Ibyakozwe 16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Hanyuma aza kugera atyo i Deribe n’i Lisitiri. Aho hakaba umwigishwa witwa Timote, umuhungu w’Umuyahudikazi wemeye, naho se akaba Umugereki. 2 Yashimwaga cyane n’abavandimwe b’aho i Lisitiri kimwe n’Ikoniyo. 3 Pawulo yifuza kujyana na we, ni ko kumugenya kubera Abayahudi bari muri ako karere, kandi bose bazi ko se ari Umugereki. 4 Mu migi yose banyuragamo, Pawulo na Silasi babagezagaho ibyemezo byafashwe n’Intumwa hamwe n’abakuru b’ikoraniro b’i Yeruzalemu, bakabasaba kubukurikiza. 5 Bityo Kiliziya zirushaho gukomera mu kwemera, kandi zikiyongera buri munsi. Pawulo ahamagarwa i Masedoniya 6 Pawulo na Silasi bambukiranya Furujiya n’akarere kose k’Ubugalati, kuko Roho Mutagatifu yari yababujije kwamamaza ijambo ry’Imana muri Aziya. 7 Ngo bagere ku mbibi za Misiya, bagerageza kujya muri Bitiniya, ariko Roho wa Yezu arababuza. 8 Nuko bambukiranya Misiya, baramanuka bajya i Torowadi. 9 Ijoro rimwe, Pawulo arabonekerwa; abona umuntu wo muri Masedoniya amuhagaze imbere amwinginga, ati «Ambukira muri Masedoniya, uze udutabare!» 10 Pawulo akimara kubonekerwa, dutangira gushaka uko twajya muri Masedoniya, kuko twari tumenye neza ko Imana iduhamagariye kuhamamaza Inkuru Nziza. Lidiya w’i Filipi abatizwa 11 Nuko dufatira ubwato i Torowadi, twambuka tugana kuri Samotirasi, bukeye turakomeza n’i Neyapoli. 12 Tuhavuye tujya i Filipi, ari wo mugi mukuru wa Masedoniya, wari utuwe n’Abanyaroma benshi. Muri uwo mugi rero tuhamara iminsi. 13 Ku munsi w’isabato, dusohoka mu mugi tugana iruhande rw’umugezi, ahantu twibwiraga ko bagomba kuba bahasengera. Nuko turicara, dutangira kuganira n’abagore bari bahakoraniye. 14 Umwe muri bo witwaga Lidiya, ukomoka mu mugi wa Tiyatira, akaba n’umucuruzikazi w’imyenda y’imihemba, yari asanzwe asenga Imana. Nuko atega amatwi kuko Nyagasani yari yamuhaye umutima wo kwita ku byo Pawulo yavugaga. 15 Ngo amare kubatizwa kimwe n’abo mu rugo rwe bose, aratwinginga ati «Niba mubona koko ko nemera Nyagasani, nimuze mucumbike iwanjye.» Ni ko kuduhatira kubyemera. Pawulo na Silasi bafungwa, bakarekurwa 16 Umunsi umwe, ubwo twajyaga ahantu basengeraga, duhura n’umukobwa w’umuja wahanzweho na roho mbi yamuteraga kuvuga ibizaba; ibyo bigatuma aronkera ba shebuja inyungu nyinshi. 17 Akomeza kudukurikirana twe na Pawulo, asakuza ati «Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose; barabamenyesha inzira y’umukiro.» 18 Amara iminsi myinshi abigenza atyo. Pawulo rero bimaze kumurambira, arahindukira abwira iyo roho mbi, ati «Mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, ndagutegetse ngo: sohoka muri uwo mukobwa!» Ako kanya imuvamo. 19 Ba shebuja babonye ko nta nyungu bakimutezeho, bafata Pawulo na Silasi, barabakurubana no ku kibuga cy’umugi, babashyira abategetsi. 20 Nuko babashyikiriza abacamanza bakuru, barababwira bati «Aba bantu baratera imvururu mu mugi wacu. Ni Abayahudi 21 kandi baramamaza imigenzo tudashobora kwemera no gukurikiza kuko turi Abanyaroma.» 22 Ubwo rubanda na bo barabahagurukira. Nuko abacamanza babashishimurira imyambaro, bategeka ko babakubita ibiboko. 23 Bamaze kubarema inguma, babajugunya mu buroko, bategeka umurinzi kubarinda abyitayeho. 24 Umurinzi ngo abone ko ahawe itegeko rikomeye, abashyira mu nzu yo hirya cyane, amaguru yabo ayaboheye ku biti. 25 Ahagana mu gicuku, Pawulo na Silasi barasenga, baririmba ibisingizo by’Imana, izindi mfungwa zibateze amatwi. 26 Nuko ako kanya haba umutingito ukomeye w’isi, imfatizo z’uburoko ziranyeganyega, imiryango yose ihita yikingura, iminyururu yari iboshye imfungwa zose iracikagurika. 27 Umurinzi w’uburoko akangutse, abona imiryango yose ikinguye. Yibwira ko imfungwa zacitse, ni ko gukura inkota ashaka kwiyica. 28 Ariko Pawulo atera hejuru cyane, aramubwira ati «Uramenye ntiwigirire nabi, twese turi hano.» 29 Nuko uwo murinzi asaba urumuri, yinjira ahinda umushyitsi, maze yikubita imbere ya Pawulo na Silasi. 30 Hanyuma arabasohokana no hanze, arababaza ati «Bategetsi banjye, ngomba gukora iki kugira ngo nkire?» 31 Baramusubiza bati «Wemere Nyagasani Yezu, uzakira, wowe n’urugo rwawe.» 32 Nuko bamubwira ijambo rya Nyagasani, we n’abo mu rugo rwe bose. 33 Ako kanya muri iryo joro, arabajyana yuhagira inguma zabo, ahera ko abatizwa hamwe n’urugo rwe rwose. 34 Hanyuma ajyana Pawulo na Silasi iwe arabazimanira, yishimana n’abo mu rugo rwe bose, kubera ko yemeye Imana. 35 Bumaze gucya, abacamanza bakuru batuma abantu kubwira uwo murinzi w’uburoko bati «Rekura abo bantu!» 36 Umurinzi w’uburoko na we amenyesha Pawulo iyo nkuru ati «Abacamanza bantumyeho ngo mbarekure, none rero nimusohoke mwigendere amahoro!» 37 Ariko Pawulo arasubiza ati «Badukubitiye mu ruhame nta rubanza rwadutsinze, ndetse batujugunya mu buroko kandi dufite ubwenegihugu bw’Abanyaroma. None baragira ngo baturekure rwihishwa? Ibyo ni ibidashoboka! Ahubwo nibiyizire ubwabo, baturekure!» 38 Abo bantu batumwe bajya kubwira abacamanza bakuru ayo magambo. Ngo bumve ko Pawulo na Silasi bafite ubwenegihugu bw’Abanyaroma bibatera ubwoba. 39 Baraza babitwaraho, hanyuma barabarekura, babinginga ngo babavire mu mugi. 40 Pawulo na Silasi bamaze kuva mu buroko bajya kwa Lidiya, babonana n’abavandimwe. Bamaze kubakomeza umutima, baragenda. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda