Hoseya 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Igihe nshatse gukiza Israheli, amafuti ya Efurayimu n’ubugome bwa Samariya ni bwo byigaragaje; ni koko ibyo bakora ni ibinyoma: umujura arinjira mu nzu, agatsiko k’abambuzi kagaca ibintu ku gasozi. 2 Ntibajya batekereza na rimwe ko nibuka ubugome bwabo! None ibikorwa byabo birabagose, kandi biri imbere yanjye. 3 Banezeza umwami n’ubwo bugome bwabo, uburyarya bwabo bugashimisha abatware. 4 Bose uko bangana ni abasambanyi; bameze nk’itanura rikomeza kugurumana, ndetse n’iyo umutetsi w’imigati atongeyemo inkwi, kuva igihe avanze umutsima kugeza ubwo ututumba. 5 Ku munsi mukuru w’umwami wacu, abatware basinda divayi nyinshi banyoye, bagategera ibiganza abasetsi bari kumwe. 6 Ni abagambanyi, bakamera nk’umuriro w’itanura, umutima wabo wuzuye uburyarya; ijoro ryose uburakari bwabo buracururuka; bwacya bakagurumana nk’itanura. 7 Bose baragurumana nk’itanura, bariho baratanyagura abacamanza babo, abami babo bose baraguye, kandi nta n’umwe muri bo ukintakira! Israheli irimburwa n’amahanga yitabaje 8 Dore Efurayimu yivanze n’indi miryango, imeze nk’umutsima utabirinduwe wahiye uruhande rumwe. 9 Abanyamahanga barayinyunyuza imitsi, ariko yo nta cyo ibiziho! Ndetse n’umutwe wayo wameze imvi, nyamara yo ntibimenya! 10 Ubwibone bwa Israheli burayishinja, nyamara ntibagarukira Uhoraho, Imana yabo, n’ubwo babona ibyo byose, nta bwo bamushakashaka! 11 Efurayimu ni nk’inuma y’injiji idatekereza, baratakira Misiri, bakirukankira no muri Ashuru; 12 aho bazajya hose, ni ko nzabatega umutego. Nzabahanantura nk’ibisiga byo mu kirere, mbahane bakimara kurema ikoraniro. Israheli izahanirwa ubuhemu bwayo 13 Nibagushe ishyano kuko bampunze, barimbuke kuko banyigometseho! Nanjye se naba uwo kubacungura, kandi bambwira ibinyoma? 14 Ntibantakambira babikuye ku mutima; baborogera ku buriri bwabo, bakirasaga umubiri, babitewe no kwishakira ingano na divayi nshyashya, naho jye bakangomera. 15 Nyamara jye narabayoboye, nkomeza amaboko yabo, ariko bo bakangira imigambi yo kungirira nabi. 16 Iyo bagarutse, si jye baba bagarukiye, ahubwo baba bameze nk’umuheto utanoze. Abatware babo bazarimburwa n’inkota, bazazira ubugome bw’ururimi rwabo, maze basekerwe mu gihugu cya Misiri. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda