Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyahisuwe 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Igitabo gifungishijwe za kashe, na Ntama w’Imana

1 Nuko mu kiganza cy’iburyo cy’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, mpabona igitabo cyanditsweho imbere n’inyuma, gifungishije za kashe ndwi.

2 Ubwo mbona Umumalayika w’igihangange, wamamazaga mu ijwi riranguruye ati «Ni nde ukwiriye guhambura za kashe, akabumbura igitabo?»

3 Ariko ari mu ijuru, ari ku isi, ari n’ikuzimu, ntihagira n’umwe uboneka, washobora kubumbura igitabo cyangwa kukirebamo.

4 Nuko ndarira cyane, kubera ko nta n’umwe ubonetse, waba akwiriye kubumbura igitabo cyangwa kukirebamo.

5 Ariko umwe muri ba Bakambwe arambwira ati «Wirira! Dore intare yo mu muryango wa Yuda, inkomoko ya Dawudi, yaratsinze; ni we uzahambura igitabo, ahambure n’ikashe zacyo uko ari indwi.»

6 Nuko mbona Ntama ameze nk’uwishwe, ahagaze hagati y’intebe y’ubwami, akikijwe na bya Binyabuzima bine n’Abakambwe. Yari afite amahembe arindwi n’amaso arindwi, ari zo za roho z’Imana zoherejwe ku isi hose.

7 Ahera ko araza kugira ngo yakire igitabo cyari mu kiganza cy’iburyo cy’Uwicaye ku ntebe y’ubwami.

8 Ngo amare kwakira igitabo, bya Binyabuzima bine n’Abakambwe makumyabiri na bane, bapfukama imbere ya Ntama. Buri wese yari afite inanga n’ibyotezo bya zahabu byuzuyemo imibavu, ari yo masengesho y’abatagatifu.

9 Baririmba rero indirimbo nshya, bavuga bati «Ukwiriye guhabwa igitabo no guhambura ikashe zigifunze, kuko wishwe, maze ku bw’amaraso yawe ugacungurira Imana abantu bo mu miryango yose, mu ndimi zose, mu bihugu byose, no mu mahanga yose, maze

10 ukabagira ingoma n’abaherezagitambo b’Imana yacu, maze bakazima ingoma ku isi.»

11 Nuko ngo ndebe, numva ijwi ry’abamalayika batabarika, bakikije intebe y’ubwami na bya Binyabuzima n’Abakambwe. Bari ibihumbi n’ibihumbi; amagana n’amagana,

12 bakavuga mu ijwi riranguruye bati «Umwana w’intama watambwe akwiriye guharirwa ububasha, ubutunzi n’ubuhanga, imbaraga n’icyubahiro, ikuzo n’ibisingizo.»

13 Maze icyitwa ikiremwa cyose, ari mu ijuru ari ku isi, ari ikuzimu, ari no mu nyanja, mbese ibyaremwe byose bihari, mbyumva bivuga biti «Ibisingizo n’icyubahiro, ikuzo n’ububasha, ni iby’Uwicaye ku ntebe y’ubwami na Ntama, uko ibihe bizahora bisimburana iteka.»

14 Naho bya Binyabuzima bine bigasubiza, biti «Amen!» Ba Bakambwe na bo barapfukama, barasenga.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan