Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyahisuwe 16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Inkongoro ndwi

1 Nuko numva ijwi riranguruye rituruka mu Ngoro, ribwira ba bamalayika barindwi, riti «Nimugende, maze mucubanurire ku isi izo nkongoro ndwi zuzuye uburakari bw’Imana.»

2 Uwa mbere aragenda, acubanurira inkongoro ye ku isi. Nuko abantu bari bafite ikimenyetso cya cya Gikoko, n’abasenga ishusho yacyo, bafatwa n’ibisebe bibi by’umufunzo.

3 Uwa kabiri na we acubanurira inkongoro ye mu nyanja, maze ihinduka amaraso ameze nk’ay’umuntu wapfuye, n’ikinyabuzima cyose kiri mu nyanja kirapfa.

4 Umumalayika wa gatatu na we acubanurira inkongoro ye mu migezi no ku masoko y’amazi, maze ahinduka amaraso.

5 Nuko numva umumalayika utegeka amazi avuga ati «Uri intabera wowe Uriho kandi Uwahozeho Nyirubutagatifu, kuko wagaragaje utyo urubanza uciye,

6 maze ubwo bamennye amaraso y’abatagatifujwe n’ay’abahanuzi bawe, ukaba ubahaye na bo amaraso ngo bayanywe: bahawe rwose ikibakwiriye!

7 Hanyuma numva urutambiro ruvuga ruti «Ni byo koko, Nyagasani Mana, Mushobora byose, imanza uciye ziba zihuje n’ukuri n’ubutabera.»

8 Nuko umumalayika wa kane na we acubanurira inkongoro ye ku zuba, maze rihabwa ububasha bwo gutwika abantu.

9 Abantu rero batwikwa n’ubushyuhe bwinshi; ni ko gutuka izina ry’Imana itegeka ibyo byorezo, ariko ntibisubiraho ngo bajye bayisingiza.

10 Nuko umumalayika wa gatanu na we acubanurira inkongoro ye ku ntebe ya cya Gikoko, maze ingoma yacyo ihinduka umwijima, ububabare butera abantu kwikacanga indimi;

11 ni ko gutuka Imana yo mu ijuru, kubera imibabaro yabo n’ibisebe byabo, ariko ntibisubiraho ngo bareke ibikorwa byabo.

12 Nuko umumalayika wa gatandatu na we acubanurira inkongoro ye ku ruzi runini rwa Efurati; maze amazi yose arakama, kugira ngo haboneke inzira y’abami baturutse Iburasirazuba.

13 Nuko mbona roho mbi eshatu zimeze nk’imitubu, zisohoka mu kanwa ka cya Kiyoka, no mu kanwa ka cya Gikoko, no mu kanwa ka wa muhanurabinyoma.

14 Izo roho mbi ni za Sekibi zikora ibintu bitangaje, maze zigasanga abami bo ku isi yose, kugira ngo zibakoranyirize kurwanya umunsi ukomeye w’Imana Mushoborabyose.

15 «Ngaha ndaje nk’umujura! Hahirwa uba maso kandi agakomeza kwambara imyambaro ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa, maze rubanda bakabona ubwambure bwe.»

16 Nuko za roho mbi zikoranyiriza ba bami ahantu hitwa, mu gihebureyi, Harimagedoni.

17 Nuko umumalayika wa karindwi na we acubanurira inkongoro ye mu kirere, maze mu Ngoro, ku ntebe y’ubwami haturuka ijwi riranguruye, riravuga riti «Birarangiye!»

18 Nuko haba imirabyo, urusaku, imihindagano nk’iy’inkuba, n’umutingito w’isi ukaze cyane kuruta indi yose yigeze kubaho kuva aho umuntu agereye ku isi.

19 Umurwa w’icyamamare usadukamo ibice bitatu, n’imigi y’amahanga irariduka. Nuko Imana yibuka ityo Babiloni, wa murwa w’icyamamare, kugira ngo iwuhe ku nkongoro isendereye divayi y’uburakari bwayo.

20 Nuko ibirwa byose birahunga n’imisozi yose irazimira;

21 urubura ruremereye nk’amatalenta rumanuka mu ijuru, rucocagura abantu, maze abantu batuka Imana babitewe n’icyo cyago cy’urubura, kuko icyo cyorezo ubwacyo cyari gikabije kuba kibi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan