Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yakobo yicwa; Petero afungwa agacika

1 Icyo gihe, umwami Herodi atangira kugirira nabi bamwe muri Kiliziya,

2 yicisha inkota Yakobo, umuvandimwe wa Yohani.

3 Abonye ko ibyo bishimishije Abayahudi, yongera no gufata Petero, — ubwo hakaba mu minsi mikuru y’imigati idasembuye —.

4 Amaze kumufata amushyira mu buroko, ategeka amatsinda ane, rimwe rigizwe n’abasirikare bane, kumurinda. Yashakaga kumuhingutsa imbere ya rubanda nyuma y’umunsi mukuru wa Pasika.

5 Petero aguma mu buroko, ariko Kiliziya ikamusabira ku Mana ubudatuza.

6 Herodi araye ari bumutange ngo acirwe urubanza, muri iryo joro Petero akaba arasinziriye, akikijwe n’abasirikare babiri kandi aboheshejwe iminyururu ibiri, n’abarinzi bahagaze mu mwanya wabo imbere y’umuryango.

7 Ako kanya, umumalayika wa Nyagasani arahatunguka, maze urumuri rutangaza muri ubwo buroko. Uwo mumalayika akomanga Petero mu mbavu, amukangura amubwira ati «Haguruka bwangu!» Iminyururu ihita imuva ku maboko, iragwa.

8 Umumalayika aramubwira ati «Kenyera, wambare n’inkweto zawe!» Abigenza atyo, maze umumalayika yongera kumubwira ati «Ifubike igishura cyawe, maze unkurikire!»

9 Nuko Petero asohoka amukurikiye, ariko atazi ko ibyakorwaga n’umumalayika ari ukuri, ahubwo akibwira ko ari inzozi yarose.

10 Banyura ku barinzi ba mbere, hanyuma no ku ba kabiri, maze bagera ku rugi rw’icyuma rwerekeraga mu mugi; rurikingura ubwarwo. Barasohoka barenga umuhanda umwe, ako kanya umumalayika amusiga aho.

11 Nuko Petero ngo agarure umutima, aravuga ati «Noneho menye by’ukuri ko Nyagasani yohereje umumalayika we, akangobotora mu biganza bya Herodi kandi akankiza n’imihigo yose y’imbaga y’Abayahudi.»

12 Amaze kumva ibyo ari byo, ajya kwa Mariya nyina wa Yohani bitaga Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga.

13 Petero akomanga ku rugi rw’irembo, umukobwa w’umuja witwaga Roda ajya kumva uwo ari we.

14 Amenya ijwi rya Petero, ariko ibyishimo bimubuza gukingura, ahubwo yirukanka ajya mu nzu kumenyesha abandi ko Petero ahagaze inyuma y’irembo.

15 Ariko bo baramubwira bati «Wasaze!» Ababwira akomeje ko ari ko bimeze. Nuko baravuga bati «Ni umumalayika we!

16 Nyamara Petero yakomezaga gukomanga, bigeze aho baza gukingura, basanze ari we, barumirwa.

17 Abacecekesha ikiganza, maze abatekerereza uburyo Nyagasani yamukuye mu buroko, hanyuma arababwira ati «Nimujye kubimenyesha Yakobo n’abavandimwe.» Nuko arahava, yigira ahandi hantu.

18 Bukeye, haba impagarara nyinshi mu basirikare, bibaza uko Petero byamugendekeye.

19 Herodi amushakisha hose ariko ntiyamubona, ni bwo rero abanje kubaza abarinzi, hanyuma ategeka ko babica. Birangiye, Herodi ava mu Yudeya, ajya i Kayizareya ahamara iminsi.


Urupfu rwa Herodi Agripa

20 Herodi yari arakariye cyane abantu b’i Tiri n’i Sidoni. Nuko bo bahuza umugambi baramusanga, maze ku bw’inkunga y’uwitwa Bulasito, umutware w’abanyanzu b’ibwami bari bamaze guhongerera, basaba umwami amahoro kuko bahahiraga mu gihugu cye.

21 Ku munsi wari wemejwe, Herodi yambara imyambaro ye ya cyami, yicara ku ntebe ahirengeye, maze afata ijambo abwira rubanda.

22 Igihe rubanda bariho bamushimagiza bagira bati «Noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu»,

23 ako kanya umumalayika wa Nyagasani aramukubita, agwa inyo arapfa, kuko atari yahaye Imana icyubahiro.

24 Nyamara ijambo ry’Imana rirushaho gukura no kwamamara.

25 Naho Barinaba na Sawuli barangije umurimo wabo i Yeruzalemu, bagarukana na Yohani bitaga Mariko.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan