Ibyakozwe 14 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuPawulo na Barinaba muri Ikoniyo 1 Aho Ikoniyo na ho ni ko byagenze. Pawulo na Barinaba binjiye mu isengero ry’Abayahudi, baravuga ku buryo Abayahudi n’Abagereki benshi bemeye. 2 Ariko bamwe mu Bayahudi bari banze kwemera, batera imidugararo mu banyamahanga, baboshya kugirira nabi abavandimwe. 3 Pawulo na Barinaba bahamara igihe kirekire, bakigisha bashize amanga kuko bari biringiye Nyagasani wahamyaga ukuri kw’amagambo yabo, abaha gukora ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye. 4 Abatuye uwo mugi rero bicamo ibice: bamwe bajya ku ruhande rw’Abayahudi, abandi ku rw’Intumwa. 5 Nuko abanyamahanga n’Abayahudi bajya inama n’abatware babo ngo bagirire nabi Intumwa, bazitere amabuye. 6 Pawulo na Barinaba babimenye, bashaka ubuhungiro mu migi ya Lisitiri na Deribe yo muri Likawoniya, no mu turere tuyikikije. 7 Na ho bakomeza kwamamaza Inkuru Nziza. Pawulo akiza ikirema cy’i Lisitiri 8 Nuko i Lisitiri hakaba umuntu waremaye ibirenge, kuko yari yaravukanye ubumuga, atigeze atambuka. 9 Umunsi umwe, yari ateze amatwi Pawulo yigisha, Pawulo na we amwitegereje, abona ko afite ukwemera guhagije kugira ngo akire, 10 amubwira mu ijwi riranguruye ati «Haguruka, uhagarare wemye!» Umuntu arabaduka, aragenda. 11 Rubanda rero ngo babone ibyo Pawulo amaze gukora, batera hejuru bavuga mu rurimi rwabo kavukire rwo muri Likawoniya, bati «Imana zisa n’abantu zaje muri twe!» 12 Nuko Barinaba bamwita «Zewusi», naho Pawulo bamwita «Herimesi», kuko ari we wakundaga gufata ijambo. 13 Nuko umuherezabitambo w’ikigirwamana Zewusi, (ingoro yacyo ikaba yari ku irembo ry’umugi), azana ibimasa bitatse indabyo abishyira imbere y’irembo, kuko yashakaga we na rubanda, gutura igitambo. 14 Ariko Pawulo na Barinaba, ngo bumve iyo nkuru, bashishimura imyambaro yabo maze biroha muri rubanda batera hejuru, bati 15 «Ibyo mukora ni ibiki? Natwe turi abantu nkamwe. Inkuru Nziza tubamenyesha, irabasaba ko mwigizayo ayo manjwe, ngo mugarukire Imana Nzima yaremye ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose. 16 Mu bihe byo hambere, yaretse amahanga yose akora ibyo yishakiye; 17 nyamara ntiyaretse gutanga ibimenyetso bihamya ubugiraneza bwayo: ibaha imvura n’ibihe by’uburumbuke, ikabahaza ibibatunga, n’imitima yanyu ikayuzuza ibyishimo.» 18 Ayo magambo yabo atuma rubanda batuza ariko bigoranye, bityo bareka kubatura igitambo. 19 Nuko haza kwaduka Abayahudi baturutse Antiyokiya n’Ikoniyo, bigarurira rubanda. Batera Pawulo amabuye, hanyuma bamukururira hirya y’umugi bibwira ko yapfuye. 20 Ariko igihe abigishwa bari bamukikije, arahaguruka asubira mu mugi. Bukeye ajyana na Barinaba i Deribe. Pawulo na Barinaba bagaruka Antiyokiya 21 Ngo bamare kwamamaza Inkuru Nziza muri uwo mugi no kuhabona abigishwa benshi, bahera ko basubira i Lisitiri, Ikoniyo n’i Antiyokiya. 22 Bakomezaga umutima w’abigishwa, bakabatera umwete ngo bakomere mu kwemera, bababwira bati «Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Imana.» 23 Nuko bashyiraho abakuru muri buri Kiliziya, bamaze gusenga no gusiba kurya, babaragiza Nyagasani bari baremeye. 24 Hanyuma bambukiranya akarere ka Pisidiya, bagera muri Pamfiliya. 25 Bamaze kwamamaza ijambo ry’Imana i Perige, bamanuka berekeza Ataliya. 26 Bahavuye, bajya mu bwato berekeza Antiyokiya, ari na wo mugi bari baraturutsemo, ubwo abavandimwe babo babaragizaga Imana, babasabira kuzatunganya uwo murimo nyine bari bamaze kurangiza. 27 Bagezeyo, bakoranya Kiliziya, babatekerereza ibyo Imana yari yakoranye na bo byose, ariko cyane cyane ko yugururiye abanyamahanga irembo ry’ukwemera. 28 Nuko bamarana iminsi n’abigishwa. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda