Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Impaka ku byerekeye igenywa

1 Nuko abantu bamwe bavuye muri Yudeya, baza bigisha abavandimwe bo muri Antiyokiya bati «Niba mutigenyesheje uko Musa yabitegetse, ntimushobora gukizwa.»

2 Nuko havuka amakimbirane n’impaka zikomeye kuri Pawulo na Barinaba bavuguruza abo bantu; ni ko kwemeza ko Pawulo na Barinaba hamwe n’abandi muri bo, bajya i Yeruzalemu kureba Intumwa n’abakuru b’ikoraniro, bakabagisha inama kuri icyo kibazo.

3 Nuko Kiliziya ya Antiyokiya ibafasha ku byo bakeneye mu rugendo, banyura muri Fenisiya na Samariya babatekerereza iby’uguhinduka kw’abanyamahanga, maze iyo nkuru itera abavandimwe bose ibyishimo byinshi.

4 Bageze i Yeruzalemu, Kiliziya y’aho irabakira hamwe n’Intumwa n’abakuru b’ikoraniro, hanyuma babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose.

5 Ariko bamwe mu bemeye bo mu gatsiko k’Abafarizayi batera hejuru bati «Ni ngombwa ko abo banyamahanga bagenywa, kandi bagategekwa kubahiriza Amategeko ya Musa.»


Ikibazo gikemurirwa i Yeruzalemu

6 Intumwa n’abakuru b’ikoraniro bateranira hamwe, kugira ngo basuzume icyo kibazo.

7 Bamaze kujya impaka z’urudaca, Petero ni ko guhaguruka, arababwira ati «Bavandimwe, muzi ko kuva mu ntangiriro Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo namamaze Inkuru Nziza mu banyamahanga, maze na bo baremera.

8 Ndetse n’Imana imenya imitima yabitangiye icyemezo, igihe ibahaye Roho Mutagatifu kimwe natwe.

9 Ntiyabatandukanyije natwe, imitima yabo yayisukurishije ukwemera.

10 None rero, ni kuki mushaka kugerageza Imana, mukorera abo bigishwa umutwaro abasekuruza bacu ndetse natwe ubwacu tutabashije kwikorera?

11 Byongeye kandi, twemera ko twakijijwe n’ingabire ya Nyagasani Yezu kimwe na bo!»

12 Nuko ikoraniro ryose riratuza, maze batega amatwi Pawulo na Barinaba babatekererezaga ibimenyetso byose n’ibitangaza Imana yabakoresheje mu banyamahanga.

13 Barangije kuvuga, Yakobo afata ijambo agira ati «Bavandimwe, nimunyumve.

14 Simewoni amaze kutwibutsa ukuntu kuva mu ntangiriro Imana yagendereye abanyamahanga, ikabatoranyamo umuryango uzubahiriza izina ryayo.

15 Ibyo bikaba bihuje n’ibyavuzwe n’Abahanuzi, nk’uko byanditswe ngo

16 ’Nyuma y’ibyo nzagaruka, nongere nubake inzu ya Dawudi yasenyutse. Ahasenyutse nzahubaka bundi bushya, maze nyihagarike,

17 kugira ngo abarokotse bazashakashake Nyagasani, kimwe n’amahanga yose izina ryanjye ryambarizwamo. Uwo ni Nyagasani ubivuze, we urangiza imigambi ye

18 isanzwe izwi kuva kera kose.’

19 Ni cyo gituma mbona ko badakwiye gutera imitima ihagaze abo mu mahanga bagarukira Imana.

20 Ahubwo tubandikire gusa ngo birinde guhumanywa n’ibigirwamana n’ubukozi bw’ibibi, birinde kandi kurya inyamaswa zanizwe, n’amaraso.

21 Naho Musa, kuva kera umugi wose awufitemo abigisha ibye, kuko kuri buri sabato babisomera mu masengero.»


Umwanzuro rusange n’urwandiko rwohererejwe abanyamahanga

22 Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho, Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo, ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba. Nuko hatorwa Yuda witwa Barisaba na Silasi, abantu b’imena mu bavandimwe.

23 Urwo rwandiko babahaye rwagiraga ruti «Twebwe Intumwa, abakuru b’ikoraniro n’abavandimwe, turabaramutsa, bavandimwe bacu b’abanyamahanga bari Antiyokiya, muri Siriya no muri Silisiya.

24 Twumvise ko bamwe muri twe bababwiye amagambo yo kubakangaranya no kubakura umutima, kandi tutigeze tubatuma.

25 None twahuje umugambi wo gutoranya abantu ngo tubabatumeho, bazanye na Pawulo na Barinaba, incuti zacu dukunda,

26 kuko bahaze amagara yabo kubera izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu.

27 Tubatumyeho rero Yuda na Silasi, kugira ngo na bo ubwabo babasobanurire ibyo tubandikiye.

28 Byanogeye rero Roho Mutagatifu kimwe natwe kutagira undi mutwaro tubagerekaho utari aya mabwiriza ya ngombwa:

29 mwirinde kurya inyama zatambiwe ibigirwamana, n’amaraso, n’inyama z’inyamaswa zanizwe, mwirinde n’ubukozi bw’ibibi. Nimureka gukora ibyo, muzaba mugenjeje neza. Nimugire amahoro!»

30 Nuko abari batumwe bamanuka berekeza i Antiyokiya; bahageze bakoranyiriza hamwe ikoraniro ry’aho, babashyikiriza urwandiko.

31 Ngo bamare kurusoma, abantu bose bashimishwa n’ubwo butumwa bwo kubakomeza.

32 Yuda na Silasi, dore ko na bo bari abahanuzi, bababwira mu magambo arambuye yo kubahugura no kubakomeza.

33 Bamarana na bo iminsi, hanyuma abavandimwe bamaze kubifuriza amahoro, barabasezerera basubira ku babatumye. (

34 Icyakora Silasi we yiyemeza kuguma aho, Yuda aba ari we usubirayo wenyine.)

35 Naho Pawulo na Barinaba baguma i Antiyokiya, bigisha kandi bamamaza Inkuru Nziza y’ijambo rya Nyagasani bifatanyije n’abandi benshi.


Pawulo asubira mu butumwa hamwe na Silasi

36 Hashize iminsi, Pawulo abwira Barinaba ati «Reka duhindukire, dusure abavandimwe bo mu migi twamamajemo ijambo rya Nyagasani, turebe uko bameze.»

37 Nuko Barinaba ashaka kujyana na Yohani bitaga Mariko.

38 Nyamara Pawulo we ntiyishimira kujyana n’umuntu wigeze kubatererana ubwo bari i Pamfiliya, ntabafashe umurimo.

39 Impaka ziba urudaca kugeza aho batandukana, Barinaba ajyana na Mariko bafata ubwato berekeza i Shipure,

40 naho Pawulo ahitamo kujyana na Silasi. Abavandimwe bamaze kumusabira no kumuragiza Nyagasani, arahaguruka aragenda.


Pawulo na Silasi bafatanya na Timote

41 Pawulo yambukiranya Siriya na Silisiya, akomeza za Kiliziya.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan