Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyahisuwe 21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ijuru rishya n’isi nshya

1 Hanyuma mbona ijuru rishya, n’isi nshya; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimiye, n’inyanja itakiriho.

2 Nuko mbona Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya, yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we.

3 Hanyuma numva ijwi riranguruye riturutse mu ntebe y’ubwami, rivuga riti «Dore Ingoro y’Imana mu bantu! Izabana na bo. Bazaba abantu bayo, Imana na Yo ibane na bo:

4 izahanagure icyitwa amarira cyose ku maso yabo, n’urupfu rwoye kuzongera kubaho ukundi. Icyunamo, amaganya n’imibabaro, na byo ntibizongera kubaho ukundi, kuko ibya kera byose birangiye.»

5 Nuko Uwicaye ku ntebe y’ubwami aravuga ati «Dore ibintu byose mbigize bishya.» Hanyuma arongera ati «Andika yuko aya magambo ari imvaho kandi akwiriye kwizerwa.»

6 Nuko arambwira ati «Birarangiye! Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo. Ufite inyota wese, nzamuha ku buntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo.

7 Uzatsinda azatunga ibi ngibi ho umurage, kandi nzamubera Imana, na we ambere umwana.

8 Naho abanyabwoba, abahemu, abakora ibizira, abicanyi, amahabara, abarozi, abasenga ibigirwamana, n’ababeshyi bose, umurage wabo uri mu nyenga igurumana y’umuriro kandi yuzuye amahindure. Ngurwo urupfu rwa kabiri.»


Yeruzalemu nshya

9 Nuko haza umwe muri ba bamalayika barindwi bari bafite inkongoro ndwi, zuzuyemo ibyorezo birindwi by’imperuka, maze arambwira ati «Ngwino nkwereke umwari, umugeni wa Ntama.»

10 Ubwo njyanwa buroho ku musozi munini kandi muremure, maze anyereka Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu, yururukaga iva mu ijuru ku Mana.

11 Wararabagiranaga, wisesuyeho ikuzo ry’Imana ubwayo, ububengerane bwawo bwari bumeze nk’ibuye ry’agaciro gakomeye, mbese nk’ibuye rya yasipi ibonerana.

12 Uwo murwa wari uzengurutswe n’inkike nini kandi ndende, ukagira amarembo cumi n’abiri, kandi kuri ayo marembo hakaba abamalayika cumi na babiri, n’amazina yanditseho: ayo mazina ni ay’imiryango cumi n’ibiri y’Abayisraheli.

13 Mu burasirazuba hari amarembo atatu, mu majyaruguru amarembo atatu, mu majyepfo amarembo atatu, no mu burengerazuba amarembo atatu.

14 Inkike zikikije uwo murwa zari zubatse ku mfatiro cumi n’ebyiri, zanditseho amazina y’intumwa cumi n’ebyiri za Ntama.

15 Uwamvugishaga yari afite igipimisho cy’ikibingo cya zahabu, kugira ngo apime umurwa, amarembo yawo n’inkike yawo.

16 Uwo murwa wari ufite impande enye zingana, uburebure n’ubugari bwawo bikareshya. Nuko umumalayika awupimisha cya kibingo, ugira amasitadi ibihumbi cumi na bibiri, kandi uburebure bwawo, ubugari n’ubuhagarike bireshya.

17 Hanyuma apima n’inkike zawo, zigira imikono ijana na mirongo ine n’ine, ukurikije igipimisho cya muntu umumalayika yakoreshaga.

18 Inkike zari zubatswe n’amabuye ya yasipi, naho umurwa wubatswe na zahabu iyunguruye kandi ibonerana nk’ikirahure.

19 Ku mfatiro z’inkike y’umurwa, hari hometseho amabuye y’ubwoko bwose bw’agaciro gakomeye. Urufatiro rwa mbere rwari rwubakishije amabuye ya yasipi, urwa kabiri amabuye ya safiri, urwa gatatu amabuye ya karisedoni, urwa kane amabuye ya emerodi,

20 urwa gatanu amabuye ya sarudoni, urwa gatandatu amabuye ya korinaline, urwa karindwi amabuye ya kirisolite, urwa munani amabuye ya berili, urwa cyenda amabuye ya topazi, urwa cumi amabuye ya kirizoparasi, urwa cumi n’imwe amabuye ya hiyasinta, urwa cumi n’ebyiri amabuye ya ametisita.

21 Amarembo uko ari cumi n’abiri yari akozwe mu masaro cumi n’abiri, buri rembo rikozwe mu isaro rimwe. Naho ikibuga cy’umurwa kikaba zahabu iyunguruye, mbese nk’ikirahure kibonerana.

22 Ariko rero nta Ngoro nabonye muri uwo murwa, kuko Ingoro yawo ari Nyagasani nyirizina, Imana ishobora byose, hamwe na Ntama.

23 Uwo murwa ntukeneye izuba cyangwa ukwezi kugira ngo biwumurikire, kuko umurikirwa n’ikuzo ry’Imana kandi na Ntama akaba urumuri rwawo.

24 Amahanga azagenda ayobowe n’urumuri rwawo, n’abami b’isi bazawuzanire ikuzo ryabo.

25 Amarembo yawo ntazigera yugarirwa bibaho, kuko aho hantu hatarangwa ijoro.

26 Bazawuzanamo ikuzo n’icyubahiro by’amahanga,

27 ariko icyanduye icyo ari cyo cyose ntikizinjira muri uwo murwa; kimwe n'umuntu wese ukora amahano cyangwa se ubeshya. Uzinjirwamo gusa n’abanditswe mu Gitabo cy’Ubugingo cya Ntama.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan