Hoseya 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAgahinda bazagirira mu bihugu bya kure 1 Israheli, wikwishima birenze urugero, wisabagizwa n’ibyishimo nk’indi miryango, kuko wigize indaya witarura Imana yawe, ukishimira igihembo cyahumanye uherwa ku mbuga zose zihurirwaho ingano. 2 Ibivuye ku mbuga no mu rwengero ntibizabahaza, na divayi nshyashya bari bategereje ntibazayibona. 3 Ntibazongera gutura mu gihugu cy’Uhoraho, kuko Efurayimu izasubira mu Misiri, bakazajya no muri Ashuru kurya ibyahumanye. 4 Ntibazongera kumurikira Uhoraho divayi ho ituro riseswa, n’ibitambo byabo ntibizamushimisha ukundi. Bizabamerera nk’umugati barya bari mu cyunamo, abazabiryaho bose bazabe bahumanye; uwo mugati ni bo uzatunga ubwabo, ariko ntuzinjizwa mu Ngoro y’Uhoraho. 5 Ubwo se muzakora iki ku munsi w’ikoraniro, ari wo munsi mukuru w’Uhoraho? 6 Dore ngabo bahunze igihugu cyabo cyarimbutse, Misiri izabakira, ariko i Memfisi hazabe imva yabo; ibintu byabo by’agaciro gakomeye bizarengwaho n’ibitovu, n’amahwa apfukirane ahari amahema yabo. Umuhanuzi atangaza igihano bikamuviramo gutotezwa 7 Ngiyi iminsi y’igihano iregereje, igihe cyo kuryozwa kirageze; Israheli nibimenye! Bariyamiriye bati «Umuhanuzi ahindutse umusazi, uwuzuwemo n’umwuka w’Uhoraho aravugaguzwa!» — Ni byo koko, ariko bitewe n’ubwinshi bw’ibicumuro byawe, kandi amagorwa azakugwirira, arakomeye cyane! 8 Umuhanuzi uri kumwe n’Imana ye, ni we murinzi urengera Efurayimu; ariko baramutega imitego aho anyura hose, bakamutera no mu nzu y’Imana ye. 9 Barihumanyije bikabije, nko mu gihe cy’i Gibeya, ariko Imana izibuka ibicumuro byabo, ibaryoze ibyaha bakoze. Igihano cy’ibicumuro by’i Behali‐Pewori 10 Kera nigeze kurabukwa Israheli, imeze nk’imbuto y’umuzabibu mu butayu, mbona n’abasekuruza banyu bameze nk’imbuto y’umutini ihishije mbere; ariko bakigera i Behali‐Pewori biyegurira Sesoni, bahinduka batyo amahano nk’ibyo byabararuye! 11 Ni cyo gitumye ikuzo rya Efurayimu rigurutse nk’inyoni: nta we ukibyara, nta n’uzatwara inda cyangwa ngo hagire uyisama. 12 Ndetse n’iyo babyirura abahungu, nababagomwa bataraba abagabo; ni koko, bazabona ishyano nimara kwitandukanya na bo! 13 Efurayimu ndabona imeze nka Tiri, yubatse ahantu hatohagiye, nyamara bazayihatira gutanga abana ngo bicwe! 14 Uhoraho, jya ubahana! Ariko se uzabahanisha iki? . . . Bahanishe kuba ingumba, n’amabere uyumishe! Igihano cy’ibicumuro by’i Giligali 15 Ububi bwabo bwose bwigaragarije i Giligali, ari na ho nahereye nkabanga urunuka. Nzabirukana mu nzu yanjye, mbahoye ububi bw’ibikorwa byabo, sinzongera kubakunda ukundi, bo n’abatware babo b’abahemu. 16 Efurayimu yarafashwe none imizi yayo yarumagatanye, ntibazongera kwera imbuto ukundi. Ndetse nibanabyara, nzabagomwa ibyo byiza bibarutse. 17 Imana yanjye izabaca kuko batayumvise, maze bazajye kubuyera mu mahanga. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda