Ibyakozwe 13 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuBarinaba na Sawuli boherezwa mu butumwa 1 Muri Kiliziya y’i Antiyokiya hari abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simewoni bitaga «Umwirabura» na Lusiyusi w’i Sireni, Manaheni wari warareranywe n’umwami Herodi, na Sawuli. 2 Igihe bari bateraniye gusenga kandi basibye kurya, Roho Mutagatifu arababwira ati «Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye.» 3 Nuko bamaze gusiba kurya no kwambaza, babaramburiraho ibiganza, barabohereza. Barinaba na Sawuli i Shipure 4 Ubwo Barinaba na Sawuli batumwe na Roho Mutagatifu, bamanukira i Selewukiya, aho bafatiye ubwato berekeza mu kirwa cya Shipure. 5 Bageze i Salamina, bamamaza ijambo ry’Imana mu masengero y’Abayahudi. Ubwo bari kumwe na Yohani, umufasha wabo. 6 Bamaze kwambukiranya ikirwa cyose kugera i Pafo, bahasanga umupfumu w’ingirwamuhanuzi, akaba Umuyahudi witwaga Bariyezu, 7 wabaga kwa Serigiyo Pawulo wategekaga icyo kirwa, akaba n’umuntu w’umunyabwenge. Uwo mutegetsi atumira Barinaba na Sawuli, maze abagaragariza ko yifuza kumva ijambo ry’Imana. 8 Nyamara uwo mupfumu Elimasi, — kuko ari ko izina rye risobanurwa — arabatambamira, ashaka uko yayobya uwo mutegetsi ngo amubuze kwemera. 9 Nuko Sawuli, ari we Pawulo, yuzura Roho Mutagatifu, amuhanga amaso 10 maze aramubwira ati «Yewe muntu wuzuyemo uburiganya n’amahugu, mwana wa Sekinyoma, mwanzi w’icyitwa ubutungane cyose, uzahereza he gusiba amayira atunganye ya Nyagasani? 11 Noneho ahasigaye, ngiki ikiganza cya Nyagasani hejuru yawe: ugiye kuba impumyi umare igihe utabona izuba.» Ako kanya afatwa n’umwijima w’icuraburindi, arindagira ashaka uwamurandata. 12 Wa mutegetsi ngo abone ibibaye, atangazwa n’inyigisho za Nyagasani, nuko aremera. Pawulo yigisha i Antiyokiya ho muri Pisidiya 13 Pawulo na bagenzi be bafatira ubwato i Pafo, bambuka bajya i Perige ho muri Pamfiliya. Nuko Yohani atandukana na bo, yisubirira i Yeruzalemu. 14 Bo rero ngo bave i Perige, barakomeza bagera i Antiyokiya ho muri Pisidiya. Ku isabato, binjira mu isengero baricara. 15 Nyuma y’isomo ryo mu gitabo cy’Amategeko n’Abahanuzi, abatware b’isengero babatumaho bati «Bavandimwe, niba hari amagambo mufite yashishikaza rubanda, ngaho nimuvuge!» 16 Nuko Pawulo arahaguruka, amaze kubacecekesha ikiganza, araterura ati «Bayisraheli, namwe abatinya Imana, nimunyumve. 17 Imana ya Israheli, umuryango wacu, yitoreye abasekuruza bacu, ibaha kororoka igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Hanyuma ihabavanisha ububasha bwayo bukomeye, 18 ibitaho mu myaka mirongo ine yose bamaze mu butayu. 19 Nuko imaze kwimura amahanga arindwi mu gihugu cya Kanahani, ibagabira icyo gihugu ho umurage. 20 Ibyo byose byamaze imyaka igera kuri magana ane na mirongo itanu. Hanyuma ibaha abacamanza kugera kuri Samweli, umuhanuzi. 21 Ni bwo basabye umwami, Imana ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, amara imyaka mirongo ine ku ngoma. 22 Imana imaze kumuhigika, ishyiraho Dawudi ngo ababere umwami, ari na we yatanzeho icyemezo iti ’Nabonye Dawudi mwene Yese, umuntu unguye ku mutima, uzakora ibyo nshaka byose.’ 23 Mu rubyaro rwe, nk’uko Imana yari yarabimusezeranyije, ni ho yakuye Yezu, Umukiza wa Israheli. 24 Mbere y’ukuza kwe, Yohani yatangarije Abayisraheli bose batisimu yo kwisubiraho. 25 Nuko ajya kurangiza ubutumwa bwe, aravuga ati ’Nta bwo ndi uwo mukeka! Ahubwo hari ugiye kuza ankurikiye, nkaba ntakwiriye no guhambura udushumi tw’inkweto ze.’ 26 Bavandimwe, mwaba urubyaro rwa Abrahamu cyangwa se mwaba abatinya Imana, iri jambo ry’umukiro ni mwe ryohererejwe. 27 Koko rero, abaturage b’i Yeruzalemu n’abatware babo birengagije Yezu; maze mu kumucira urubanza, barangiza batyo ibyo abahanuzi bavuze, bisomwa kuri buri sabato. 28 N’ubwo batabonye impamvu n’imwe yo kumwicisha, basabye Pilato ngo amwice. 29 Bamaze kurangiza ibyari byaramwanditsweho byose, bamumanura ku musaraba maze bamushyira mu mva. 30 Ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, 31 amara iminsi myinshi abonekera abari barazamukanye na we kuva muri Galileya kugera i Yeruzalemu, ari na bo bahamya babyo muri rubanda kugeza na n’ubu. 32 Natwe rero turabamenyesha iyo Nkuru Nziza: iryo Sezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu, 33 yararidusohoreje twebwe abana babo, igihe yazuraga Yezu nk’uko byanditswe muri zaburi ya kabiri ngo ’Uri umwana wanjye, nakwibyariye uyu munsi.’ 34 Iby’uko yamuzuye mu bapfuye, akaba adashobora gusubira mu bushanguke, Imana yabivuze muri aya magambo, iti ’Nzabaha ibyiza nasezeranyije Dawudi, ku buryo budasubirwaho.’ 35 Ni cyo gituma n’ahandi havugwa ngo ’Ntuzareka Intungane yawe imenyana n’ubushanguke.’ 36 Dawudi akiriho yarangije ugushaka kw’Imana, arasaza maze ashyingurwa hamwe n’abasekuruza be kandi yarashangutse. 37 Nyamara uwo Imana yazuye, we ntarakamenyana n’ubushanguke. 38 Nimumenye rero, bavandimwe, ko ari ku bwe mwamenyeshejwe ibabarirwa ry’ibyaha, n’ubwo butungane mutashoboye kubona mu Mategeko ya Musa, 39 uwemera wese akabuherwa muri we. 40 Muririnde rero mutagubwaho n’ibyavuzwe n’abahanuzi bagira bati 41 ’Nimurebe, mwa banyagasuzuguro mwe, nimutangare maze bibatere gutatana. Koko rero muri iki gihe cyanyu, ngiye gukora igikorwa mutabasha kwemera, n’ubwo hagira ukibabwira!’» 42 Pawulo na Barinaba basohotse, abo bantu babasaba ko ku isabato itaha bazongera kubabwira ayo magambo. 43 Ikoraniro rimaze gusezererwa, benshi mu Bayahudi no mu banyamahanga bayobotse idini yabo baherekeza Pawulo na Barinaba. Bo rero bakomeza kubaganiriza babashishikariza gukomera ku ngabire y’Imana. Pawulo na Barinaba biyemeza kwigisha abanyamahanga 44 Ku isabato yakurikiyeho, hafi umugi wose urakorana kugira ngo bumve ijambo ry’Imana. 45 Abayahudi rero, ngo babone icyo kivunge cy’abantu, bagira ishyari, ni ko guhinyura ibyo Pawulo yavugaga, babisebya. 46 Nuko Pawulo na Barinaba bavuga nta cyo bishisha, bati «Byari ngombwa ko ari mwe mubanza gushyikirizwa ijambo ry’Imana! None ubwo muryamaganye, mukabona ko mwebwe ubwanyu mudakwiye ubugingo buhoraho, ngaho rero twisangiye abanyamahanga. 47 Ni na ko Nyagasani yadutegetse agira ati ’Nagushyiriyeho kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo uzajyane ijambo ry’umukiro kugeza aho isi igarukira.’» 48 Abanyamahanga babyumvise barishima, basingiza ijambo rya Nyagasani, n’abari baragenewe ubugingo bose baremera. 49 Nuko ijambo rya Nyagasani ryogera muri icyo gihugu cyose, 50 ariko Abayahudi boshya abagore b’abapfasoni bubahaga Imana, kimwe n’abanyacyubahiro bo muri uwo mugi, babateza Pawulo na Barinaba ngo babatoteze, kugeza ubwo babamenesha mu gihugu cyabo. 51 Na bo ngo bamare kwihungura umukungugu wo mu birenge byabo, barawubasigira maze bajya mu mugi witwa Ikoniyo. 52 Abigishwa b’aho basigaye buzuye ibyishimo na Roho Mutagatifu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda