Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyahisuwe 22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Hanyuma anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo yaboneranaga nk’ikirahure, rwavubukaga ku ntebe y’ubwami y’Imana no ku ya Ntama.

2 Rwagati mu kibuga cy’umurwa no hagati y’amashami abiri y’uruzi, hari igiti cy’ubugingo, kikagira imisaruro cumi n’ibiri, buri kwezi kikera imbuto, kandi amababi yacyo agakiza amahanga.

3 Umuvumo ntuzongera kubaho ukundi. Intebe y’ubwami y’Imana n’iya Ntama bizahora muri uwo murwa, n’abagaragu bayo bayisenge.

4 Bazahora barangamiye uruhanga rwayo, n’izina ryayo ribe ku gahanga kabo.

5 Nta joro rizongera kubaho ukundi, kandi nta n’uzakenera urumuri rw’ifumba cyangwa urw’izuba, kuko Nyagasani Imana azasakaza urumuri rwe kuri bo, maze bakazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka.


«Ndaje bidatinze»

6 Hanyuma arambwira ati «Aya magambo ni imvaho kandi akwiriye kwizerwa; kuko Nyagasani, Imana yabwirije abahanuzi, yohereje umumalayika wayo kugira ngo yereke abagaragu be ibigomba kuzaba bidatinze.

7 Ngaha rero ndaje bidatinze! Hahirwa abakurikiza amagambo y’ubuhanuzi buri muri iki gitabo.»

8 Jyewe Yohani, ibyo narabyiyumviye kandi ndabyibonera. Aho mariye kubyumva no kubibona, napfukamye imbere y’umumalayika wabinyerekaga, kugira ngo musenge;

9 ariko arambwira ati «Sigaho, ntubikore! Ndi umugaragu kimwe nawe, kimwe n’abavandimwe bawe b’abahanuzi, n’abandi bose bakurikiza amagambo ari muri iki gitabo; Imana ni yo ugomba gupfukamira.»

10 Hanyuma arambwira ati «Amagambo y’ubuhanuzi buri muri iki gitabo ntuyagire ibanga, kuko igihe cyayo cyegereje.

11 Umugiranabi nakomeze agire nabi, n’uwanduye akomeze abe mu bwandure, ariko n’intungane nikomeze ikore neza, umutagatifu akomeze yitagatifuze.

12 Dore ngiye kuza bidatinze, kandi nje mfite ibihembo nateganyije, kugira ngo ngororere buri muntu nkurikije ibikorwa bye.

13 Ni jyewe Alufa na Omega, Uw’ibanze n’Uw’imperuka, Intangiriro n’Iherezo.

14 Hahirwa abamesa amakanzu yabo, kugira ngo bagire uburenganzira ku giti cy’ubugingo, kandi ngo binjire mu murwa banyuze mu marembo yawo.

15 Kuko ab’imbwa n’abarozi, n’amahabara, n’abicanyi, n’abasenga ibigirwamana, n’umuntu wese ukunda ibinyoma kandi ubikoresha, abo bazahera hanze.

16 Jyewe Yezu, nohereje umumalayika wanjye kugira ngo ababwire ubu buhamya bugenewe za Kiliziya. Ndi inkomoko y’umuryango wa Dawudi; inyenyeri yakirana mu rukerera.»

17 None Roho n’umugeni baravuga bati «Ngwino!» Ubyumvise na we navuge ati «Ngwino!» Ufite inyota naze, n’ushaka naze ahabwe ku buntu amazi y’ubugingo.

18 Ni jyewe ubihamya mbwira umuntu wese wumva amagambo y’ubuhanuzi buri muri iki gitabo. Nihagira ugira icyo yongeraho, Imana izamwongerera ibyago byanditswe muri iki gitabo!

19 Nihagira kandi ugira icyo agabanya ku magambo ari muri iki gitabo cy’ubuhanuzi, Imana izavanaho umugabane yagombaga kubona ku giti cy’ubugingo n’umwanya mu murwa mutagatifu, uko byanditswe muri iki gitabo!

20 Uhamya ibyo ngibyo aravuga ati «Koko, ngiye kuza bidatinze!» Amen, ngwino, Nyagasani Yezu!

21 Ineza ya Nyagasani Yezu ibane namwe mwese!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan