Ibyahisuwe 15 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbamalayika barindwi n’ibyorezo birindwi 1 Nuko mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje : ni abamalayika barindwi bacigatiye ibyorezo birindwi ari byo by’imperuka, kuko muri byo uburakari bw’Imana bwari bugeze ku musendero wabwo. 2 Hanyuma mbona ikimeze nk’inyanja ibonerana kandi ivanze n’umuriro. Abatsinze cya Gikoko, ishusho yacyo n’umubare w’izina ryacyo, bari bahagaze kuri iyo nyanja ibonerana, bafite inanga z’Imana. 3 Nuko batera indirimbo ya Musa, umugaragu w’Imana, n’iya Ntama, bavuga bati «Nyagasani Mana, Mushoborabyose, ibikorwa byawe birakomeye kandi biratangaje. Inzira zawe ziratunganye kandi ni inyakuri, wowe Mwami w’amahanga. 4 Ni nde utagutinya, Nyagasani, kandi ngo asingize izina ryawe ? Kuko ari wowe wenyine Nyirubutagatifu; amahanga yose azaza, maze apfukame imbere yawe, kubera ko ubucamanza bwawe bwigaragaje.» 5 Hanyuma y’ibyo, mbona mu ijuru Ingoro y’Imana, yarimo Ubushyinguro bw’Isezerano irakingutse, 6 maze ba bamalayika barindwi bari bacigatiye ibyorezo birindwi basohoka mu Ngoro, bambaye imyambaro y’ihariri inetereye kandi ibengerana, bakenyeje n’umukandara wa zahabu. 7 Nuko kimwe muri bya Binyabuzima bine gihereza abo bamalayika barindwi inkongoro ndwi za zahabu, zisendereye uburakari bw’Imana ibaho uko ibihe bizahora bisimburana iteka. 8 Nuko Ingoro y'Imana yuzura umwotsi, utewe n’ikuzo ry’Imana n’ububasha bwayo. Ntihagira n’umwe ushobora kwinjira mu Ngoro y'Imana, kugeza ubwo bya byorezo birindwi byazanywe n’abamalayika barindwi birangira. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda