Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyahisuwe 19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Alleluya

1 Hanyuma numva mu ijuru ibimeze nk’amajwi ahanitse y’inteko nyamwinshi z’abantu, bavugaga bati «Alleluya! Ubucunguzi, ikuzo, n’ububasha ni iby’Imana yacu,

2 kuko ubucamanza bwayo bukurikiza ukuri n’ubutabera, ikaba yaciriye urubanza rya habara ry’icyamamare ryahumanyaga isi riyiroha mu buhabara bwaryo, kandi igahorera amaraso y’abagaragu bayo.»

3 Bungamo bati «Alleluya! None umwotsi waryo uriho uracumbeka uko ibihe bizahora bisimburana iteka.»

4 Nuko ba Bakambwe makumyabiri na bane hamwe na bya Binyabuzima bine barapfukama, basenga Imana yicaye ku ntebe y’ubwami, bavuga bati «Amen! Alleluya !»

5 Nuko ijwi riranguruye rituruka mu ntebe y’ubwami, rivuga riti «Nimusingize Imana yacu, mwebwe mwese abagaragu bayo, namwe abayitinya, abakuru n’abato.»

6 Ndongera numva ibimeze nk’amajwi y’inteko nyamwinshi z’abantu, ameze nk’urusumo rw’amazi magari cyangwa umuhindagano w’inkuba zikaze, bavuga bati «Alleluya, kuko Nyagasani Imana yacu, Mushoborabyose, yagaragaje ingoma ye.

7 Nitwishime, tunezerwe kandi dukuze Imana, kuko igihe cy’ubukwe bwa Ntama cyageze, n’umugeni we akaba yiteguye.

8 Yahawe kwambara hariri ibengerana kandi itanduye. Koko rero uwo mwambaro wa hariri ni ibikorwa biboneye by’abatagatifu.»

9 Nuko umumalayika arambwira ati «Andika: Hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama.» Hanyuma yungamo ati «Ayo magambo ni ay’Imana ubwayo.»

10 Nuko mpfukama imbere ye ngo musenge, ariko arambwira ati «Sigaho, ntubikore ! Ndi umugaragu kimwe nawe, kimwe kandi n’abavandimwe bawe, bakomeza ubuhamya bwa Yezu. Imana ni yo ugomba gupfukamira.» Koko rero ubuhamya bwa Yezu ni umwuka w’ubuhanuzi.


Ifarasi yererana n’Uyicayeho

11 Nuko mbona ijuru rirakinguye, maze hasohoka ifarasi y’umweru, Uwari uyicayeho akitwa Umudahemuka n’Umunyakuri, agaca imanza kandi akarwana akurikije ubutabera.

12 Amaso ye ameze nk’umuriro ugurumana, afite n’amakamba menshi ku mutwe; akagira n’izina ryanditse ritagira undi warimenya, uretse we wenyine.

13 Yari yambaye igishura cyinitswe mu maraso, kandi akitwa Jambo w’Imana.

14 Ingabo z’ijuru zari zimukurikiye ku mafarasi y’umweru, zambaye imyambaro yera kandi itanduye.

15 Mu kanwa ke hasohokamo inkota ityaye, kugira ngo arimbure amahanga. Azayagenga n’inkoni y’icyuma, kandi ubwe azakandagira mu rwengero rwa divayi y’uburakari bw’Imana, Mushoborabyose.

16 Ku gishura cye no ku kibero cye handitse iri zina ngo «Umwami w’abami n’Umutegetsi w’abategetsi.»

17 Nuko mbona umumalayika uhagaze mu zuba, avuga mu ijwi riranguruye abwira ibisiga byatambaga mu kirere hejuru cyane, ati «Nimuze, mukoranire hamwe, maze musangire ifunguro ritubutse Imana ibahaye,

18 murye inyama z’abami, iz’abatware, iz’abanyamaboko, iz’amafarasi n’abayagenderaho, n’inyama z’abantu bose, abigenga n’abacakara, abato n’abakuru.»

19 Ndongera mbona Igikoko, n’abami b’isi n’ingabo zabo, bakoraniye kurwanya uwicaye ku ifarasi n’ingabo ze.

20 Nuko Igikoko gifatwa mpiri, hamwe n’umuhanurabinyoma wakoreraga imbere yacyo ibikorwa bitangaje, akayobya abari barahawe ikimenyetso cy’igikoko, kandi bagasenga ishusho yacyo. Bombi bajugunywa ari bazima mu nyenga y’umuriro ugurumana w’amahindure.

21 Abandi bamarwa n’inkota yasohokaga mu kanwa k’uwicaye ku ifarasi; maze ibisiga byose birengwa inyama zabo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan