Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyahisuwe 20 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Sekibi afungwa imyaka igihumbi

1 Nuko mbona umumalayika wamanukaga mu ijuru, afite mu kiganza urufunguzo rw’ikuzimu n’umunyururu munini.

2 Afata cya Gikoko, Inzoka ya kera na kare, ari yo Sekibi na Sekinyoma, maze arakiboha ngo kigume ku ngoyi imyaka igihumbi.

3 Nuko akiroha mu nyenga, arahafunga, arahadanangira, kugira ngo kitazongera kuyobya amahanga, kuzageza ko hashira imyaka igihumbi; ariko hanyuma y’ibyo, kigomba kuzarekurwa igihe gitoya.

4 Mbona kandi intebe; abaje kuzicaraho bahabwa ububasha bwo guca imanza. Hanyuma mbona abishwe baciwe imitwe, bazize kuba abahamya ba Yezu n’ab’ijambo ry’Imana; mbona n’abanze gusenga Igikoko n’ishusho yacyo, kandi batigeze bashyirwaho ikimenyetso cyacyo ku gahanga no ku kiganza. Nuko bongera kuba bazima, maze bima ingoma hamwe na Kristu imyaka igihumbi.

5 Abandi bapfuye, bo ntibongera kuba bazima, kugeza ko hashira ya myaka igihumbi. Iryo ni izuka rya mbere.

6 Abazagira uruhare kuri iryo zuka rya mbere, abo barahirwa kandi ni abatagatifu. Urupfu rwa kabiri ntiruteze kubagiraho ububasha, ahubwo bazaba abaherezabitambo b’Imana n’aba Kristu, kandi bazime ingoma hamwe na we imyaka ibihumbi.


Urugamba rwa nyuma no gutsinda burundu

7 Imyaka igihumbi nirangira Sekibi azarekurwa, ave mu buroko bwe,

8 maze ajye kuyobya amahanga atuye mu mpande enye z’isi, ari yo Gogi na Magogi. Azabakoranyiriza hamwe kugira ngo bajye ku rugamba: umubare wabo ungana n’umusenyi wo ku nyanja.

9 Nuko mbona bateye isi yose kandi bagota ingando y’abatagatifujwe, hamwe n’umurwa wakunzwe n’Imana. Ariko umuriro umanuka mu ijuru, maze urabatwika.

10 Na Sekibi wabayobyaga, arohwa mu nyenga y’umuriro n’ubujeni, aho cya Gikoko na wa muhanurabinyoma bari. Bazababara amanywa n’ijoro, uko ibihe bizahora bisimburana iteka.


Urubanza rw’imperuka

11 Nuko mbona intebe nini yererana n’Uwari uyicayeho. Isi n’ijuru biramuhunga, ntibyongera kugaragara ukundi.

12 Hanyuma mbona abapfuye, abakuru n’abato, bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami; nuko ibitabo birabumburwa. Habumburwa ikindi gitabo, ari cyo cy’ubugingo; maze abapfuye bacirwa imanza hakurikijwe ibikorwa byabo byanditswe muri ibyo bitabo.

13 Inyanja irekura abapfuye bayirimo, Urupfu n’Ukuzimu na byo birekura abapfuye byari bifite, maze buri wese acirwa urubanza hakurikijwe ibikorwa bye.

14 Nuko Urupfu n’Ukuzimu birohwa mu nyenga y’umuriro. Iyo nyenga y’umuriro rero, ni yo rupfu rwa kabiri.

15 Kandi n’umuntu wese utari wanditse mu gitabo cy’ubugingo, na we yaroshywe muri iyo nyenga y’umuriro.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan