamwakire neza. Agezeyo, agirira akamaro abemeye babikesha ubuntu bw’Imana, 28 kuko yatsindaga impaka Abayahudi ku mugaragaro, abereka mu Byanditswe ko Yezu ari we Kristu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda