Ibyahisuwe 17 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIhabara ry’icyamamare n’Igikoko gitukura 1 Nuko umwe muri ba bamalayika barindwi bari bafite inkongoro ndwi, araza, maze arambwira ati «Ngwino, nkwereke igihano cya rya habara ry’icyamamare, ryicaye ku nkombe z’amazi magari, 2 rikaba ryarasambanye n’abami b’isi, maze abatuye isi bagasinda divayi y’ubuhabara bwaryo.» 3 Nuko ndatwarwa njyanwa na wa mumalayika mu butayu. Ngo mpagere mbona umugore wicaye ku Gikoko gitukura, cyuzuyeho amazina atuka Imana, kikagira kandi imitwe irindwi n’amahembe cumi. 4 Uwo mugore yari yambaye imyambaro ihambaye y’umuhemba n’umutuku, arabagirana kubera imirimbo ya zahabu, amabuye y’agaciro gakomeye, n’amasaro. Mu kiganza cye yari afite inkongoro ya zahabu yuzuyemo amahano, n’imyanda y’ubuhabara bwe, 5 ku gahanga ke handitswe iri zina ry’urujijo ngo ’Babiloni, umurwa w’icyamamare, nyina w’ubuhabara n’amahano y’isi.’ 6 Hanyuma mbona uwo mugore yasinze amaraso y’abatagatifujwe n’ay’abahamya ba Yezu. Mukubise amaso, ndatangara cyane! 7 Nuko umumalayika arambaza ati «Utangajwe n’iki? Ngiye kukubwira ibanga. ry’uyu mugore n’Igikoko cy’imitwe irindwi n’amahembe cumi. 8 Igikoko wabonye, kigeze kubaho, ariko ntikikiriho. Noneho kigiye kuzamuka mu nyenga, maze kijye aho kirimburirwa. Abatuye isi, bene amazina atanditswe mu gitabo cy’ubugingo kuva isi igihangwa, bazatangara babonye icyo Gikoko, kuko kigeze kubaho, none kikaba kitakiriho, ariko kikazongera kubaho. 9 Aha rero hagomba ubwenge bumurikiwe n’ubuhanga : imitwe irindwi y’Igikoko, ni imisozi irindwi uwo mugore yicayeho; ikaba n’abami barindwi. 10 Batanu muri bo ntibakiriho, uwa gatandatu ariho, naho uwa karindwi ntaraza; ariko naza, azamara igihe gito. 11 Igikoko kigeze kubaho ariko kitakiriho, ubwacyo ni umwami wa munani; kiri mu mubare wa barindwi ba mbere, kandi kigiye aho kirimburirwa. 12 Naho amahembe cumi wabonye, ni abami cumi batarimikwa; ariko mu isaha imwe barahabwa ububasha bwo kwima ingoma hamwe n’Igikoko. 13 Umugambi wabo ni umwe: ni uwo gukoresha ububasha bwabo n’ubutegetsi bwabo, bakorera Igikoko. 14 Bazarwanya Ntama, nyamara abaganze, kuko ari we Mutegetsi w’abategetsi n’Umwami w’abami, kandi hamwe na we, abahamagawe, n’abatowe n’abayoboke be, na bo bazatsinda.» 15 Arongera arambwira ati «Amazi wabonye iryo habara ryari ryicayeho, ni ibihugu n’inteko z’abantu, amahanga n’indimi. 16 Amahembe cumi wabonye, kimwe n’Igikoko, bizanga urunuka rya habara, birihindure intabwa kandi biricuze imyambaro. Bizarya inyama zaryo, izisigaye bizitwike n’umuriro. 17 Kuko rero Imana yabihaye umutima wo kurangiza umugambi wayo, umugambi umwe rukumbi wo kwegurira Igikoko ubwami bwabyo kugeza igihe amagambo y’Imana azaba yageze ku ndunduro. 18 Naho umugore wabonye, ni umurwa w’icyamamare utegeka abami b’isi.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda