Ibyahisuwe 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuInteruro 1 Ibyahishuwe na Yezu Kristu: Imana yarabimuhaye, kugira ngo yereke abagaragu bayo ibigomba kuba bidatinze. Nuko yohereza umumalayika wayo, ngo abimenyeshe Yohani, umugaragu wayo, 2 ari na we wahamije ko ibyo yabonye byose ari ijambo ry’Imana n’ubuhamya bwa Yezu Kristu. 3 Arahirwa usoma kimwe n’abatega amatwi amagambo y’ubu buhanuzi bagakurikiza ibyanditswemo, kuko igihe cyegereje. 4 Jyewe Yohani, kuri za Kiliziya ndwi zo muri Aziya: nimugire ineza n’amahoro bituruka kuri wa Wundi uriho, uwahozeho kandi ugiye kuza, bigaturuka no kuri roho ndwi zihagaze imbere y’intebe ye y’ubwami, 5 no kuri Yezu Kristu, umuhamya w’indahemuka, umuvukambere mu bapfuye, n’umugenga w’abami bo ku isi. Koko, Kristu aradukunda; yadukijije ibyaha akoresheje amaraso ye, 6 maze atugira ihanga rya cyami n’abaherezabitambo, kugira ngo dukorere Imana Se. Naharirwe rero ikuzo n’ububasha, uko ibihe bihora bisimburana iteka! Amen! 7 Nguyu araje rwagati mu bicu, maze icyitwa ijisho cyose kizamubone, ndetse n’abamuhinguranyije: imiryango yose y’isi izajya mu cyunamo ku mpamvu ye. Ni byo koko! Amen! 8 Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo, — uwo ni Nyagasani Imana ubivuga — Uriho, Uwahozeho kandi Ugiye kuza, Umushoborabyose. Yezu abonekera Yohani 9 Jyewe Yohani, umuvandimwe wanyu na mugenzi wanyu musangiye amagorwa, ubwami n’ubwiyumanganye muri Yezu, nari ndi mu kirwa cya Patimosi ku mpamvu y’ijambo ry’Imana, n’iy’ubuhamya bwa Yezu. 10 Nuko ku munsi wa Nyagasani ntwarwa na Roho w’Imana, maze numva inyuma yanjye ijwi riranguruye nk’iry’akarumbeti, rigira riti 11 «Ibyo ubona, ubyandike mu gitabo, maze ubyoherereze izi Kiliziya uko ari ndwi: iya Efezi, iya Simirina, iya Perigamo, iya Tiyatira, iya Saridi, iya Filadelifi n’iya Lawodiseya.» 12 Ubwo ndahindukira, kugira ngo ndebe iryo jwi ryamvugishaga, maze nkebutse mbona amatara arindwi ya zahabu, 13 kandi mbona rwagati muri ayo matara, umeze nk’Umwana w’umuntu. Yari yambaye ikanzu ndende, akindikije umukandara wa zahabu; 14 naho umutwe we n’imisatsi ye byereranaga nk’ubwoya bw’intama y’umweru, mbese nk’urubura, n’amaso ye arabya nk’umuriro ugurumana. 15 Ibirenge bye byasaga n’umuringa w’agaciro gakomeye, watunganyirijwe mu ruganda, naho ijwi rye ari nk’inyanja isuma. 16 Mu kiganza cy’iburyo afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa ke hagasohoka inkota ityaje amugi yombi. Uruhanga rwe rwarabengeranaga, boshye izuba ry’amanywa y’ihangu. 17 Ngo mukubite amaso, ngwa ku birenge bye nk’uwapfuye, ariko anshyiraho ikiganza cy’iburyo, avuga ati «Witinya, ni jye Uwibanze n’Uwimperuka 18 kandi n’Uriho; narapfuye none dore ndi muzima uko ibihe bihora bisimburana iteka, mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’Ikuzimu. 19 None rero, andika ibyo wabonye, ibiriho n’ibigomba kuzaba hanyuma. 20 Naho ku byerekeye inyenyeri ndwi wabonye mu kiganza cyanjye cy’iburyo, n’amatara arindwi ya zahabu, dore icyo bisobanura: inyenyeri ndwi ni abamalayika ba Kiliziya ndwi, naho amatara arindwi akaba nyine izo Kiliziya uko ari indwi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda