Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyahisuwe 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umumalayika amanukana agatabo kabumbuye

1 Nuko mbona undi mumalayika w’igihangange wamanukaga mu ijuru. Yari yambaye igicu, umukororombya uzengurutse umutwe we, mu maso he habengerana nk’izuba, n’ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro;

2 yari afite mu ntoki ze agatabo kabumbuye. Nuko ashinga ikirenge cy’iburyo ku nyanja, icy’ibumoso agishinga ku isi,

3 maze atera hejuru mu ijwi riranguruye, atontoma nk’intare. Igihe ateye hejuru, inkuba ndwi zirahinda.

4 Izo nkuba ndwi zimaze guhinda, nanjye uko nakiteguye kwandika, numva ijwi riturutse mu ijuru, rimbwira riti «Ubutumwa bw’izo nkuba ndwi ubugire ibanga, ntubwandike.»

5 Hanyuma wa mumalayika nari nabonye ahagaze ku nyanja no ku isi, abangura ikiganza cye cy’iburyo akerekeje ku ijuru,

6 maze arahira mu izina ry’Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, Uwaremye ijuru n’ibiririmo byose, isi n’ibiyirimo byose, inyanja n’ibiyirimo byose, ati ’Nta gihe kizongera kubaho.’

7 Ahubwo umunsi bazumva umumalayika wa karindwi avugije akarumbeti ke, ni bwo ibanga ry’Imana rizaba rigeze ku ndunduro, nk’uko yabimenyesheje abagaragu be b’abahanuzi.»

8 Nuko rya jwi nari numvise rituruka mu ijuru, ryongera kumbwira riti «Genda ufate agatabo kabumbye, kari mu kiganza cy’umumalayika, uhagaze ku nyanja no ku isi.»

9 Nuko ndatambuka nsanga wa mumalayika, musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati «Kakire maze ukarye. Mu nda yawe karagusharirira, ariko mu kanwa kawe hararyohera nk’ubuki.»

10 Mpera ko rero mfata ako gatabo ngahawe n’uwo mumalayika, maze ndakarya. Mu kanwa kari karyohereye nk’ubuki, ariko maze kukamira, mu nda yanjye harasharirirwa.

11 Nuko barambwira bati «Ni ngombwa ko wongera guhanurira ibihugu, amahanga, indimi, n’abami benshi.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan