Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibonekerwa rya Koruneli, i Kayizareya

1 I Kayizareya hakaba umuntu witwa Koruneli, wari umutegeka w’abasirikare bo mu mutwe witwa «uw’Ubutaliyani».

2 Yari umuntu wubaha kandi agatinya Imana, we n’urugo rwe rwose, akagirira ubuntu bwinshi rubanda kandi agasenga Imana ubudasiba.

3 Nuko umunsi umwe, nko ku isaha ya cyenda y’amanywa, arabonekerwa: abona umumalayika w’Imana yinjira iwe, maze aramubwira ati «Koruneli!»

4 Undi amuhanga amaso, ubwoba buramutaha, ni ko gusubiza ati «Ni iki se, Nyagasani?» Umumalayika aramubwira ati «Amasengesho yawe n’ubuntu bwawe byageze ku Mana, ntibyibagirwa.

5 None rero, ohereza abantu i Yope utumize umuntu witwa Simoni, wahimbwe irya Petero.

6 Acumbitse ku wundi muntu witwa Simoni w’umukannyi, utuye mu rugo ruri iruhande rw’inyanja.»

7 Umumalayika bavuganaga ngo amare kugenda, Koruneli ahamagaza abantu babiri bo mu rugo rwe, n’umusirikare umukoreye igihe kirekire kandi wubaha Imana;

8 amaze kubatekerereza byose, abohereza i Yope.


Ibonekerwa rya Petero i Yope

9 Bukeye bw’uwo munsi, ba bantu bakiri mu nzira ahajya kwegera umugi, ubwo na Petero akaba yazamutse ajya ahitaruye hejuru y’igisenge cy’inzu gusenga; hari nka saa sita.

10 Nuko aza gusonza yifuza kurya. Igihe rero bakimutegurira ibyo kurya, ahera ko atwarwa.

11 Abona ijuru rirakingutse, hamanuka ikintu kimeze nk’umwenda munini gifashwe mu mfuruka enye, cyururuka kigana ku isi.

12 Muri uwo mwenda harimo inyamaswa zose z’amaguru ane, ibikururuka ku butaka n’ibiguruka mu kirere.

13 Nuko yumva ijwi rimubwira riti «Petero, haguruka wice maze urye.»

14 Petero arasubiza ati «Oya, Nyagasani! Nabera sindarya icyanduye cyangwa igihumanya.»

15 Rya jwi rero ryongera kumubwira ku ncuro ya kabiri, riti «Icyo Imana yahumanuye ntukacyite icyanduye!»

16 Ibyo biba incuro eshatu, maze cya kintu gisubizwa mu ijuru.

17 Nuko igihe Petero akibaza iby’iryo bonekerwa n’icyo rishaka kuvuga, aboherejwe na Koruneli baba barayoboza urugo rwa Simoni, bahagarara ku marembo.

18 Barahamagara kugira ngo bamenye ko Simoni, wahimbwe irya Petero, acumbitse muri urwo rugo.

19 Petero yari akibaza iby’ibonekerwa rye, ariko Roho aramubwira ati «Dore hari abantu batatu bagushaka.

20 Manuka rero ujyane na bo nta kugingimiranya, kuko ari jyewe ubohereje.»

21 Petero aramanuka asanga ba bantu, maze arababwira ati «Uwo mushaka ni jye. Muragenzwa n’iki?»

22 Baramusubiza bati «Twatumwe n’umutegeka w’abasirikare witwa Koruneli, umuntu w’intungane, utinya Imana kandi agashimwa n’umuryango wose w’Abayahudi. Yabwiwe rero n’umumalayika mutagatifu kugutumira, kugira ngo yumve ibyo umubwira.»

23 Nuko Petero abinjiza mu nzu, arabacumbikira. Bukeye, arahaguruka ajyana na bo, aherekejwe na bamwe mu bavandimwe b’i Yope.

24 Ku munsi ukurikiyeho, Petero agera i Kayizareya, asanga Koruneli abategereje, yatumiye bene wabo n’incuti ze z’amagara.

25 Petero ngo ajye kwinjira, Koruneli aramusanganira agwa hasi imbere ye aramupfukamira.

26 Nuko Petero aramuhagurutsa, amubwira ati «Haguruka! Nanjye ndi umuntu nkawe.»

27 Nuko yinjirana na Koruneli baganira, asanga hateraniye abantu benshi,

28 maze arababwira ati «Muzi ko ku Muyahudi bibujijwe kugirana umubano cyangwa se umushyikirano n’abanyamahanga. Nyamara Imana yanyeretse ko nta muntu n’umwe nkwiriye kunena cyangwa ngo mwite uwahumanye.

29 Ni na cyo cyatumye untumira nkaza ntashidikanya. None rero ndashaka kumenya impamvu yatumye untumira.»

30 Koruneli arasubiza ati «Hashize iminsi itatu, icyo gihe nari mu nzu yanjye nsenga, hari nko ku isaha ya cyenda y’amanywa. Uwo mwanya, umuntu wambaye imyenda irabagirana ahagarara imbere yanjye,

31 maze arambwira ati ’Koruneli, isengesho ryawe ryakiriwe n’ubuntu bwawe buribukwa mu maso y’Imana.

32 Wohereze rero abantu i Yope, utumire Simoni uhimbwa irya Petero aze hano. Acumbitse mu rugo rwa Simoni w’umukannyi, iruhande rw’inyanja’.

33 Mpera ko rero ngutumaho, nawe ugize neza kuko uje. None ubu dukoraniye imbere yawe, kugira ngo twumve icyo Nyagasani yagutegetse kutubwira cyose.»


Inyigisho ya Petero kwa Koruneli

34 Nuko Petero aterura agira ati «Noneho numvise mu by’ukuri ko Imana itarobanura,

35 ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane.

36 Ubwo butumwa bwayo yabwoherereje Abayisraheli, ari bwo Inkuru Nziza y’amahoro bazaniwe na Yezu Kristu, Umutegetsi w’abantu bose.

37 Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya batisimu Yohani yigishaga.

38 Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yari kumwe na we.

39 Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze mu gihugu cy’Abayahudi kimwe n’i Yeruzalemu. Bamwishe bamumanitse ku giti,

40 ariko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu, imuha no kwigaragaza;

41 atari kuri rubanda rwose, ahubwo ku bahamya batoranyijwe n’Imana hakiri kare, twebwe abariye kandi tukanywa kumwe na we aho amariye kuzuka mu bapfuye.

42 Nuko adutegeka kwamamaza no guhamya muri rubanda ko ari we washyizweho n’Imana kuba umucamanza w’abazima n’abapfuye;

43 abahanuzi bose bemeza ko umwemera wese azaronka imbabazi z’ibyaha, abikesha ububasha bw’izina rye.»


Roho Mutagatifu amanukira ku banyamahanga

44 Petero akivuga ibyo, Roho Mutagatifu amanukira ku bumvaga iryo jambo bose.

45 Nuko abemera bo mu bagenywe bari baraherekeje Petero batangazwa no kubona ingabire ya Roho Mutagatifu yasesekaye no ku banyamahanga.

46 Koko rero, bumvaga abo bantu bavuga mu ndimi kandi bakuza Imana. Petero ni ko kungamo ati

47 «Hari uwashobora se kubuza aba bantu kubatirishwa amazi, kandi na bo bahawe Roho Mutagatifu kimwe natwe?»

48 Nuko ategeka ko bababatiza mu izina rya Yezu Kristu. Maze basaba Petero kugumana na bo iminsi mike.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan