Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyahisuwe 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibaruwa yandikiwe Kiliziya ya Efezi

1 Andikira umumalayika wa Kiliziya ya Efezi, uti «Ufashe inyenyeri ndwi mu kiganza cy’iburyo, akagenda rwagati mu matara arindwi ya zahabu, aravuga ati

2 ’Ibikorwa byawe, umuruho wawe n’ubwiyumanganye bwawe ndabizi, kimwe n’uko utashobora kwihanganira abagome. Wagerageje abiyitaga intumwa kandi atari zo, maze usanga ari ababeshyi.

3 Ufite ubwiyumanganye koko: warababaye ku mpamvu y’izina ryanjye, kandi ntiwacika intege.

4 Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko utakinkunda nka mbere.

5 Ibuka rero aho wahanantutse ukagwa. Gira wisubireho kandi ukore ibikorwa nk’ibya mbere. Naho ubundi, ngiye kuza, maze niba utisubiyeho nzakure itara ryawe mu mwanya waryo.

6 Nyamara hari icyo ngushima: ni uko wanga ibikorwa by’Abanikolayi, nk’uko nanjye ubwanjye mbyanga.’

7 Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha kurya ku giti cy’ubugingo, kiri mu busitani bw’Imana.»


Ibaruwa yandikiwe Kiliziya y’i Simirina

8 Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Simirina, uti «Uwibanze n’Uwimperuka, wa wundi wapfuye, none akaba ari muzima, aravuga ati

9 ’Nzi neza amagorwa yawe n’ubukene bwawe — nyamara uri umukungu —, kandi nzi ko uvugwa nabi n’abiyita Abayahudi; nta bwo ari bo rero, ahubwo ni ikoraniro rya Nyakibi.

10 Ntutinye ibigiye kukubabaza. Dore Sekibi agiye kujugunya mu buroko bamwe muri mwe kugira ngo abagerageze, maze muzagire amagorwa y’iminsi cumi. Urabe indahemuka kugeza ku rupfu, maze nzakwambike ikamba ry’ubugingo.’

11 Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nta bwo azigera ababazwa n’urupfu rwa kabiri.»


Ibaruwa yandikiwe Kiliziya y’i Perigamo

12 Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Perigamo, uti «Wa wundi ufite inkota ityaje amugi yombi, aravuga ati

13 ’Nzi neza aho utuye: ni ho hari intebe ya Sekibi. Ariko kandi, wakomeje kwizirika ku izina ryanjye, ntiwanyihakana, kabone no mu gihe cya Antipasi, umugaragu wanjye udahemuka wiciwe iwanyu, aho Sekibi atuye.

14 Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko iwawe hari bamwe bakihambira ku nyigisho za Balamu, wa wundi wagiraga inama Balaki ngo ashuke Abayisraheli, ngo barye inyama zatuwe ibigirwamana, kandi ngo bohoke mu buhabara.

15 Iwawe na none, hari abakihambira ku nyigisho z’Abanikolayi.

16 Gira wisubireho rero, bitabaye ibyo ngiye kuza bidatinze, maze mbarwanye n’inkota y’akanwa kanjye.’

17 Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha manu yahishwe, muhe akabuye kererana, kandi kuri ako kabuye hazaba handitseho izina rishya ritagira undi urizi, uretse urihawe.»


Ibaruwa yandikiwe Kiliziya y’i Tiyatira

18 Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Tiyatira uti «Umwana w’Imana, wa Wundi ufite amaso arabya nk’umuriro ugurumana, n’ibirenge bisa n’umuringa w’agaciro gakomeye, aravuga ati

19 ’Nzi neza ibikorwa byawe, urukundo rwawe, ukwemera kwawe, ukwitangira abandi kwawe n’ubwiyumanganye bwawe. Ibikorwa byawe biheruka, bishumbije ibya mbere ubwinshi.

20 Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko worohera Yezabeli, uwo mugore wiyita umuhanuzikazi, maze akayobya abagaragu banjye, abigisha kohoka mu buhabara no kurya inyama zatuwe ibigirwamana.

21 Namuhaye igihe kugira ngo yisubireho, ariko ntashaka kwisubiraho ngo areke ubuhabara bwe.

22 None dore ngiye kumujugunya ku buriri bw’amagorwa akaze, we na bagenzi be bafatanije ubuhabara, keretse niba bisubiyeho bakareka ibyo bikorwa byabo.

23 Abana be nzabagabiza urupfu, maze Kiliziya zose zimenye ko ari jyewe usesengura imitima n’impyiko, kandi ko nzitura buri wese nkurikije ibikorwa bye.

24 Ariko kandi mbibabwire, mwebwe ab’i Tiyatira, mutigeze muyoboka iryo dini, ntimunamenye ibyo bita ’amabanga ya Sekibi’, sinzabagerekaho undi mutwaro.

25 Gusa rero, ibyo mutunze mubikomereho, kugeza igihe nzazira.

26 Uzatsinda, akazaba yarakomeje kugenza uko nshaka kugeza ku ndunduro, nzamuha ububasha ku mahanga,

27 ayategekeshe inkoni y’icyuma, ayajanjagure nk’umena ibibindi by’ibumba,

28 mbese nk’uko nanjye ubwo bubasha nabuhawe na Data; kandi nzamuha n’inyenyeri yo mu rukerera.’

29 Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan