Ibyahisuwe 14 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuNtama w’Imana n’abacunguwe 1 Nuko mbona Ntama wari uhagaze ku musozi wa Siyoni, ari kumwe na ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bafite izina rye, ndetse n’izina rya Se, ryanditse ku gahanga kabo. 2 Hanyuma numva ijwi riturutse mu ijuru, rimeze nk’urusumo rw’amazi nyamwinshi y’inyanja, cyangwa nk’umuhindagano ukaze w’inkuba. Iryo jwi numvise kandi, ryari rimeze nk’indirimbo y’abacuranzi, bakoze ku mirya y’inanga zabo. 3 Baririmbaga indirimbo nshya bari imbere y’intebe y’ubwami, n’imbere ya bya Binyabuzima bine n’Abakambwe. Kandi nta wundi washoboraga kwiga iyo ndirimbo, uretse ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, barokotse mu isi. 4 Ntibigeze banduzwa n’abagore, koko rero ni amasugi. Ni bo bazaherekeza Ntama aho agiye hose. Barokotse mu bantu nk’umuganura ugenewe Imana na Ntama, 5 kandi nta wigeze kubumva bavuga ibinyoma: ni abaziranenge. Abamalayika batatu batumwe 6 Nuko mbona undi mumalayika wagurukaga mu kirere hejuru cyane, afite Inkuru Nziza ihoraho, yagombaga gutangariza abatuye isi: abantu bo mu mahanga yose, mu miryango, mu ndimi zose no mu bihugu byose. 7 Yavugaga mu ijwi riranguruye ati «Nimutinye Imana kandi muyihe ikuzo, kuko igihe cyayo cyo guca urubanza cyageze. Nimusenge Umuremyi w’ijuru n’isi, inyanja n’amasoko y’amazi.» 8 Ubwo hakurikiraho undi mumalayika wa kabiri, aravuga ati ’Iraridutse! Iraridutse Babiloni, wa murwa w’icyamamare, yo yuhiye amahanga yose divayi y’ubuhabara bukomeye bwayo.» 9 Hanyuma undi mumalayika wa gatatu arabakurikira, maze avuga mu ijwi riranguruye ati «Niba hagize usenga Igikoko n’ishusho yacyo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo ku gahanga cyangwa ku kiganza, 10 uwo na we azanywa kuri divayi y’uburakari bw’Imana, yasutswe idafunguye mu nkongoro y’ubukana bwayo, maze azababarizwe mu muriro n’amahindure imbere y’abamalayika batagatifu n’imbere ya Ntama. 11 Umwotsi w’umuriro bazababarizwamo, uzahora ucumbeka uko ibihe bizahora bisimburana iteka; ntibazagira ikiruhuko ku manywa na nijoro, abasenga Igikoko n’ishusho yacyo, n’umuntu wese uzashyirwaho ikimenyetso cy’izina ryacyo. 12 Igihe kirageze cyo kugaragaza ubwiyumanganye bw’abatagatifujwe, bakomeye ku mategeko y’Imana no ku kwemera muri Yezu. 13 Nuko numva ijwi riturutse mu ijuru rirambwira riti «Andika: Hahirwa guhera ubu abapfiriye muri Nyagasani. Ni koko, uwo ari Roho w’Imana ubivuga. Nibaruhuke imibabaro yabo, kuko ibikorwa byabo bibaherekeza.» Umusaruro w’isi 14 Nuko ngo ndebe, mbona igicu cyererana; uwari ukicayeho agasa n’Umwana w’umuntu. Yari atamirije ikamba rya zahabu ku mutwe, afite mu kiganza umuhoro utyaye. 15 Hanyuma undi Mumalayika asohoka mu Ngoro, maze arangurura ijwi abwira uwari wicaye hejuru y’igicu, ati «Cyamura umuhoro wawe, maze usarure. Isaha yo gusarura irageze, kuko imyaka y’isi yeze.» 16 Nuko uwari wicaye hejuru y’igicu arekurira umuhoro we ku isi, maze imyaka y’isi irasarurwa. 17 Hanyuma undi mumalayika asohoka mu Ngoro yo mu ijuru, nawe yari afite umuhoro utyaye. 18 Undi mumalayika wari ufite ububasha ku muriro, aturuka ku rutambiro, maze avuga aranguruye ijwi abwira uwari ufite umuhoro, ati «Cyamura umuhoro wawe utyaye, maze ugese amaseri y’umuzabibu w’isi, kuko imbuto zawo zihishije.» 19 Nuko umumalayika arekurira umuhoro we ku isi, agesa amaseri y’umuzabibu w’isi, akayanaga mu rwengero runini rw’uburakari bw’Imana; 20 maze yengerwa hanze y’umugi. Nuko mu rwengero hasohokamo imivu y’amaraso, arasendera kugera ku minwa y’amafarasi, kandi akwira ahantu h’amasitadi igihumbi na magana atandatu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda