Ibyahisuwe 11 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbahamya babiri 1 Nuko bampa ikibingo kimeze nk’inkoni yo gupimisha, bambwira bati «Haguruka, upime Ingoro y’Imana n’urutambiro, ndetse ubare n’abahasengera. 2 Ariko urugo ruzengurutse Ingoro, urwihorere nturupime, kuko rweguriwe amahanga azavuyanga umurwa mutagatifu, mu gihe cy’amezi mirongo ine n’abiri». 3 Nzaha abahamya banjye babiri ubushobozi bwo guhanura, mu minsi igihumbi magana abiri na mirongo itandatu, bambaye ibigunira. 4 Abo bahamya ni ibiti bibiri by’imizeti n’amatara abiri, biri imbere y’Umwami w’isi. 5 Nihagira ushaka kubagirira nabi, umuriro uzasohoka mu kanwa kabo, maze utsembe abanzi babo. Ni koko, niharamuka hagize ushaka kubagirira nabi, ni uko agomba kwicwa. 6 Bafite ububasha bwo gufunga ijuru, maze ntihazagire imvura igwa mu minsi bazamara bahanura, bakagira n’ububasha bwo guhindura amazi amaraso, kimwe n’ubwo guteza isi ibyorezo bitabarika, uko babishatse kose. 7 Igihe bazaba barangije gutanga ubuhamya bwabo, Igikoko kizamutse mu nyenga kizabarwanya, kibatsinde maze kibice. 8 Imirambo yabo izaguma ku kibuga cy’umurwa w’icyamamare, witwa Sodoma na Misiri mu buryo bw’incamarenga, ari na ho Umwami wabo ubwe yabambwe. 9 Abantu bo mu bihugu byose, no mu miryango yose, no mu ndimi zose no mu mahanga yose, bazaza gushungera imirambo yabo igihe cy’iminsi itatu n’igice, kandi bababuze guhambwa. 10 Nuko abatuye isi bazishimire urupfu rwabo bombi, banezerwe, bohererezanye amaturo, kuko abo bahanuzi bombi bari barababaje abatuye isi. 11 Ariko nyuma y’iyo minsi itatu n’igice, umwuka w’ubugingo uturutse ku Mana uzabinjiremo, maze bahaguruke. Nuko ababashungeraga batahwa n’ubwoba bwinshi cyane. 12 Bumva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru ribwira abo bahanuzi, riti «Nimuzamuke hano!» Nuko bazamuka mu gicu bajya mu ijuru, abanzi babo babareba. 13 Ako kanya haba umutingito w’isi ukomeye, igice cya cumi cy’umurwa kirariduka, maze abantu ibihumbi birindwi bahitanwa n’icyo cyorezo. Nuko abarokotse batahwa n’ubwoba, basingiza Imana yo mu ijuru. 14 Icyago cya kabiri kiba kirahise. Dore icyago cya gatatu na cyo kiraje bidatinze. Akarumbeti ka karindwi 15 Umumalayika wa karindwi na we avuza akarumbeti ke. Nuko amajwi yumvikanira mu ijuru, avuga aranguruye ati «Ingoma y’isi yeguriwe Umwami wacu na Kristu we; akazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka.» 16 Ba Bakambwe makumyabiri na bane bicaye ku ntebe zabo imbere y’Imana, bagwa bubitse uruhanga ku butaka maze basenga Imana, 17 bavuga bati «Turagushimira, Nyagasani Mana, Mushoborabyose, wowe uriho kandi wahozeho, kuko wakoresheje ububasha bwawe buhebuje, maze ugashinga ingoma yawe. 18 Amahanga yari yarakaye, ariko uburakari bwawe buba ari bwo bwigaragaza. Ubu ni igihe cyo gucira urubanza abapfuye, no guhemba abagaragu bawe b’abahanuzi, abatagatifu n’abatinya izina ryawe, abakuru n’abato, n’igihe cyo gutsemba abarimbuye isi.» 19 Nuko Ingoro y’Imana yo mu ijuru irakinguka, n’Ubushyinguro bw’Isezerano bugaragarira mu Ngoro yayo. Ubwo haba imirabyo, urusaku n’imihindagano nk’iy’inkuba, umutingito w’isi n’urubura rukaze. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda