Ibyahisuwe 7 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbantu 144,000 bashyizweho ikimenyetso cy’Imana 1 Nyuma y’ibyo, mbona abamalayika bane bahagaze mu mpande enye z’isi. Bari bakumiriye imiyaga ine yo ku isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuhera ku isi, ku nyanja cyangwa se ku giti na kimwe. 2 Nuko ndongera mbona undi mumalayika uzamuka ava iburasirazuba, afite ikashe y’Imana nzima. Avuga mu ijwi riranguruye, abwira ba bamalayika bane bari bahawe ububasha bwo kugirira nabi isi n’inyanja, ati 3 «Muririnde kugirira nabi isi, inyanja cyangwa ibiti, mbere y’uko turangiza gushyira ikimenyetso ku gahanga k’abagaragu b’Imana yacu.» 4 Nuko numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso: abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose y’Abayisraheli. 5 Abo mu muryango wa Yuda: abantu ibihumbi cumi na bibiri bashyizweho ikimenyetso, Abo mu muryango wa Rubeni: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Gadi: abantu ibihumbi cumi na bibiri, 6 abo mu muryango wa Asheri: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Nefutali: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Manase: abantu ibihumbi cumi na bibiri, 7 abo mu muryango wa Simewoni: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Levi: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Isakari: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Zabuloni: abantu ibihumbi cumi na bibiri, 8 abo mu muryango wa Yozefu: abantu ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Benyamini: abantu ibihumbi cumi na bibiri bashyizweho ikimenyetso. Imbaga itabarika imbere y’intebe y’ubwami 9 Nyuma y’ibyo, mbona imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashobora kubarura, baturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu moko yose, no mu ndimi zose. Bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya Ntama, bambaye amakanzu yererana kandi bafashe imikindo mu ntoki, 10 bakavuga mu ijwi riranguruye bati «Ubucunguzi ni ubw’Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami, bukaba n’ubwa Ntama.» 11 Nuko abamalayika bose bari bakikije intebe y’ubwami, hamwe na ba Bakambwe na bya Binyabuzima bine, bagwa bubitse uruhanga ku butaka imbere y’intebe y’ubwami, maze basenga Imana, bavuga bati 12 «Amen! Ibisingizo, ikuzo, ubuhanga, ishimwe, icyubahiro, imbaraga n’ububasha, ni iby’Imana yacu, uko ibihe bizahora bisimburana iteka! Amen!» 13 Umwe mu Bakambwe afata ijambo, maze arambaza ati «Aba bantu bambaye amakanzu yererana, ni bande kandi baturutse he?» 14 Ndamusubiza nti «Shobuja, ni wowe wabimenya!» Na we arambwira ati «Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo, bayezereza mu maraso ya Ntama. 15 Ni yo mpamvu bahagaze imbere y’intebe y’ubwami y’Imana, bakayiha icyubahiro amanywa n’ijoro mu Ngoro yayo, maze Uwicaye ku ntebe y’ubwami, akazabugamisha mu ihema rye. 16 Ntibazasonza ukundi, kandi ntibazagira inyota ukundi, ndetse n’izuba n’icyokere cyaryo, ntibizabageraho ukundi, 17 kuko Ntama uri rwagati y'intebe y’ubwami, azababera umushumba, akazabashora ku mariba y’amazi y’ubugingo. Nuko Imana ikazahanagura icyitwa amarira cyose ku maso yabo.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda