Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


I Yeruzalemu, Petero asobanura imyifatire ye kwa Koruneli

1 Intumwa n’abavandimwe bari muri Yudeya bari barumvise ko n’abanyamahanga bakiriye ijambo ry’Imana.

2 Petero rero ngo agaruke i Yeruzalemu, abagenywe batangira kumugisha impaka, bagira bati

3 «Ubonye ngo uragenderera abatagenywe kandi ugasangira na bo!»

4 Nuko Petero abatekerereza uko byose byagenze, nta cyo aciyeho, agira ati

5 «Nari mu mugi w’i Yope ndiho nsenga, nza gutwarwa, maze mbona mu ijuru ikintu kimeze nk’umwenda munini, gifashwe mu mfuruka enye cyururuka gituruka mu ijuru, maze kiza kinsanga.

6 Uko nakagihanze amaso, nitegereje mbona inyamaswa z’amaguru ane zo ku isi, ibikoko by’inkazi, ari ibikururuka ku butaka ari n’ibiguruka mu kirere.

7 Nuko numva ijwi rimbwira riti ’Petero, haguruka wice maze urye!’

8 Ni ko gusubiza nti «Oya, Nyagasani! Nabera sinigeze nasamira icyanduye cyangwa igihumanya.’

9 Ijwi rituruka mu ijuru ryongera kumbwira riti ’Icyo Imana yahumanuye, ntukacyite icyanduye.’

10 Ibyo biba incuro eshatu, hanyuma byose bisubizwa mu ijuru.

11 Ako kanya, abantu batatu bari baturutse i Kayizareya bantumweho, baba bahagaze ku rugo nari ncumbitsemo.

12 Roho Mutagatifu ambwira kujyana na bo nta gushidikanya. Aba bavandimwe batandatu muruzi ni bo bamperekeje, nuko twinjira mu nzu y’uwo muntu.

13 Ubwo adutekerereza ukuntu yabonye umumalayika wamubonekeye mu nzu ye, akamubwira ati ’Wohereze abantu i Yope, utumire Simoni uhimbwa irya Petero.

14 Azakubwira amagambo azagukiza, wowe n’urugo rwawe rwose.’

15 Igihe rero nteruye kuvuga, Roho Mutagatifu abamanukiraho nk’uko natwe yatumanukiyeho mu ntangiriro.

16 Ubwo nahise nibuka ijambo rya Nyagasani yavuze ati ’Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu.’

17 Niba se Imana yarahaye abo bantu ingabire imwe natwe igihe twemeye Nyagasani Yezu Kristu, jyewe rero nari nde wo kuburizamo umugambi w’Imana?»

18 Bumvise ibyo baratuza, bakuza Imana bavuga bati «Noneho Imana yahaye n’abanyamahanga kwisubiraho kugira ngo baronke ubugingo!»


Kiliziya ishinga imizi i Antiyokiya

19 Nyamara, abari batatanyijwe n’ibitotezo byavutse igihe cya Sitefano, baragenda bagera muri Fenisiya, i Shipure n’i Antiyokiya, ntibagira undi batangariza ijambo ry’Imana, uretse Abayahudi bonyine.

20 Ariko bamwe muri bo bakomoka muri Shipure no muri Sireni bageze i Antiyokiya, bamenyesha n’Abagereki Inkuru Nziza ya Nyagasani Yezu.

21 Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza, bigatuma umubare w’abahinduka bakamwemera urushaho kwiyongera.

22 Iyo nkuru iza kugera kuri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bohereza Barinaba i Antiyokiya.

23 Ngo agereyo, abona ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha. Nuko arabihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima.

24 Koko rero, Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani.

25 Nuko Barinaba ajya i Tarisi gushaka Sawuli;

26 ahamusanze amuzana i Antiyokiya. Bahamara umwaka wose bakorera iyo Kiliziya kandi bigisha inteko nyamwinshi y’abantu. Aho i Antiyokiya nyine, ni ho abigishwa bitiwe bwa mbere na mbere «Abakristu».


Abakristu b’i Antiyokiya bohereza imfashanyo i Yeruzalemu

27 Icyo gihe, abahanuzi bamanuka i Yeruzalemu bajya i Antiyokiya.

28 Umwe muri bo witwaga Agabo, amurikiwe na Roho Mutagatifu, ahanura ko inzara ikomeye igiye gutera ku isi yose — ari yo yateye ku ngoma ya Kalawudiyo —.

29 Abigishwa rero, biyemeza gufasha abavandimwe batuye muri Yudeya, bakurikije na none amikoro ya buri muntu.

30 Koko babigenza batyo, maze izo mfashanyo bazoherereza abakuru b’ikoraniro, zijyanwa na Barinaba na Sawuli.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan